RFL
Kigali

Kabarokore Yvonne agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Planet International-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/01/2024 15:53
0


Umunyamideli waniyeguriye ubuhanzi, Kabarokore Yvonne [Ivy] ni we mukobwa uzahagarira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Planet International.



Amarushanwa y’ubwiza ni kimwe mu bintu bifasha abantu banyuranye mu iterambere ryabo bamenya uko imico y'ahandi imeze,bakanunguka amahirwe abafasha gukomeza gutera imbere.

Umwe mu bamaze gusobanukirwa ibi akaba ari Kabarokore Yvonne watoranyijwe nk'uzahagarira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Planet International azabera muri Cambodia muri Nzeri.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n’uyu mukobwa,yasobanuye ko yumva yuzuye ibyishimo kuko agiye kubona uko yahagararira igihugu agatanga umusanzu kandi azaharanira kugitera ishema.

Yagize ati”Ni umugisha w’Imana kuba ari njye watoranyijwe, bizamfasha gusangiza abandi indoto zanjye no gutera imbere nifuza guteza  imbere igihugu cyanjye mu buryo bwose nshoboye.”

Kabarokore Yvonne akaba yarabonye izuba ku wa 15 Werurwe 1999, asanzwe ari umwe mu bagize muri Crystal Model Africa ireberera inyungu z’abamurika mideli, kompanyi zitandukanye zikaba zinagenda zimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Yiyeguriye ubuhanzi akaba ari n’umwe mu bagenda bagaragara mu bikorwa bya Mashirika bitandukanye, ubu yiga mu Budage muri Kaminuza ya New International Performing Arts.Kabarokore Yvonne ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss Planet International 2024Uyu mukobwa asanzwe yifashishwa na kompanyi zitandukanye mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye CAMU Collection ya Miss Umukundwa Cadette ni bamwe mu bamaze gukorana na we Yasoreje muri Green Hills Academy mu 2017,ubu ari kwiga mu Budage ku mbuga nkoranyambaga yitwa 'Shy_doll_'

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND