Umukinnyi wa filime Glynis John wamenyekanye cyane nka Mrs Banks muri filime yitwa ‘Mary Poppins’ mu 1964, yitabye Imana afite imyaka 100 y’amavuko.
Kuri uyu wa Kane tariki
04 Mutarama 2024, ni bwo Glynis Johns, umukinnyi w’amafilime w’umwongereza,
wavukiye muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana afite imyaka 100.
Uwari ushinzwe
kureberera inyungu z’ibikorwa bye, biwe wemeje ko uyu mukecuru yitabye Imana
kuri uyu wa Kane, aho yaguye mu rugo yari atuyemo i Los Angeles azize ‘impamvu
zisanzwe.’
Mitch Clem yongeyeho
ati: "Glynis yongeye imbaraga mu buzima bwe akoresheje ubwenge, gukunda
akazi ke, ndetse no guhindura imibereho y’abantu babarirwa muri za
miriyoni."
Yakomeje agira ati:
"Yari afite ubwenge bushobora kukubuza inzira zawe wari wayobowe n'umutima
ukunda byimazeyo kandi byuzuye.
Uyu munsi ni umunsi
utoroshye kuri Hollywood. Ntabwo twababajwe gusa n'urupfu rwa Glynis dukunda,
ahubwo tunababajwe n'iherezo rya ‘Golden Age of Hollywood’."
Golden Age of
Hollywood, ni igihe kiri hagati yo mu 1920 no mu 1960, aho Cinema yagize
iterambere rikomeye mu buryo bw’umwimerere w’amajwi ndetse n’amafoto.
Johns yamenyekanye
cyane nyuma yo kugaragara muri Mary Poppins, aho yakinnye nkja Madamu Winifred
Banks, umubyeyi wongeye guhura n'abana be abikesheje ubupfumu bwa Julie
Andrews.
Ubwamamare bwe,
bwamufashije gukina filime za kera zakunzwe cyane zirimo ‘Magic Box,’ ndetse
aza no gukora indirimbo yise "Sister Suffragette.”
Filime ya Mary Poppins yatsindiye ibihembo 5 bya Oscar muri 13 yatoranijwemo, kandi ikomeza kuba imwe muri filime zizwi cyane zakozwe na Walt Disney.
Mu myaka myinshi yamaze
akora uyu mwuga, Johns yagiye akina filime nyinshi kandi yari azwiho kuba
intangarugero. Kuva yatangira gukina, yagaragaye muri
filime zirenga 60 n’amakinamico 30.
Mu 1990, uyu mukinnyi
wa filime yigeze kuvuga ko mu mwuga we ashishikajwe no gukina ibintu bigasa nk’aho
biri kubaho koko ako kanya mu maso y’ababireba.
Yatindiye ibihembo
birimo icya Tony yegukanye mu 1973, naho mu 1960 atoranywa mu bihembo bya Oscar.
Filime John yakinnyemo
bwa nyuma, ni iyitwa ‘Superstar’ mu 1999, yagaragayemo Molly Shannon na Will
Ferrell.
Johns yari igisekuru
cya kane cy’umuryango we. Yavutse kuri se w’umukinnyi wa filime na nyina wacurangaga
piyano, avukira muri Afurika y'Epfo i Pretoria ubwo ababyeyi be bari mu ruzinduko.
Afite imyaka 12, yari
umubyinnyi maze aza gutangirira impano yo gukina filime muri London’s West End afite
imyaka 14. Yatangiye kumenyekana igihe yakinaga ari ‘Madamu Samake’ muri comedi
ya Miranda mu 1948.
Johns yabyaye umuhungu
umwe Gareth Forwood, witabye
Imana mu 2007. Asize kandi umwuzukuru Thomas uba i Paris, n'abuzukuruza be
batatu.
Umukinnyi wa filime Johns yitabye imyaka afite imyaka 100 y'amavuko
Yakunzwe cyane muri filime yitwa Mary Poppins
Yagaragaye bwa nyuma muri filime mu 1999
I Hollywood bari mu gahinda ku bwa Johns Glynis witabye Imana no ku bw'igisobanuro gikomeye yari afite muri Cinema
TANGA IGITECYEREZO