RFL
Kigali

Mapinduzi Cup: APR FC yirengeje Yanga SC ihita ikatisha itike ya 1/2

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/01/2024 22:48
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Yanga SC yo muri Tanzania ihita ikatisha itike ya 1/2 mu mikino ya Mapinduzi Cup iri kubera muri Zanzibar.



Uyu ni umukino wa 1/4 wabaye kuri iki cyumweru saa moya n'iminota 15 z'umugoroba kuri Amaani International Stadium. 

Yanga SC yatangiye umukino neza iza kubona igitego cya 1 ku munota wa 23 gitsinzwe na Jesus Moloko ku mupira yari ahawe na Mzize wari umaze gucenga myugariro wa APR FC, Bindjeme.

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa igitego ntiyacitse intege maze iza kwishyura ku munota wa 45+3 ku gitego cyari gitsinzwe n'umunya-Cameroon, Sanda uri mu igeragezwa nyuma y'ishoti ryari ribanje kurekurwa na Victor Mbaoma ariko umunyezamu wa Yanga SC ntiyafata umupira ngo awugumane.

Mu gice cya kabiri, ikipe y'Ingabo z'igihugu yaje ibona igitego cya 2 ku munota wa 48 gitsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma kuri penaliti yari yakozwe n'umunyezamu wa Yanga SC ategera Nzotanga mu rubuga rw'mahina.

Ku munota wa 80 Shiboub yatsinze igitego cya 3 ahawe umupira na Mbonyumwami Thaiba,  umukino warangiye APR FC itsinze Yanga SC ibitego 3-1 ihita ikomeza muri 1/2 aho izacakirana na Mlandenge yo muri Zanzibar muri iyi mikino ya Mapinduzi Cup.

Usibye kubona intsinzi gusa kandi, myugariro wa APR FC, Salomon Bindjeme niwe wagizwe umukinnyi w'umukino ahabwa ibihumbi 500 by'Amashilingi nk'igihembo.

Nyamukandagira yageze muri 1/4 nyuma yo kunganya na Simba SC izamuka nk'ikipe yatsinze neza mu matsinda


Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga 



APR FC yahise ikatisha itike ya 1/2 mu mikino ya Mapinduzi Cup isezereye Yanga SC 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND