Kigali

Kuryama utinze ukabyuka kare byongera ibyago byo gupfa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/01/2024 16:23
1


Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwerekana ko uko umuntu arushaho kuryama atinze ndetse akabyuka kare cyane aba yishyira mu byago byo kuzapfa vuba kurusha wa muntu usanzwe yiryamira kare ndetse akabyuka ari uko izuba rirashe.



Ibi byagiye bigaragazwa n’abahanga batandukanye aho mu gihe cyashize byagaragaraga ko abantu baryama batinze bakunda guhura na zimwe mu ndwara zibasira umutima ndetse na za diabete ku cyigero kingana n’10% ugereranije n’abaryama kare nk'uko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Surrey yo mu Bwongereza babitangaje.

Ibi kandi byagarutsweho na Malcolm Von Schantz, umwarimu muri iyi kaminuza aho avuga ko iki kibazo kidakwiye kwirengagizwa bitewe n'uko basanze umuntu uryama atinze ari na we ubasha kubyuka kare kuko hari isaha iba yarabagiye mu mutwe ku buryo badashobora kuyirengagiza ngo bikunde bityo icyizere cy’ubuzima kigatakara gutyo.

Medisite itangaza ko ikindi giteye agahinda kuri aba bantu bakunda kuryama batinze ndetse bakabyuka kare, ubushakashatsi bwerekanye ko bagira ibyiyumviro byo kuba banywa itabi n'inzoga, bagakunda kunywa ikawa ngo ibarinde ibitotsi n’ibindi biyobyabwenge bibi ari na byo byiyongera kuri za ndwara z’umutima na diyabete bakagira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero bagapfa buhoro buhoro.

Igiteye ubwoba kurusha ibindi kandi, ngo abantu bagira akamenyero kuryama batinze ndetse bakabyuka kare burya ngo si abo kwizerwa kuko n'iyo batanze gahunda ntibabura kuyica bitewe na 'stress' baba bifitiye bo ubwabo bigatuma bica amasezerano bagiranye na bagenzi babo, ibyo rero bituma bamwe muri abo batakarizwa icyizere burundu

Nyuma yo kubona izi ngaruka zose zishobora guterwa no kuba umuntu atinda kuryama akaza no kubyuka kare, ni byiza ko ukora akazi kawe neza ariko ukagira n'umwanya uhagije wo kuruhuka kugira ngo ubona uko ukora akazi kawe ku munsi ukurikiyeho bitewe n'uko kwirinda biruta kwivuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abijuru Gabriel 1 year ago
    Ese umuntu uryama atinze kuko yabuze ibitotsi Kandi akabyuka kare biterwa Niki?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND