RFL
Kigali

Minisitiri Aurore Mimosa yashimiye ikipe ya APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/01/2024 9:48
0


Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yashimiye ikipe ya APR FC nyuma yo gusezerera Young African mu mikino ya Mapinduzi Cup.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru twashoje, ni bwo ikipe ya APR FC yahuraga na Young African mu mikino ya 1/4 cya Mapinduzi Cup. Wari umukino ukomeye kuko wagiye kuba APR FC ifatwa nk'insina ngufi nubwo atari ko byaje kugenda. Iminota 90 y'umukino yarangiye APR FC itsinze Young African ibitego 3 -1 ndetse ihita ibona itike ya 1/2 cy'irangiza.

Nyuma y'uyu mukino Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye APR FC uburyo yitwaye. Yagize ati "APR FC Oyeeeeee! Mwakoze cyane ku bw'iyi ntsinzi ikomeye mubonye."

Mu mukino wa 1/2 APR FC izakina n'ikipe ya Mlandege FC isanzwe ibarizwa muri Zanzibar ndetse ikaba ari imwe mu makipe afite iki gikombe

Minisitiri wa Siporo Aurore yashimiye APR FC uburyo yitwaye 


APR FC yitwaye neza mu mikino ya Mapinduzi Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND