FPR
RFL
Kigali

Umwe yasubije impeta yambitswe inshuro 6! Ibyamamarekazi 10 byanze gukora ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/01/2024 8:26
0


Mu gihe usanga gukora ubukwe ari ikintu cya mbere kiraje inshinga abakobwa benshi, hari ibyamamarekazi byabiteye umugongo bifata umwanzuro wo kutazigera na rimwe bisezerana kubana akaramata n'umugabo n'umwe!



Muri sosiyete zitandukanye ku Isi, gukora ubukwe ni ibintu bifatwa nk'ingenzi mu buzima bwa bose byumwihariko ku gitsina gore, dore ko usanga umukobwa watinze gushaka bamufata nkaho yaciye inka amabere, mu gihe umusore watinze nawe aba ahangayikishije umuryango we.

Ibi ariko siko bamwe mu byamamarekazi babibona kuko bamwe muri bo bahisemo kutazigera bakora ubukwe ku mpamvu zitandukanye. Ibinyamakuru nka Vogue Magazine na Hollywood Life, bivuga ko hari ibyamamarekazi 10 byanze gukora ubukwe ku mpamvu zenda gusa.

Muri izo mpamvu harimo kwirinda ingaruka zaba nyuma yo kurushinga zirimo nka gatanya, kwanga ko umugabo barushinze bazabana nabi cyangwa se gutinya ko yazamubabaza bamaze kugera mu rugo, hamwe n'imyumvire y'uko umugore ukomeye kandi wigenga atari ngombwa ko ashaka umugabo.

Dore urutonde rw'ibyamamarekazi 10 byafashe umwanzuro wo kutazigera na rimwe bikora ubukwe:

1. Jane Austen

Kuba magingo aya abakobwa benshi bavuga ngo ntibashaka gukora ubukwe, ngo si ibya none kuko byatangiye kera. Umwanditsi w'Umwongereza Jane Austen ari mu bagore ba mbere mu mateka bafashe umwanzuro wo kutazigera bakora ubukwe ndetse anafatwa nkaho ariwe wakwirakwije iyi myumvire abinyujije mu bitabo yagiye yandika.

Jane Austen wavutse mu 1777 acyitaba Imana mu 1817, yasize yanditse ibitabo bitandukanye birimo n'ibyakinywemo filime nka 'Pride and Prejudice' na 'Persuasion'. Azwiho kandi kuba yarazanye imvugo igira iti: ''Mwigishe abakobwa banyu ko badakeneye abagabo kugirango bumve ko ari abagore nyabo. Gushaka umugabo sibyo bikugira uwo ugomba kuba''.

2. Coco Chanel

Umufaransakazi kabuhariwe mu guhanga imideli, Coco Chanel, washinze inzu y'imideli ya 'Chanel' iri mu zikomeye ku Isi, nawe ntiyakozwaga ibyo gukora ubukwe. Yavutse mu 1883 yitaba Imana mu 1971 afite imyaka 88 y'amavuko atarigeze ashaka na rimwe. Coco Chanel yagiye akundana n'abagabo b'abaherwe batandukanye gusa bose akanga kubana nabo bitewe nuko kuva afite imyaka 24 yafashe umwanzuro wo kutazagera akora ubukwe cyangwa ngo abyare.

3. Mae West

Umukinnyi wa filime akaba n'umuririmbyikazi, Mary Jane "Mae" West, ari mu byamamarekazi bya kera byaciye ibintu muri Hollywood gusa na none azwiho kuba atarigeze yemera kurushinga. Mu magambo yagiye avuga atazibagirana harimo kuba yaravuze ati: ''Nk'uko abana bakenera ibikinisho byinshi byo gukina nabyo, ni nako abagore bakeneye umugabo urenze umwe wo kwishimishirizaho kuko abagabo ni ibikoresho'. Mae West kandi azwiho kuba yaravuze ko aramutse akoze ubukwe n'umugabo byamwambura uburenganzira bwe bwo kwishimishanya n'abandi bagabo.

4. Diane Keaton

Icyamamarekazi muri Sinema, Diane Keaton, umaze imyaka irenga 40 akina filime ndetse wanibitseho ibihembo bikomeye birimo nka 'Golden Globe Award', 'Emmy Award' hamwe na 'Tony Award', nawe ageze ku myaka 78 y'amavuko yaranze gukora ubukwe.

Diane Keaton kuva yamenyekana azwiho kuba yaravuze ko ibintu byo gushaka umugabo atabikeneye ahubwo yifuza abana. Byatumye afata abana babiri b'abahungu abakuye mu kigo cy'impfubyi yemera kubabera umubyeyi ndetse anabaha izina rye. Keaton yakunze kumvikana avuga ko abagabo atari abantu wakwizera ngo musezerane kubana akaramata.

5. Oprah Winfrey

Birashoboka ko waruzi ko umuherwekazi Oprah Winfrey yakoze ubukwe, Oya, ntabwo uyu mugore uyoboye abiraburakazi bakize ku Isi yigeze arushinga. Oprah Winfrey w'imyaka 69 amaze imyaka 30 yibanira n'umukunzi we Stedman Graham gusa ntibigeze barushinga cyangwa se ngo babyare. Oprah azwiho cyane kuba yarateye umugongo ubukwe kuko yavuze ati: ''Kwambikana impeta no gusinya ko mubaye umwe mbona  ataribyo bituma mukundana cyangwa mubana by'iteka. Icyiza ni uko mwabana mutabikoze kuko ejo bihindutse wagaragara nk'umuntu wishe amasezerano''.

6. Lucy Liu

Umuyapanikazi Lucy Alexis Liu, kabuhariwe mu gukina filime, unafatwa nk'umwe mu bagore bakomoka muri Aziya  baciriye inzira bagenzi babo i Hollywood, nawe ibyo gushaka umugabo yabiteye ishoti.

Ku myaka ye 55 y'amavuko Lucy Liu azwiho kuba yariyemeje kutazigera ashaka. Yigeze kubwira The New York Times ko uyu mwanzuro yawufashe kuko adashaka kuzababazwa n'umugabo. Imwe mu mvugo ye yagiye mu matwi ya benshi ni igira iti: ''Mu buzima nababajwe na byinshi sinshaka kongeraho n'umutwaro w'umugabo''.

7. Marisa Tomei

Umunyamerika Marisa Tomei waciye ibintu mu gukina filime kuva mu 1992 kugeza ubu, nawe gukora ubukwe ntabikozwa. Azwiho kuba yaragiye akundana n'abagabo b'ibyamamare barimo Robert Downey Jr. na Christina Slater gusa bose bagiye batandukana bapfa ko adashaka kurushinga. Ku myaka 59 Tomei avuga ko gukora ubukwe ari ibintu sosiyete yagize itegeko nyamara bitari bikwiriye ndetse ko benshi babukora atari uko babishaka ahubwo ari ukugirango bashimishe sosiyete barimo.

8. Mindy Kaling

Umuhindekazi Vera Mindy Chokalingam, uri mu bakomeye i Hollywood binyuze mu gukina no kwandika filime ndetse no kuzishoramo ifaranga. Mindy Kaling umaze imyaka 12 abana n'umukunzi we B.J Novak bakunze no gufatanya mu gutunganya filime, yatangaje ko atazigera akora ubukwe kuko atizera ko aribwo bwubaka umubano.

Kaling kandi azwiho kuba yaravuze ko buri mukobwa wese atagakwiye gushyira imbere ibyo gushaka umugabo ahubwo ko yakwishakira ubuzima bwe ku giti cye. Ibi kandi ni nabyo yashatse kwerekana muri filime y'uruhererekane yakinnye kuva mu 2012 kugeza mu 2017 yise 'The Mindy Project'.

9. Charlize Theron

Icyamamarekazi muri Sinema, Charlize Theron, uvuka muri Afurika y'Epfo wababaye icyamamare muri Hollywood, nawe yafashe umwanzuro wo kudashaka umugabo ahubwo yiyemeza kurera umwana yakuye mu kigo cy'imfubyi. Theron azwiho kuba yaravuze ko kuri we icyo yifuza ari ukubaho ubuzima butarimo umugabo kuko ngo atinya ko ibyo Se yakoreye Nyina nawe byazamubaho akababazwa n'uwo bashakanye.

10. Lady Gaga

Umuhanzikazi w'icyamamare, Stefani Joanne Angelina, wamamaye ku izina rya Lady Gaga nawe wamubaza ibindi gusa ntumubaze ibyo gukora ubukwe. Uyu muhanzikazi wafashe umwanzuro wo kutazigera arushinga, yakunze kuvuga ko gukundana ntakibazo kuriwe gusa ngo ntashaka kuzahagarara imbere y'abantu ngo arahire kubana ubuziraherezo n'umugabo dore ko avuga ko ahararukwa vuba bityo ngo ntiyakora ubukwe aziko ejo n'ejo bundi yahararukwa umugabo we. Lady Gaga kandi amaze kwambikwa impeta z'urukundo inshuro 6 zose azisubiza abazimwambitse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND