Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein ari kubarizwa mu Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame basanzwe banafitanye umubano wa hafi, akigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe.
Muri Kamena 2023 Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ubukwe
bw’Amateka bw’Igikomangoma gifite ikamba muri Jordanie, Al Hussein bin Abdullah II akaba umuhungu w’Umwami Abdullah
II washakanye na Rajwa Al-Saif.
Uretse ibyo kandi u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza
na Jordanie ndetse amateka y’Umwami Abdullah ajya gusa neza n'aya Perezida
Kagame bari no mu myaka imwe.
Ubwo yageraga mu Rwanda nyuma y’ibiganiro yagiranye na
Perezida Kagame,habayeho umwanya wo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire hagati y’ibihugu
byombi yiyongera kuyari rasazweho arimo ay’ibijyanye na politiki.
Tukaba twifuje kubagezaho mu buryo bwagutse ibigwi by’Umwami
Abdullah wari uzi ko azasoreza urugendo rwe mu gisirikare agatungurwa n'uko Se
ajya gutanga yamuhaye Intebe y’u Bwami amusimbuje umuvandimwe we.
Abdullah
yabonye izuba kuwa 30 Mutarama 1962, Se ni Umwami Hussein mu gihe nyina ari Igikomangomakazi Muna Al Hussein, Umwongerezakazi wavutse akitwa Antoinette
Avril Gardiner.
Umuryango
w’iwabo ukaba ukomoka ku mukobwa w’Intumwa y’Imana Muhammad, Fatimah n’umugabo
we Ali. Imiryango yabo ikaba ariyo yahanze ubwami bwa Jordanie bwayoboye imyaka isaga 700.
Avuka mu muryango w’abahungu bane n’abakobwa 6, yize mu bihugu bitandukanye birimo u
Bwongereza na Leta Zunze za Amerika. Yafashe kandi amasomo ya gisirikare aho yize
mu Bwongereza mu ishuri rurangiranwa rya Royal Military Academy Sandhurst mu
1980.
Yatangiriye
imirimo ya gisirikare mu Bwongereza aho yakoreye umwaka no mu Burengerazuba
bw’u Budage. Yashyingiranwe na Rania Al Yassin mu 1993, mu mwaka wa 1994
yari amaze kugera ku ipeti rya Brigadier General.
Mu
bihe bitandukanye Se umubyara,Umwami Hussein yagiye amwohereza mu butumwa ariko
ubundi izindi nshingano ugasanga zikorwa n’umuvandimwe we Igikomongoma Hassan.
Ariko mbere y'uko Umwami Hussein ajya gutanga ku wa 24 Mutarama 1999,yatunguye
buri umwe aha Inkoni y’u Bwami Abdallah mu buryo butari bwitezwe.
Inshingano
z’Umwami Abdallah zikaba ari nk'iza Perezida w’igihugu aho ari na we mugaba
w’ikirenga w’ingabo gusa byinshi bigakorwa na Minisitiri w’Intebe uba wemerewe
no kugena Inteko Ishingamategeko.
Abdullah
yaciye intege ibikorwa byose n’abayobozi ba Hamas muri Jordanie hari 1999. Ku wa 23 Kamena 2000 bigizwemo
uruhare n’umukuru w’ubutasi bwa Jordanie ,muri iyo myaka haburijwemo igitero
cyagombaga kwibasira Abdullah n’umuryango we cyari cyateguwe na Al Qaeda.
Nubwo
umubano w’uyu Mwami na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakomeje kuba mwiza ariko
nyuma y’ibitero bya 11 Nzeri 2001,muri iki gihugu byakuruye kutumvikana kuko
Abdullah atashakaga ko Amerika itera Saddam Hussein.
Nyuma
ariko baje gusa n'abajya ku ruhande rumwe, ibintu byababaje Abu Musab Al Zarqawi
umwe mu bacurabwenge banatangije Al Qaeda, atangaza ko uyu mutwe ugiye kugaba
ibitero muri Jordanie.
Ibi
bitero by’ubwiyahuzi bikaba byaribasiye iki gihugu ku wa 09 Ugushyingo 2005, bihitana abagera kuri 60 abandi 115 barakomereka, mu 2006 iki gihugu cyahize
bukware Al Zarqawi aricwa kuva icyo gihe umutekano warakajijwe ntihongera
kugira ibindi byihebe byibasira iki gihugu.
Mu 2007 Perezida Vladimir Putin yasuye iki gihugu bwa mbere mu ruzinduko rw'ibanze
ku gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by'icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi muri
Iran.
Hagati
ya 2011 na 2012 u Bwami bwa Jordanie bwanyuze mu bihe bitoroshye,abaturage
basaba ko ibyo kuyoborwa bya cyami byarangira hakajyaho inzira ya demokarasi
yeruye.
Ibi
kandi byakurikiwe no kwibasirwa cyane ku Ingoma y’u Bwami bavuga ko yabatswe na
ruswa, ibintu uyu Mwami yagiye akomeza kwerekana ko nta shingiro bifite hari mu
mwaka wa 2013.
Muri
Mata 2014 Isamic State,umutwe w’ibyihebe ukorana bya hafi na Al Qaeda
wageneye ubutumwa Isi bavuga ko bagiye kwivuna Abdullah babonaga nk’inkomyi mu
bikorwa byabo, ibintu byakurikiwe no guhunga kw’Abakiristo muri Jordanie
bikanga ibitero by’ubwiyahuzi.
Mu
bihe bitandukanye Politiki ya Abdullah yagiye igaragaza ko yihariye ugereranije
n’ibindi bihugu aturanye nabyo cyane ku kuba umuntu utagendera cyane ku by'amahame ya kisilamu.
Akaba kandi umugabo wizerera mu mbaraga za gisirikare nk’umuntu watojwe kandi akagikora imyaka itari mike.
Mu 2004 yambuye umuvandimwe we Igikomangoma
Hamzah ikamba ry’uwamusimbura igihe byaba bibaye ngombwa.
Iri
kamba yaje kuriha umuhungu we Igikomangoma Hussein akaba ari we urifite guhera
mu mwaka wa 2009.
Nk'uko
twabivuze haruguru Abdullah yashakanye na Rania Al Yassin mu 1993 bafitanye abana bane aribo Igikongoma gifite ikamba Hussein wabonye izuba mu
1994.
Hakaza kandi Igikomangomakazi Iman wavutse mu 1996, Igikomangomakazi Salma 2000 n’Igikomangoma Hashem 2005.
Uyu mwami kandi akaba ari n’umwanditsi w’ibitabo aho yanditse nka ‘One Last Best Chance’.Umwami Abdullah II wasoje imirimo ye ya gisirikare ageze ku ipeti rya Major General ariko akanagira ni Peti rya Marshal kubera ubuhanga yagiye agaragaraza mu ntambara yakiranwe ikaze na Perezida KagameIgikomangoma Hussein umuhungu w'Umwami Abdullah II wamusimbura igihe icyari cyose byaba ngombwa Igikomangoma Hussein n'umufasha we Rajwa baheruka gushyingiranwa mu bukwe bw'amateka Umwami Abdullah II ari kumwe n'abana be 4 yabyaranye na Rania bashyingiranwe muri 1993Perezida Kagame na Madamu bari mu banyacyubahiro bitabiye muri Kamena 2023 ubukwe bw'Igikomangoma gifite ikamba Hussein muri Jordanie na Rajwa
TANGA IGITECYEREZO