Sean Paul yahishuye impamvu akoresha izina ry'undi musitari mu ndirimbo ze

Imyidagaduro - 07/01/2024 8:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Sean Paul yahishuye impamvu akoresha izina ry'undi musitari mu ndirimbo ze

Benshi mu bakurikirana umuziki mpuzamahanga, cyane uwo muri Jamaica bazi ko umuhanzi Sean Paul atangira indirimbo ze zose yivuga amazina nyamara siko biri! Yahishuye ko izina avuga ari iry'undi musitari n'impamvu abikora.

Sean Paul Ryan Francis Henriques umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomeye uvuka muri Jamaica, umaze imyaka irenga 20 awukora ndetse aherutse no gushyirwa ku rutonde rw'abahanzi bakora injyana ya 'Dancehall' b'ibihe byose. Uyu mugabo yongeye kugarukwaho nyuma y'uko atangarije ko abantu benshi bibeshya ku izina akunze kuvuga mu ndirimbo ze.

Ku bafana b'umuziki wa Sean Paul, baziko muri buri ndirimbo ze nyinshi azitangira yivuga mu izina nyamara ngo siko biri. Uyu muhanzi yamaze gutangaza ko mu by'ukuri izina avuga mu ntangiriro z'indirimbo ze ari iry'undi musitari akunda ndetse ko amazina yabo yombi yenda gusa.

Benshi baziko Sean Paul atangira yivuga mu ndirimbo ze nyamara siko biri

Sean Paul w'imyaka 50 y'amavuko yatangarije televiziyo imwe yo muri Jamaica ko abantu bose batungurwa iyo bamenye ko izina avuga mu ndirimbo ze atari rye. Yagize ati: ''Abantu hafi ya bose bazi umuziki wanjye bazi ko ntangira indirimbo mvuga ngo 'Sean Paul' cyangwa Sean De Paul' ariko sibyo''.

Sean Paul burya avuga umukinnyi 'Chanderpaul' mu ntangiriro z'indirimbo ze

Yakomeje agira ati: ''Benshi birabatungura kuko baziko ari njye uri kwivuga ariko burya mba ndikuvuga undi musitari nkunda. Izina mvuga ni ' Chanderpaul' ni irya Shivarine Chanderpaul nakuze mukunda cyane. Mu rwego rwo kumuha icyubahiro nahisemo kujya mvuga izina rye mu ndirimbo zanjye kuko rinavugitse kimwe n'iryanjye''.

Sean Paul yahisemo kujya avuga izina ry'uyu mukinnyi mu ndirimbo ze kuko yakuze amukunda ndetse ngo amazina yabo avugitse kimwe

Uyu mugabo Shivnarine Chanderpaul uririmbwa cyane na Sean Paul ndetse benshi batari banazi ko 'Chanderpaul' ariyo zina uyu muhanzi abavuga, ni umunyabigwi mu mukino wa 'Cricket' akaba n'umutoza wayo. Niwe uri ku mwanya wa 10 mu bakinnyi beza ba Cricket ndetse akaba uwa mbere mu bakinnyi ba Cricket b'abirabura baciye uduhigo. Chanderpaul akaba akomoka mu gihugu cya Guyana mu majyepfo y'Amerika.

Sean Paul kandi yongeye kubigarukaho ku rubuga rwa 'X' yahoze ari Twitter,avuga ko izina avuga ari 'Chanderpaul'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...