Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] nyuma yo kwambika impeta no gufata irembo, yasezeranye imbere y’amategeko n'umukunzi we Tunga Kunda Alliance Yvette bamaze igihe bakundana.
Kenny Sol yahamije isezerano rye n'umukunzi we Kunda, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024 mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.
Kenny Sol wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Say my Name' ni umwe mu bahanzi babigize umwuga kandi babyize, nyinshi mu ndirimbo agenda akora zigenda zigira igikundiro cyo hejuru kandi
zigakundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Ibi bituma agenda yitabazwa mu bitaramo bitandukanye birimo
n'ibyo akorera hanze y’u Rwanda, dore ko ubwo aheruka kuva gutaramira muri Canada ari bwo
bwa mbere inkuru z’uko afite umukunzi zatangiye kujya hanze.
Icyo gihe Kenny yumvikanye yemeza ko ari mu rukundo ndetse
uyu mukobwa yari mu bagiye kumwakira, ku wa 26 Ukuboza 2023 uyu muhanzi yahise
ajya no gufata irembo.
Akaba kandi yaranamaze no kwambika impeta uyu Kunda bamaze
iminsi bakundana.
Kenny Sol yaserutse yambaye ikositimu y’iroza n’inkweto z’umukara mu gihe umukunzi we yambaye ikanzu y’umukara irimo amabara y’iroza.Kenny Sol yiteguye kuva mu cyiciro cy'ingaragu agana mu cyiciro cy'abagabo Kunda Alliance Yvette ugiye kuba umugore wa Kenny Sol bari bamaze igihe bari mu rukundoKunda na Kenny Sol bamaze igihe bakundana bakomeje urugendo ruganisha ku kubana akaramataUmuhango wo gusezerana imbere y'Amategeko kw'aba bombi uri kubera mu murenge wa NyakabandaKenny Sol ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite na none aho amaze no kwibikaho ibihembo bitagira inganoMubi ni we waje arinze Kenny Sol aha yarimo asohoka mu modoka y'imuturika yagiyemoUmutekano bawukajije ku murenge wa Nyakabanda aho Kenny Sol na Kunda bagiye guhamiriza isezerano
KANDA HANO UREBE IBYABANJE MBERE Y'UKO KENNY SOL ASEZERANA N'UMUKUNZI WE
Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo gusezerana hagati ya Kenny Sol n'umukunzi we
AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO