Kigali

Ubukwe bwari buhagaritswe habura gato! Ibintu byaranze gusezerana kwa Kenny Sol n'umukunzi we - Amafoto+ Video

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:6/01/2024 6:58
1


Umuhanzi Kenny Sol wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka "Say My Name' Haso' Jolie" n'izindi, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Tunga Kunda Alliance mu muhango waranzwe n'udushya twinshi.



Kuru uyu wa 05 Mutarama 2024 ahagana saa saba n'igice ni bwo umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yarahiriye kuzabana akaramata n'umukunzi we Kunda ukubutse mu gihugu cy'u Bushinwa aho asoreje amasomo.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda. Uyu muhango wagaragayemo ibintu bitandukanye yewe bimwe byatunguye benshi! Dore uko byagenze.

Ntawari wemerewe gukora kuri telefoni

Kuva Kenny Sol n'umukunzi we binjira mu nyubako y'Umurenge, nta muntu wari wemerewe kuzamura telefoni ye kuko hatifuzwaga ufata ishusho, ifoto n'ibindi byerekeye ibyo.

Iyo wabaga urimo kuganira n'abantu kuri telefoni yawe (charting) wasabwaga ko telefoni yawe iba ireba hasi (Camera) yayo, ntibyari byemewe ko uyirebesha imbere nk'ibisanzwe.

Ibyo byakozwe kuri buri umwe witabiriye uyu muhango kugera hinjiye abandi bageni nabo bari bagiye gusezerana, hakaboneka agahenge ariko nabwo ntawari wemerewe guhirahira afotora Kenny Sol cyangwa umukunzi we.

Umuhango wahagaritswe by'igihe gito kubera umukobwa wari uje kwitambika

Ubwo aba bombi bari bamaze guhabwa inyigisho n'impanuro z'uko bazabana neza, haje umukobwa asaba ko badasezeranywa.

Uyu mukobwa ntiyigaragaje ku bw'umutekano we ahubwo yohereje ibaruwa, bityo umuyobozi wari ugiye kubasezeranya, asaba ko baba bahagaritse iyi mihango kuko itegeko ribiteganya.

Habayeho gukora iperereza ariko umuyobozi w'Umurenge wari urimo kubasezeranya, yanzura ko umukobwa waregaga ko abarimo gusezerana harimo uwamuteye inda, ko yibeshye amazina, abarimo gusezerana atari bo yari arimo kurenga.

Ibi byatumye benshi batunga intoki abandi bageni bari bamaze kwinjira. Icyakora umuyobozi w'Umurenge, yavuze ko niba atibeshye, yakererewe cyane, bityo ko yazisunga inzego za Leta zikamufasha gukoresha uturemangingo ndangasano (ADN).

Iyo warebaga ku maso ya Kenny Sol ubwo umuhango wari uhagaze, wabonaga nta gihunga afite ku maso ahubwo ubona ko yatunguwe, ibyerekana ko habayeho kwibeshya nk'uko umuyobozi yabivuze.

Ibura ry'ibyamamare

Kenny Sol ni umuhanzi umaze gukorana imishinga y'indirimbo n'abahanzi bagenzi be basaga 15, amaze gukorana n'abahanga mu gutanganya imiziki barenga icumi, abamaze kumufasha gutunganya amashusho y'indirimbo ze nabo ni benshi utibagiwe n'abandi bo mu ngeri zitandukanye z'imyidagaduro b'inshuti ze.

Abantu batunguwe no kubona nta cyamamare cyamuherekeje agiye gusezerana mu mategeko, nyamara arizo nshuti za hafi agira cyane ko ubuzima bwe ahanini ari imyidagaduro.

Ibi byatumye umunyamakuru wa InyaRwanda agira amatsiko bityo abaza bamwe mu banyamuryango bari bitabiriye uwo muhango.

Umwe mu bo twaganiriye utifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko bashakaga kubigira iby'umuryango, ibyamamare bindi bikazatumirwa mu bukwe nyrizina.

Kugirwa ibanga

Uyu muhango wo gusezerana kwa Kenny Sol n'umukunzi we Kunda, byibukije abantu ibyabaye ku wa Kane tariki 04 Mutarama ubwo Kimenyi Yves na Muyango basezeranaga ariko babigize ubwiru.

Kuri iyi nshuro nabwo byari ubwiru dore ko na bamwe bo mu muryango yombi batari babizi ahubwo batunguwe no kubona amafoto n'amashusho ku InyaRwanda.

Kubigira ibanga ikaba ari nayo mbarutso yo kudatumira abiganjemo ibyamamare kuko bazi ko ubuzima bw'imyidagaduro buhora hanze, bityo bakaba babugize ubwiru kugira ngo bitamenyekana.

Itangazamakuru ryashyiriweho bariyeri

Bisanzwe bizwi ko iyo icyamamare runaka gikoze igikorwa gihuriza abantu benshi hamwe nk'ubukwe, igitaramo, ibirori runaka, urupfu n'ibindi, itangazamakuru rifata iya mbere mu gufata no gutangaza amashusho n'amafoto y'ibirimo gukorwa. Kuri iyi nshuro si ko byari bimeze.

Itangazamakuru ntiryari ryemerewe gufata amashusho n'amafoto, iyo byabaga, byari ukwiyiba ucunganwa n'abasore b'ibigango barimo "Jean Luc" [azwi ku izina rya Mubi Cyane] usanzwe urinda umutekano wa Bruce Melodie.

Bavugaga ko impamvu badashaka ko hari amafoto afatwa ari uko umukobwa atabaye kandi adakunda ubuzima bw'imyidagaduro.


Kenny Sol ubwo yajyaga guserana n'umugore we


Kenny Sol yaje mu modoka ya V8 igendwamo n'abifite 

Kenny Sol akigera mu nyubako y'umurenge wa Nyakabanda


Kunda, umukunzi wa Kenny Sol


Mubi Cyane usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melodie yari yakajije umutekano

Kenny Sol n'umugore we








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam1 year ago
    Ariko kwandika ikinyarwanda bibananiza iki? Ibihekane byo mu wa kabiri binaniza iki umunyamakuru?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND