Muyombo Thomas [Tom Close] n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bari mu batashye ubukwe bwa Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella buheruka kuba mu gihe hari hamaze iminsi hibazwa ibibazo ku mubano w’aba bahanzi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Tom Close ari mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu muziki
akaba ari na we wabereye umugisha The Ben amufashe kwinjira mu buhanzi bamwe bakaba banafata nk’abavandimwe.
Kenshi kandi Tom Close yagiye yumvikana avuga amagambo akomeye
kuri mugenzi we The Ben, abibuka amateka y’igitaramo cya 2017 cyitabiriwe n’ibihumbi ntibazibagirwa ibyo yamuvuzeho.
Icyo gihe Tom Close ni we wakiriye ku rubyiniro The Ben agira
ati”Ntabwo nje kuririmba kubera ko nanjye ndi umwe mu bantu bifuza kureba uko
kino gitaramo kiribugende.”
Akomeza agira ati”Hanyuma nagize amahirwe yo guhabwa umwanya wo
kwakira umuvandimwe wanjye The Ben, abantu benshi banyumva bwa mbere kuri
Radiyo nka Tom Close bumvise indirimbo yanjye yitwa ‘Bwira’ mu nyikirizo yayo
hari harimo ijwi rya The Ben.”
Asobanura uko abona umuziki wabo ati”Abantu benshi bazi ko
natangiye umuziki mbere ya The Ben ariko Ben twaratangiranye ni nk'uko amaguru
abiri iyo ari hari ukuguru kubanza imbere ukundi kugakurikira.”
Agaragaza ko byari ngombwa ko abanza ariko igihe cyose mu
muziki bari bakeneranye, asaba abantu kandi ko bakwiga kujya bavuga abantu neza
bakiriho, anagaragaza ko The Ben ari umwe mu bahanga mu muziki mu bo u Rwanda rufite
cyangwa rwigeze kugira.
Si muri iki gitaramo honyine kuko no mu biganiro binyuranye Tom
Close yagiye atanga agaruka ku buhanzi, The Ben atashoboraga kuburamo inshuro
zirenze imwe.
Gusa mu minsi yashize ibintu byabaye nk’ibyahindutse aba bagabo
bombi ntibongera kujya bagaragara kenshi bari kumwe, bamwe bakavuga ko ari inshingano
nyinshi Tom Close asigaye afite abandi bakagaragaza ko wasanga hari ibibazo aba
bombi bafitanye.
Ahanini ibi bikaba byarashingiye ku kuba The Ben apfusha se Tom
Close n’umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gihe cyo gushyingura, abantu bakibaza icyatumye ataza
guherekeza uyu musaza cyangwa ngo agire ubutumwa agenera uyu muhanzi mu
ruhame.
Byongeye kandi gusa n'ibigarukwaho cyane ubwo uyu muhanzi
yageraga mu bihe by’ubukwe mu gusaba no gukwa Tom Close ntiyitabire ndetse n’umugore we ntahagaragare.
Gusa biza gusa n'ibituzamo ubwo uyu muhanzi yitabiraga ubukwe bw’umuvandimwe
we ariko na none bamwe bakibaza ko batigeze babona Tricia.
Nyamara burya uyu mubyeyi yari mu gikari akurikirana uko ibintu
bigenda ndetse mbere y’uko The Ben ajya guhaguruka Tricia ni we wayoboye
isengesho ribanziriza umunsi.
Nk'uko Noopja yabisangije abamukurikira mu ifoto yasangije abamukurikira avuga ko ibyabaye byose bagendanye n’Imana kuva batangiye kugera ku iherezo.
Si ibyo gusa kandi kuko The Ben ajya gusezerana imbere y'Imana na Pamelle, Tom Close ni we wabaye Parrain we .
Tricia ni we wayoboye isengesho ribanziriza umunsi w'ubukwe ku ruhande rw'umusore Tom Close yabaye Parrain wa The Ben mu bihe byo gusezerana kwe imbere y'ImanaMbere y'ubukwe n'ibirori byo gusezerana imbere y'Imana kwa The Ben hibazwaga uko umubano we na Tom Close waba uhagazeMu birori by'ubukwe byabereye muri Kigali Convention Center Tom Close yari yicaranye n'abarimo Ommy Dimpoz na Ishimwe ClementThe Ben na Pamella basoje umwaka wa 2023 barushinze mu birori by'amateka byashibutse ku rugendo rw'urukundo rwabo rwari rumaze imyaka igera kuri Itanu
TANGA IGITECYEREZO