Umuhanzi Yvanny Mpano muri Nyakanga 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ndabigukundira’ yumvikanisha uburyo hari ‘umuntu muhuza bikaba nk’ubufindo byaba amahire mukibanira. Hari uwo mubana akakubera imfura wajya gusaza akagusubiza i busore’.
‘Ndabigukundira’ iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi
zakomeje izina rye nk’umuhanzi wigenga. Yayikoze mu mwanya w’umusore unyuzwe
n’urukundo arimo, kandi wishimiye gutera intambwe ikomeye mu buzima.’
Avugamo uburyo umukunzi we yamumeneye ibanga yari
yarahishe abandi, uburyo yahinduye imico n’imyifatire ye, aha agaciro
amarangamutima ye. Avuga ati “Ntibibarika ibyo nkukundira.”
Asoza indirimbo ye atera ivi yambika impeta ya
fiançailles umukunzi we ihamya urukundo amukunda nk’uko Kimenyi Yves yabikoze
tariki 28 Gashyantare 2021, ahamya urwo akunda Uwase Muyango Claudine.
Wari umunsi udasanzwe mu buzima bwa Nyampinga uzi
kwifotoza kurusha abandi (Miss Photogenic 2019) wambitswe impeta imuteguza
kurushinga. Biba urwibutso rudasaza kuri Kimenyi wiyemeje kuva mu buserebateri.
Tariki ya 6 Mutarama 2024, yafunguye Paji nshya mu
mubano w’aba bombi, kuko Kimenyi Yves yatanze inkwano mu muryango wa Muyango
Claudine, nyuma y’amasaha make basezerana imbere y’Imana, biyemeza kurushinga
rugakomera.
Ni ubukwe bwagarutsweho cyane, ahanini biturutse ku
kuba aba bombi basanzwe bazwi cyane mu itangazamakuru, binyuze mu kuba Kimenyi
asanzwe ari umukinnyi wa AS Kigali naho Muyango akaba yaramamaye muri Miss
Rwanda 2019 aho yegukanye ikamba rya Miss Photogenic.
InyaRwanda
igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw’aba bombi
1.Itangazamakuru
ryakumiriwe
Umutekano wari wakajijwe kuva hasi kugeza hejuru! Kuko
hari abasore b’ibigango bari bafite ibyuma by’itumanaho baganira buri kanya babazanya
muri buri nguni uko bimeze.
Kimenyi Yves yari yatanze itegeko ko nta wundi muntu
wemerewe gufata amafoto n’amashusho mu bukwe bwe na Muyango, uretse abasore
yari yishyuriye kubikora.
Abari bemerewe gufata amashusho n’amafoto nabo bahawe
ikibaranga, ku buryo byari bigoye kwivanga nabo.
Saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki
6 Mutarama 2024, abanyamakuru bashyizwe ahantu hamwe baraganirizwa, babwirwa ko
uretse kuba waba ufite telefone ya ‘Smart Phone’ nta Camera yemerewe kwinjira
muri ‘Salle’ yabereyemo ubukwe. Hari abahisemo gukurikirana ubu bukwe, abandi
barikubura barataha.
Ibi ni nako byagenze mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana,
kuko n’abari bafite telefone bagiye babuzwa kuzikoresha mu bihe bitandukanye
gufata amafoto n’amashusho.
Hari umwe mu banyamakuru wagerageje gufata amashusho
ubwo Kimenyi Yves yinjiraga mu busitani bw’ahabereye ubukwe bwe, abashinzwe
umutekano bamubonye baramushushubikana.
2.Imfura
yabo yatashye ubukwe, ibashyikiriza impeta
Imfura y’aba bombi, Kimenyi Miguel Yanis yatashye
ubukwe bwabo, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye ajya aho ababyeyi be babaga
bari, bakamuterura.
Uyu mwana yari afite imodoka nto agenderamo igura
amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw, yagiye agenderamo mu bihe bitandukanye.
Mu gihe cyo gusezerana imbere y’Imana, yagendeye muri
iriya modoka maze ashyikiriza ababyeyi be impeta z’urukundo bambikanye.
Izi mpeta zahawe umugisha na Bishop Karemera maze
bahamya isezerano ryabo. Bishop Karemera Emmanuel wa Living Word Church yabwiye aba bombi ko bigoye kubona
igiciro cy’urugo. Yavuze ko urugo rurenga ibyo umuntu atekereza, kandi mu rugo ‘nta
busitari buhaba’.
Uyu muvugabutumwa yabwiye Kimenyi na Muyango ko Imana
ikunda urugo kubera ubuzima bubamo. Avuga ko urugo rukomera iyo abarurimo bakundanye.
3.Bishop
Karemera yatunguwe n’amagambo yavuzwe na Kimenyi
Umuyobozi wa Living Word Church, Bishop Karemera
Emmanuel niwe wasezeranyije aba bombi. Yavuze ko amagambo Kimenyi yavuze abwira
umugore we ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo ataherukaga kuyumva, kandi ko
yasezeranyije abageni benshi.
Mu ijambo rye, Kimenyi yashimye Imana ‘yampaye umugore
mwiza unyitayeho uko ndi’. Yavuze ko adashobora guhumbya amaso atari kumwe n’umukunzi
we.
Kimenyi yavuze ko yifuza kubana na Muyango ubuzima bwe
bwose ‘kuko apfunyitse nk’uruhu rwanjye’. Muyango we yashimye Imana, yamuhuje na Kimenyi. Ati “Warakoze kunkunda
no kunyitaho. Ndagukunda cyane.”
Kuva Muyango yakwinjira mu rukundo na Kimenyi yabonye
ibiraka bitandukanye byiyongera ku byo yari asanzwe afite byo kwamamariza ibigo
by’ubucuruzi bitandukanye.
Ni akazi yabonye akesha kuba atajya yicisha irungu
abamukurikira ku mbuga cyane cyane urubuga rwa Instagram, yerekaniraho amafoto
y’ubuzima bw’ako kanya arimo, amashusho amugaragaza abyina indirimbo z’abahanzi
n’ibindi.
4.Bwari
ubukwe bw’inkumi zituye kuri Instagram
Abanyabirori batuye kuri Instagram batabonetse muri
ubu bukwe ubwo bavuye ku ikarita! Ni ubukwe bwitabiriwe n’abakobwa bambaye
imyambaro y’igiciro kinini, babandi nyine usanzwe ubona batuye ku mbuga
nkoranyambaga, basokoje mu buryo bugezweho, biteye ibirungo by’ubwiza n’ibindi
bituma umuranganirira.
Harimo inkumi zavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini
bitewe n’ibikorwa bakora, cyangwa se amabara anyuranye bagiye bakora bakisanga
kuri murandasi.
Muri rusange bwitabiriwe n’abarimo Amb. Isimbi
Alliance [Alliah Cool] wo muri Kigali Boss Babes, Platini, Coach Gael washinze
1: 55AM, Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021;
Dj Brianne wacuranze muri ubu bukwe, Bushali n’umufasha
we, Rocky Kimomo, Ingabire Habibah wahagarariye u Rwanda muri Miss
Supranational, Jean Kabanda washinze Isibo Tv, Tidjara Kabendera, Isimbi Model,
n’abandi.
5.Abanyamuziki
baririmbye muri ubu bukwe
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Juno
Kizigenza na Kenny Sol bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye bise ‘Igitangaza’
yanaririmbyemo Bruce Melodie.
Ariko mbere y’aho, Juno Kizigenza yari yaririmbye
indirimbo yise ‘Birenze’ n’izindi. Asoje kuririmba izi ndirimbo, yavuze ko nawe
yiteguye kuzatera ikirenge mu cya Kimenyi akarushinga rugakomera. Ati “Igihe
kimwe nanjye nzaba nicaye aho.”
Yabanjirijwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago
waririmbye indirimbo ze zirimo ‘Suwejo’ ndetse na ‘Rata’ zamamaye mu buryo
bukomeye. Uyu musore asanzwe ari inshuti ya Muyango, cyane ko yagiye amutumira
mu biganiro binyuranye yanyujije kuri Yago Tv Show.
Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo Producer Element
waririmbye indirimbo ‘Kashe’ ndetse na ‘Fou de Toi’ yakoranye na Ross Kana na
Bruce Melodie. Uyu musore yavuze ko ari inshuti ya Kimenyi na Muyango, kandi
yishimiye gutaha ubukwe bwabo.
Kevin Kade yasanze indirimbo ye yise ‘Munda’
yaracengeye mu buryo bukomeye. Uyu musore yagaragarijwe urukundo muri ubu
bukwe, ndetse bigera ubwo ababyinnyi barimo nka Jojo Breezy bamusanga aho yari
ari bamufasha kuyibyina. Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo umuhanzi
Edizzo.
6.Ba
Nyampinga babiri bagaragiye Miss Muyango
Kuva mu muhango wo gusaba no gukwa kugeza ubukwe
buhumuje , Muyango Claudine yari agaragiwe n’abakobwa biganjemo abazwi cyane.
Harimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019,
Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, Umutoni Witness wabaye igisonga cya
Mbere cya Miss Rwanda 2021, Umukundwa Clemence [Miss Cadette] witabiriye Miss
Rwanda 20119, Mushambokazi Jordan witabiriye Miss Rwanda 2019 n’abandi.
Aba bakobwa nibo bagiye bafasha Muyango mu gihe cyo
gutanga impano, kwakira abantu mu birori n’ibindi byatumye ubukwe bugenda neza.
7.Bagabiwe
inka eshatu
Imiryango yombi yavuyemo abantu batatu batanze inka.
Ndetse, umwe mu babyeyi yabwiye Muyango ko afite inka nyinshi, igisigaye ari
uko azabona umwanya akajya guhitamo iyo ashaka.
Abatanze inka, bavuze ko inka ari impano nziza ku
muryango mushya uba utangiye ubuzima bw’urugo, kandi ko biyemeza kuzakomeza
kubaba hafi.
Umubyeyi wa Kimenyi we yamugeneye impano yiganjemo imbuto n’amafu anyuranye, ariko avuga ko bigoye ‘kubona impano waha umwana w’imfura’.
8.Bemerewe
itike yo kujya mu kwezi kwa buki i Burayi
‘Parrain’ wa Kimenyi yavuze ko yanyuranye mu buzima
bwiza n’ububi nawe, bityo ko atabona impano yihariye yo kumuha mu rwego rwo
kumushimira intambwe yateye.
Yavuze ko afite ishimwe ku mutima no kuri Kimenyi ku
bw’ubushuti bwabo burambye. Avuga ko afatanyije na Mushiki we, Kimenyi na
Muyango bamaze kubishyurira itike y’indege yo gukorera ukwezi kwa buki i
Burayi.
Uyu mugabo yavuze ko bamaze kwishyura hoteli y’inyenyeri
eshanu, ko igihe cyose Muyango na Kimenyi bazaba biteguye bazabafasha kujya
kuhurukira i Burayi.
9.Mu
mpano bahawe harimo Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo
Umwe mu babyeyi uvukana na Se wa Muyango, yavuze ko
yishimiye intambwe umukobwa wabo ateye, amwifuriza kurushinga rugakomera
yisunze ijambo ry’Imana.
Uyu mubyeyi yavuze ko ari byiza ko mu rugo rushya
biragiza Bibiliya, kandi bakajya bafata igihe cyo kuyisoma. Yanabahaye igitabo
cy’indirimbo zo guhimbaza Imana.
Se wa Muyango ntiyabonetse muri ubu bukwe. Umusangiza
w’amagambo yavuze ko ari ku ‘nkiko z’u Rwanda’ byatumye atabasha kuboneka muri
ubu bukwe.
10.Maji Maji
niwe wasabwe umugeni
Nkurunziza wamenyekanye nka 'Maji Maji' niwe wasabwe
umugeni [Miss Muyango]. Abamuzi bavuga
ko ari umwe mu babyeyi baryoshya imisango y’ubukwe.
Uyu mugabo yari umwe mu basirikare 600 bari mu nteko
ishinga amategeko, nyuma y’amasezerano ya Arusha yo mu 1993, yagombaga
gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.
Nkurunziza yifashishije inganzo ye mu rugamba rwo
kuyobora Igihugu, ndetse yigeze kubwira KT ko umuziki “watumye tudacika intege.
Twashyiraga indagagaciro zacu zose n’ibitekezo mu muziki. Uko twarushagaho
kuziririmba, ni nako twarushagaho kugira imbaraga”.
KANDA HANO UKO UBUKWE BWA MUYANGO NA KIMENYI BWAGENZE
KANDA HANO UREBE IBYAMAMARE BYITABIRIYE UBU BUKWE
">
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa Kimenyi na Muyango
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO