Abanyamuziki bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, Adrien Misigaro na Serge Iyamuremye bakoze igitaramo gikomeye cyari kigamije gufasha Abanyarwanda bahatuye kwinjira neza mu 2024 biragiza Imana.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye ku ruhumbi,
nyuma y’igihe bombi batangiye kubarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, mu rwego rwo kuhashakira ubuzima no kwagura urugendo rw’abo rw’umuziki.
Ni abahanzi bihagazeho mu ivugabutumwa banabigaragaje
mu gitaramo cyateguwe na Sosiyete ‘Afro Hub’ y’Umunyamakuru
Ernesto Ugeziwe na Cedru wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi
batandukanye bo muri Amerika no mu Rwanda.
Ernesto na Cedru bateguye iki gitaramo cyo guhimbaza
Imana nyuma yo gufasha Christopher gutaramira muri Arizona, ndetse no gufasha
Dj Toxxyk gutaramira muri Amerika.
Iki gitaramo cyo guhimbaza Imana cyabaye ku wa 30
Ukuboza 2023, kiririmbamo abahanzi bakomeye cyane mu muziki wa Gospel barimo Adrien
Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Aime Frank, Tumaini Byinshi na
John B. Singleton.
Ernesto uri mu bagize uruhare mu gushinga ‘Afro Hub’
yabwiye InyaRwanda, ko igitaramo cyagenze neza ‘kandi ko n’ubwitabire bwari
hejuru cyane’.
Ati “Mu by’ukuri igitaramo cyagenze. Na buri muhanzi
yakubwira ko ari cyo gitaramo cya mbere yitabiriye muri Amerika kandi
cyamushimishije. Kubera uburyo cyari giteguwe, ‘sound’ yari ateguwe neza,
ubusanzwe usanga abahanzi ba Gospel bagira ikibazo cya ‘Sound’ kubera ko
baririmbira mu nsengero…”
Ernesto yavuze ko no ku ruhande rwa ‘Afro Hub’
byabahaye ishusho y’ibishoboka, ashingiye ku bwitabire no kuba ari ubwa mbere
bari bateguye igitaramo cyubakiye ku guhimbaza Imana.
Akomeza ati “No ku ruhande rwa ‘Afro Hub’ twarishimye
pe! Kuko twabonye abantu benshi, ubwitabire bwari hejuru cyane. Ni intambwe
nziza cyane kuri twe. Abantu baraje, kandi bishimana n’abahanzi, muri rusange
byagenze neza.”
Yavuze ko abahanzi bose bari batumiye muri iki
gitaramo utarabonetse ari John B. ‘kuko yahise agira impamvu zitunguranye
zatumye ahita aza mu Rwanda’.
Patient Bizimana waririmbye muri iki gitaramo, ni umwe
mu bahanzi bamaze imyaka irenga 15 bari mu muziki. Muri iki gihe abarizwa muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n'umuryango we.
Aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise 'Ndaje'
yakoranye na Nelson mucyo, 'Ikime cyo mu gitondo', 'Warakoze', 'Wastahili', 'Warahabaye',
'Iyo neza' n'izindi.
Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo
Serge Iyamuremye, umunyamuziki umaze imyaka irenga 10 ari mu muziki wo guha
ikuzo Imana.
Aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze
indirimbo ziri kuri album ye. Iriho indirimbo yitsa cyane ku rugendo rwe rwo
gukizwa no gutangira umuziki.
Uyu muhanzi umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Yesu
Agarutse' yakoranye na James na Daniella, 'Ishimwe', 'Birumvura', 'Mwuka wera'
n'izindi.
Adrien Misigaro umaze igihe abarizwa muri Amerika nawe
yari ku rutonde rw'abahanzi bafashije Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu
gusoza neza umwaka.
Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda agezweho muri iki gihe
binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ni njye ubivuze', yabanjirijwe n'indirimbo zirimo
'Aranzi', 'Ndareba' n'izindi.
Ari kwitegura kuririmba muri iki gitaramo, mu gihe ari
no mu myiteguro ya nyuma we na Meddy yo gushyira hanze indirimbo ya kabiri
bakoranye ihimbaza Imana.
Umuramyi Aime Frank uherutse kujya gutura muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika nawe ari ku rutonde rw'abahanzi bazataramana
n'abakristu. Ku wa 24 Mutarama 2023, nibwo yagiye muri kiriya gihugu, icyo gihe
yahagurukiye mu Burundi.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri Gospel binyuze mu
bitaramo yakoreraga cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe cya Covid-19. Icyo gihe
yafashije benshi kwegerana n'Imana, aho bamwe bari bigunze bumva ko Isi igiye
kurangira kubera icyorezo cyishe ibihumbi by'abantu.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Emmanuel',
'Uwarehemu', 'Ubuhamya bw'ejo', 'Kumanga' yakoranye na Emmy Vox n'izindi.
Tumaini Byinshi nawe yari ku rutonde rw'abaririmbye muri
iki gitaramo. Ni umwe mu bahiriwe n'indirimbo yashyize hanze mu myaka itatu
ishize yise 'Abafite ikimenyetso'.
Iyi ndirimbo yamuhaye kwisanzura cyane mu kibuga
cy'abakora 'Gospel' bituma muri iki gihe afite izina rikomeye. Uwavuga ko iyi
ndirimbo yabaye idarapo ry'umuziki we ntiyaba abeshya.
Aherutse gusohora indirimbo yise 'humura' yakoranye na Aime Frank, 'Nafashe umwanzuro', 'Tuza Waremewe', 'Umwambi' n'izindi.
Serge Iyamuremye umaze iminsi ashyira hanze zimwe mu
ndirimbo ziri kuri Album ye, yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo
Patient Bizimana umaze iminsi atangiye urugendo rwo
gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze zamamaye yatanze ibyishimo muri iki gitaramo
muri Amerika
Iki gitaramo cyari cyateguwe hisunzwe isanganyamatsiko
y’amagambo aboneka muri Zaburi: 124
Iki gitaramo cyayobowe na Jay Rwanda wegukanye ikamba rya Mister Africa 2017
Aime Frank wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
muri Mutarama 2023, yifashishije abaririmbyi banyuranye muri iki gitaramo
Adrien Misigaro uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo
yise "Ninjye ubivuze", yishimiye gutaramira abavandimwe be muri iki
gitaramo
Umunyamuziki Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo
zirimo 'Abafite ikimenyetso' yagaragaje kunyurwa ari ku ruhimbi
TANGA IGITECYEREZO