RFL
Kigali

Harimo Bibiliya n'inzoga! Ibintu 9 Davido yabura agapfa

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:5/01/2024 16:54
0


Umuhanzi mpuzamahanga Davido yahishuye bimwe mu bintu 9 rwose adashobora kuba kuri iyi si adafite, akaba ari bya bindi uzamusangana ahantu hose azaba aherereye, ku buryo bizakugora kumubona inshuro zirenga ebyiri atabifite. Icyakora bimwe byaje gutungura abakunzi be.



Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe bidasanzwe zirimo nka 'If', 'Fall', 'Unavailable' yakoranye na Musa Keys n'izindi, yabitangarije mu kiganiro na British GQ.

1. Bibiliya Yera


Ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Davido rw'ibintu adashobora kubaho adafite, hariho Bibiliya Yera. Avuga ko mu bintu adashobora kubaho adafite hariho na Bibiliya, kuko uyisanga muri telephone ye ngendanwa ku buryo aho agiye hose ayihorana. Ibi bimufasha gusoma ijambo ry'Imana buri uko bimujemo, uko hari icyo agiye gukora n'ibindi.

Si Bibiliya gusa irangwa muri telephone imufasha gusenga, kuko harimo na Porogaramu y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akoresha buri munsi asenga.

2. Injugu

Ku mwanya wa kabiri, ku rutonde rw'ibintu Davido adashobora kubaho adafite, hariho injugu. Uyu muhanzi avuga ko mu buzima nta cyaba kigenda mu gihe yaba adafite injugu cyane mu gihe aba areba filime. Avuga ko gukunda injugu byahereye mu bwana bwe, igihe Nyirasenge witwa Christine yakundaga kuzimutekera ari kumwe na babyara be.

3. Imikufi


Birazwi cyane ukuntu uyu muhanzi ari umwe muri bake muri Afurika batunze imikufi ihenze cyane. Davido akunze kugura imikufi ihenze cyane kuko avuga ko adashobora kubaho adafite imikufi mu ijosi cyangwa se amasaaha ku kaboko ahenze. Afite umukufi yaguze asaga miliyoni 600 z'Amafaranga y'u Rwanda.

4. Amadarubindi


Davido avuga ko na none adashobora kubaho adafite amadarubindi. Akunze kuyita 'ikirinda abanzi'. Uyu muhanzi afite imiguro myinshi cyane y'amadarubindi aho uzasanga aho ari hose aba ayambaye yaba mu bukwe, mu bushabitsi butandukanye, ku rubyiniriro n'ahandi.

5. Amafaranga

Davido umwana wakuriye mu muryango wifashije cyane, avuga ko rwose kubaho adafite amafaranga ari ikintu atarota kuko byamugora cyane. Nk'undi muntu uwo ariwe wese uba wifuza kugira amafaranga mu mufuka no gutembera ayafite, Davido avuga ko agendana amafaranga mu mufuka yo kwifashisha mu guhaha, kugura ibyo kurya n'ibindi. Gusa ariko avuga ko amafaranga aba afite inshuro nyinshi ayafashisha abandi bantu.

6. Headphones/Ecouteur

Davido avuga ko aho ari hose aba agomba kuba afite Ecouteur kuko akunda kumva indirimbo ku rugero rwo hejuru. Ibi bimufasha kumva itandukaniro riri hagati y'umuziki akora n'abandi.

7. Inzoga


Hari inzoga yitwa Martell  yo mu bwoko bwa Cognac (Konyake) uyu muhanzi akunda cyane. Aho aba ari hose aba ari kumwe n'icupa ry'iyi nzoga, bimufasha kurwanya no kwirinda stress za hato na hato.

Davido avuga ko aho kugira ngo iyi nzoga ayibure, byaruta ibindi byose bikarorera kuko imufasha mu buzima bwe bwa buri munsi mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.

Mu 2021, uyu muhanzi yasinyanye amasezerano n'uruganda rukora izi nzoga, yo kuzajya abamamariza izi nzoga. Ibi byatumye aba umuhanzi wa mbere nyafurika uciye agahigo ko kugirana amasezerano n'uru ruganda rukora iyi nzoga ifite inkomoko muri France.

8. Isakoshi (agakapu gato)

Ikindi kintu Davido atabaho adafite, ni agasakoshi. Avuga ko aho ajya hose, aba agomba kuba afite agasakoshi ko gutwaramo utuntu tumufasha guhora ari ku micyo, urugero nk'imibavu, agatambaro ko kwihanagura mu maso cyangwa se amadarubindi yo guhinduranya mu gihe bibaye ngombwa. Ibi byose bimufasha guhora ari mushya mu maso y'abamureba.

9. Inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers

Uyu muhanzi kandi avuga ko mu buzima bwe adashobora kubaho adafite inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers. Afite ubwoko bw'iyi miguro bugera kuri 50 mu kabati ke yifashisha mu ngendo ze za buri munsi. Avuga ko izi nkweto zimworohereza mu ngendo ze zitandukanye kuko zitajya zimubangamira habe na gato.

Davido wavuze ibi, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse utibagiwe no ku isi kuko yagiye aca uduhigo dutandukanye ku isi, urugero nko kuba umwe mu bahanzi babashije kuzuza inzu nini mberabyombi isanzwe iberamo imyidagaduro iherereye i London mu Bwongereza izwi ku izina rya O2 Arena. Iyi nzu ikaba yakira abantu basaga ibihumbi 20.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND