RFL
Kigali

Kimenyi Yves agiye gusaba no gukwa Muyango wamubyariye imfura - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:6/01/2024 11:13
0


Umukinnyi w'umupira w'amaguru Kimenyi Yves agiye gusaba ndetse anakwe Muyango Claudine wamenyekanye cyane mu marushanwa y'ubwiza mu mwaka wa 2019.



Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'umujyi wa Kigali izwi nka AS Kigali wari umaze igihe adakina kubera ikibazo cy'imvune yagize ubwo ikipe ye yakinaga na Musanze FC, agiye gusaba ndetse anakwe umukunzi we Uwase Muyango Claudine kuri uyu wa Gatandatu.

Muyango na Kimenyi bari basanzwe babana nk'umugabo n'umugore ariko batari bakora ubukwe ngo imiryango ku mpande zombi ibashyigikire ndetse n'inshuti n'abavandimwe bitabire ibyo birori.

Ku wa 04 Mutarama 2024, ni bwo Kimenyi Yves na Muyango Claudine basezeranye imbere y'amategeko muri salle y'umujyi wa Kigali. Ni umuhango wari waragizwe ubwiru.

Kimenyi utari wakira imvune neza, ntabwo yishe gahunda yari yaragiranye na Muyango ndetse n'umuryango we kuko kuri uyu wa 06 Mutarama 2024 muri Romantic Garden hagiye kubera umuhango wo gusaba no gukwa bityo imiryango ibashyigikire.

Ku isaha ya saa munani, biteganyijwe ko barasezerana imbere y'Imana kugira ngo izabafashe mu rugendo rushya batangiye rwo kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko mu nguni  zose.


Muri Romantic Garden ahagiye kubera ubukwe bwa Muyango na Kimenyi Yves


Ahabera ubukwe bwa Muyango na Kimenyi hamaze gutegurwa







Muri Romantic Garden harimbishijwe

Kimenyi Yves yambariye gusaba no gukwa Muyango Claudine 

Reba amafoto yose ukanze HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND