Producer Eric Aimé [Flyest Music] yashyize ahagaragara Album ye ya mbere yise "Flyest Magic" yakoranyeho n'abahanzi 9; yavuze ko biri mu rwego rwo gutanga umwaka mushya ku bakunzi b'ibihangano bye no gushyira itafari rye ku rugendo rwe rw'umuziki amaze imyaka irenga ine.
Isesengura rigaragaza ko yifashishije benshi mu bahanzi
yagiye akorera indirimbo mu bihe bitandukanye n'abandi bagiye bahurira mu
mishinga inyuranye y'umuziki kandi b'abahanga.
Hariho indirimbo 11 zirimo 'Nzagukunda' yakoranye na
Rita Ange Kagaju, 'Don't Let Go' yakoranye n'umuraperikazi Angell Mutoni,
'Cope', 'No Worries' na 'Once Call Away' yakoranye na Ella Rings, 'Killer'
yakoranye na Kevin Skaa, 'Buhoro' na J-Sha, 'Akarara' na Igor Mabano, 'Take
Time' na Mike Kayihura, 'Karma' na Andy Bumuntu ndetse na 'Job' yakoranye na
Makare Fox.
Nta ndirimbo n'imwe Producer Flyest Music yaririmbyemo
muri izi zose yashyize kuri Album ye, icyo yakoze ni ukuzitunganya mu buryo
bw'amajwi (Audio), kuzinononsora ndetse no kuzandika.
Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuyita 'Flyest Magic'
kubera ko ayifata nk'amahirwe abonye yo kwerekana impano ye cyangwa se
ubushobozi bwe nka Producer n'umwanditsi w'indirimbo.
Ati "Akenshi ntabwo aba Producers
iyo dukora indirimbo z'abandi dukora ibintu uko tubyumva cyangwa tubitekereza
cyangwa tubyifuza, ahubwo usanga umuhanzi nyirindirimbo nawe afite uburyo bwe
ashaka ko bigendamo kandi koko indirimbo iba ari iye tuba tugomba
kubyubaha."
Akomeza ati "Ntago tubona amahirwe ahagije yo
gukora ibyo dutekereza byose. Kuri iy nshuro noneho indirimbo zari izanjye,
nazikoraga uko mbitekereza nta ntekerezo ivuye ahandi."
Uyu musore yavuze ko ikorwa ry'iyi Album ye ryamuhaye
kugerageza gukora injyana zose yifuzaga, kandi ajyanisha n'ibyo akunze.
Yasobanuye ko iyi album ari icyanga cy'umuziki ashaka gukora 'bitandukanye
n'ibyo bamenyereye mu zindi ndirimbo nari nsanzwe nkora'.
Flyest Music anasobanura ko guhuza abahanzi icyenda
kuri Album ye ya mbere kari akazi katoroshye, ariko kandi yitaye cyane ku
bahanzi bakoranye mu bihe binyuranye.
Yungamo ati "Nahisemo abahanzi dukorana mpereye
kuri bamwe mu bo nsanzwe nkunda ibihangano
byabo, ubuhanga bwabo, indirimbo bakora, uko bazikora
ndetse kandi abo numvaga ko twahuza bikagenda neza tukabona ibintu kimwe, kandi
nabo bambereye abantu beza ntibangora bigenda neza cyane."
Muri rusange, Flyest Music avuga ko indirimbo yashyize
kuri iyi album ye, zifite ubutumwa butandukanye, kuko zitsa cyane ku buzima
abantu banyuramo buri munsi, yaba mu rukundo, mu kazi ndetse n'ibindi.
Yavuze ko iyi album ifunguye urugendo rw'izi ndirimbo
ari gukora azahuriza kuri Album ya kabiri na Album ya gatatu.
Ni we Producer gusa wakoze kuri iyi album. Byageze
n'ubwo anafata buri ndirimbo arayinononsora (Mastering) kugeza ubwo isohotse.
Kuri we yabikoze mu rwego rwo 'kugaragaza ubushobozi bwanjye nka Producer, yaba
mu kunonsora indirimbo kugeza irangiye'.
Mu ndirimbo zose ziri kuri iyi EP, avuga ko 'No
Worries' ariyo isa n'ikomoza ku buzima bwe ariko kandi avuga ko abusangiye n'abandi,
kuko yitsa ku bicantege 'ducamo buri munsi, ibyitambika mu nzira bitubuza
kugera aho twifuza kugera, intambara umuntu arwana umunsi kuwundi, ntagucika
intege kuko uba wizeye ko uri kumwe n'Imana kandi ariyo igenda byose.'
Mu ndirimbo 13 yashyize kuri Album, yanditse indirimbo
'One Call Away', 'Cope' ndetse na 'No Worries'. Yanditse ku kigero cya 90%
ndirimbo 'Buhoro' yaririmbwe na Buhoro; ni mu gihe Igor Mabano, Mike Kayihura
na Angell Mutoni aribo biyandikiye indirimbo baririmbye.
Ati "Izisigaye twarafatanyije kwandika abandi, ariko
bazagafa bafite amagambo yanditse nkagira bike dufatanya kongeramo."
Flyest Music ni umuhanga mu kuryoshya indirimbo uri
imbere mu bazitunganya mu Rwanda, yarambitse ukuboko kuri zimwe mu zakunzwe mu
minsi ishize.
Ababashije gukorana nawe baramwirahira ndetse iyo
ugeze aho akorera usanga banyuranamo basimburana bamugana, amasaha menshi
ayamara imbere ya Piano.
Mu ndirimbo Flyest Music akora, ahanini zumvikanamo
umwihariko n’ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari
na cyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n’ibyakozwe n’abandi.
Uretse u Rwanda atangiye gucengera mu mitwe
y’abanyamahanga cyane abanya-Kenya kubera indirimbo za Andy Bumuntu zakunzwe
muri iki gihugu zirangajwe imbere na ‘On Fire’.
Izindi ndirimbo amaze gukora harimo “Have” ya Rita
Ange Kagaju, “Mfite Ubuzima” yahuriyemo na Boukuru, “Inshuti Magara” ya King
James na Israel Mbonyi n’izindi.
Flyest yatangiye gutunganya indirimbo mu 2015. Ati
“Naje kubikora nk’umwuga mu 2018.” Avuga ko akora injyana zirimo Afrobeat,
Afropop, Afrosoul, RnB, Zouk, Kizomba, HipHop, Reggae, Pop na Christian Music
n’izindi zitandukanye.
Uko
yiswe Flyest
Avuga ko kera imbuga nkoranyambaga cyane Facebook
zikiza aribwo yafashe iri zina ashaka kujya yiyoberanya kuri uru rubuga.
Ati “Imbuga nkoranyambaga zikiza twafataga
ama-usernames ari atuma umuntu atapfa
kumenya uwo uriwe, birangira ahubwo batumenye akaba ari nayo batwita aho kutwita amazina yacu, iryanjye
yari The Flyest King.”
Arakomeza ati
“Nyuma ntangiye gukora beats nkajya nzibika muri folder yitwa Flyest
Beats, hanyuma ngira igitekerezo cyo gukora studio na company ikora music
business nkabyita Flyest Music, birangira Flyest Music arinjye rifashe
ndaryakira.”
Avuga ko yari asanganywe akabyiniriro ka King akaza gushaka akandi kantu yongeraho
inyuma ari nabwo yashyize the Flyest bimujemo gutyo bisanzwe.
Flyest Music w’imyaka 30 agaragaza ko mu myaka itanu
iri imbere ashaka kuzaba ari mu ba-producer bambere bakunzwe ku mugabane wa
Afurika.
Ati” Mu myaka itanu ndifuza kuba ndi umwe muba
producers 10 ba mbere bakunzwe cyane baturuka ku mugabane wa Afurika.”
Uyu musore iyo muganira akubwira ko gutunganya
indirimbo aribyo byamuhisemo cyane ko yahisemo kureka ishuri, ari mu mwaka wa nyuma agatangira kwiga
gutunganya indirimbo yifashishije Youtube bikarangira bibaye umwuga we.
Flyest Music yakoranye indirimbo 'Karma' na Andy Bumuntu kuri Album
Mike Kayihura yiyandikiye indirimbo 'Take Time' kuri
Album ya Flyest Music
Igor Mabano yaririmbye indirimbo 'Akarara' kuri album ya Producer Flyest Music
Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju yaririmbye indirimbo 'Nzagukunda' kuri Album ya Flyest
Ella Rings afite indirimbo eshatu kuri album ya
Producer Flyest Music
Kevin Skaa yaririmbye indirimbo 'Killer' kuri Album ya Flyest Music
Umunyamuziki J-Sha yaririmbye indirimbo 'Buhoro' yanditswe na Flyest Music
Makare Fox yaririmbye indirimbo 'Job' kuri album ya mbere ya Flyest Music
Rita Ange Kagaju kuri album ye 'Flyest Magic' yaririmbyeho indirimbo 'Urukundo'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA MBERE YA FLYEST MUSIC
TANGA IGITECYEREZO