Umuyobozi Mukuru wa REB mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yaganiriye n'abanyeshuri biga Kuri G.s Kicikiro abasaba kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda ndetse banasabwa gutanga amakuru y'abana bata ishuri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2023 ,mu Rwanda hose abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke,abanza n'ayisumbuye batangiye igihembwe cya Kabiri cy'umwaka w'amashuri 2023/2024. Umuyobozi Mukuru wa REB yasuye abanyeshuri mu karere ka Kicikiro ,Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gukurikirana itangira ry'igihembwe.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze (REB) Dr. Mbarushimana Nelson ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicikiro ,Antoine Mutsinzi basuye Ishuri rya G.S Kicukiro .
Mu biganiro Dr Mbarushimana Nelson yagiranye n'abanyeshuri, yabasabye kwiga bashyizeho umwete, bakagira isuku ndetse bakarangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Abanyeshuri kandi basabwe gutanga amakuru kuri bagenzi babo bataye Ishuri kugira ngo bafashwe kugaruka kwiga.
Igihembwe cya Kabiri cy'umwaka w'amashuri 2023/2024 kizamara amezi atatu
Abanyeshuri biga mashuri abanza n'ayisumbuye bumvise impanuro z'umuyobozi Mukuru wa REB
Dr Mbarushimana n'umuyobozi Nshingwabikowa w'Akarere ka Kicikiro,Antoine Mutsinzi baganiriye n'abanyeshuri
Dr Mbarushimana Nelson umuyobozi Mukuru wa REB
Amafoto: Akarere ka Kicikiro
TANGA IGITECYEREZO