Kigali

The Ben yasuye abana bitabwaho na Sherrie Silver, atungurwa n’impano zabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2024 12:03
0


Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasuye kandi agirana ibiganiro n’abana b’ababyinnyi barenga 100 babarizwa mu muryango washinzwe n’umubyinnyi Mpuzamahanga wamamaye nka Sherrie Silver.



The Ben asanzwe afitanye umubano wihariye na Sherrie Silver, kuko uyu mukobwa ariwe wayoboye imbyino ababyinnyi bifashishije mu ndirimbo ya The Ben yamamaye nka ‘Suko’ yakunzwe mu bihe bitandukanye.

Aba bombi bagiye bahurira ahantu hanyuranye. Kandi uyu mukobwa wavukiye i Huye yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella, kuva ku gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse n’ibirori byo kwakira abatumiwe byabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2023.

Sherrie Silver kandi yari kumwe na The Ben mu gitaramo cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyabereye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2023 cyafashije Abakristu kwizihiza Umunsi wa Noheli no kwinjira mu 2024 neza.

Ku wa 1 Mutarama 2024, nibwo The Ben yasuye Sherrie Silver Foundation mu rwego rwo kwitegereza urugendo rw’iri shuri, ndetse no gutinyura abakiri bato guharanira gukurikira inzozi z’abo mu rugendo rw’iterambere bahanze amaso.

Aba banyeshuri baramutunguye baririmba indirimbo ye yise ‘Ni Forever’ aherutse gushyira ahagaragara igaragaramo umugore we Uwicyeza Pamella.

Sherrie Silver yabwiye InyaRwanda ko banyuzwe n’urugendo rwa The Ben muri iki kigo, kandi ko ibiganiro yagiranye n’aba bana byabateye imbaraga mu buzima bwe.

The Ben yashimye Sherrie Silver ku bw’urukundo yereka aba bana. Ati “Urakoze mushiki wanjye Sherrie Silver ku bw’akazi keza. Imana ikwagure kurushaho.”

Sherrie Silver yasobanuye urugendo rwa The Ben muri iki kigo nk’umugisha, avuga ko adashidikanya ko abana ‘bakiri gutekereza ku bihe mwagiranye’.

Sherrie Silver aherutse kubwira InyaRwanda ko hejuru yo kubafasha mu mibereho aba bana, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina, kuririmba n’ibindi bizatuma babasha gukuza impano zabo.

Ati “Tumaze igihe dutoza aba bana kuririmba, kubyina, gucuranga ibicurangisho bitandukanye by’umuziki mu rwego rwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Kur Noheli iri tsinda ryashyize hanze indirimbo y’abo ya mbere. Sherrie Silver yatangiye gufasha abana arera kuririmba no kwiga ibicurangisho by’umuziki, nyuma y’uko mu 2017 atangije itsinda ryo kubyina yise ‘Silver Beat World’ ry’ababyinnyi babigize umwuga.

Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y’uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

Sherrie Silver ari mu bantu batandatu bahawe ibi bihembo bya ‘TIME 100’ yahuriyemo na Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Ellen Johnson Sirleaf ndetse na Fred Swaniker.

Ibi bihembo byahawe abakoze ibikorwa by’indashyikirrwa ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, byaherekejwe n’inama yazahuje abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z’ubuzima.

 

The Ben yagiranye ibihe byiza n'abana bitabwaho n'umuryango washinzwe na Sherrie Silver 

The Ben yatunguwe n'uburyo aba bana baririmbye indirimbo ye 'Ni Forever aherutse gushyira hanze 

Sherrie Silver yavuze ko ibihe The Ben yagiranye n'aba bana byasize urwibutso rw'igihe kirekire kuri aba bana 

Aba bana barenga 100 batangiye kwitabwaho n'umuryango wa Sherrie Silver aho bigishwa kubyina, kuririmba n'ibindi bibafasha gukuza impano zabo 

The Ben yashimye Sherrie Silver ku bw'igikorwa cyiza yatangiye cyo kwita ku bana batishoboye


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND