Ihere ijisho imwe mu myambaro idasanzwe yambawe n'ibyamamare birimo Selena Gomez, Jennifer Lopez,Taylor Swift, Margot Robbie, Issa Rae n'abandi bitabiriye ibihembo bya Golden Globes 2024.
Mu masaha make ashije ibyamamare bitandukanye byo muri Amerika, byahuriye mu mujyi wa Los Angeles, mu nzu ngari y'imyidagaduro ya Bevery Hilton ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo kuri filime n'abakinnyi bazo hamwe n'abazitunganya bitwaye neza mu mwaka wa 2023.
Abarimo abakinnyi ba filime bazwi, abahanzi, abanyarwenya n'abandi bazwi mu myidagaduro nibo bafashe iya mbere bitabira ibi birori byabaye ku nshuro ya 81. Niwo mwanya kandi babonye wo kwerekana imyambaro idoze mu buryo bubereye ijsiho batambukanye ku itapi itukura bafata amafoto y'urwibutso.
Abarimo Jennifer Lopez, Selena Gomez, Dua Lipa, Margot Robbie, Taylor Swift n'abandi bari mu banyuranye umucyo ku itapi itukura mu makanzu y'imboneka rimwe. Mu mafoto akurikira reba uko ibyamamare byaserutse mu birori bya Golden Globe 2024:
Umuhanzikazi Selena Gomez
Umunyamidelikazi Heidi Klum
Umukinnyi wa filime Kate Benckinsale
Umukinnyi wa filime Ayo Edeberi
Umukinnyi wa filime Helen Mirren
Umukinnyi wa filime Hannah Waddingham
Umukinnyi wa filime Margot Robbie
Umuhanzikazi Jennifer Lopez
Umuhanzi Lenny Kravitz
Umukinnyi wa filime Carey Mulligan
Umukinnyi wa filime Greta Lee
Umukinnyi wa filime Rosemund Pike
Umukinnyi wa filime Tyler James Williams
Umukinnyi wa filime Coleman Domingo
Umukinnyi wa filime Da'vine Joy
Umunyarwenya Trevor Noah
Umuhanzikazi Taylor Swift
Umukinnyi wa filime Sarah Snook
Umukinnyi wa filime Karen Gillian
Umuhanzikazi Dua Lipa
Umunyarwenya Barry Kheoghan
Umukinnyi wa filime Angela Bassett
Umuherwekazi Oprah Winfrey
Umukinnyi wa filime Florence Pugh
Umukinnyi wa filime Elle Fanning
TANGA IGITECYEREZO