RFL
Kigali

Nirere Shanel wimukiye muri Afurika y’Epfo yamuritse EP yahurijeho Ish Kevin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/01/2024 10:47
0


Umuhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda, Nirere Shanel yashyize ahagaragara Extended Play (EP) ye ya kabiri yise "Uzaze" iriho indirimbo esheshatu zirimo n'iyo yakoranye n'umuraperi Ish Kevin uri mu bagezweho muri iki gihe.



Nirere uherutse kuririmba mu gitaramo Muyango yamurikiyemo Album ye ya kane yise 'Imbanzamumyambi' yari amaze iminsi ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki iyi Ep ye ya kabiri yakoze mu buryo bwihariye, no kugaragaza imbaraga z’umugore muri sosiyete.

Iriho indirimbo 'Nzakuvumba', 'Iyanze', 'Ndeka' yakoranye na Ish Kevin, 'Intera', 'Ndabaza sindega' ndetse na 'Uzaze'. Nirere asobanura iyi EP nka kimwe mu bigize umutima we, kandi ko kuyikora no kuyisangiza abakunzi be bimuzanira ibyishimo byinshi mu buzima bwe.

Nirere Shanel yabwiye InyaRwanda, ko iyi EP ye ishushanya inzira yo kwimenya no kumva kwibohora kw’abagore, kandi ikumvikanisha ingorane zerekana imibereho y’umugore n’uruhare rwe muri sosiyete muri rusange.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Atura’ ashima buri wese wamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki, kugeza n’ubu, kuko ari bimwe mu bimutera imbaraga zo gukomeza kurushaho mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yumvikanishije ko EP ye atari icyegeranyo cy’indirimbo gusa ahubwo ‘ni igice cyimbitse cy’umutima wanjye, gukura mu muziki no kugerageza kumva ibibazo umugore anyuramo’.

Nirere yavuze ko muri uru rugendo rw’umuziki, ahura kandi akamagana amahame mbonezamubano akoresheje uburyo bw’umuziki bwo kubara inkuru irenga imipaka kandi yumvikana nka moteri yo kugaragaza ukuri muri rusange.

Yavuze ko byagize akamaro kuri we gakomeye kwigaragaza mu rurimi kavukire ‘Ikinyarwanda’. Ati “Ntabwo ururimi rwacu rufite ubwiza butangaje kandi bwimbitse, ariko nizerera cyane mu mbaraga zo guhindura amagambo. Kuririmba mu rurimi rwacu kavukire byabaye amahitamo akwiye….”

Nirere yavuze ko kuva mu myaka ibiri ishize atuye muri Afurika y’Epfo, ni nyuma y’imyaka irenga 10 yari amaze abarizwa mu Bufaransa.

Yavuze ko muri Afurika y’Epfo aho abarizwa muri iki gihe yahakomereje ubuzima, yanahakomereje urugendo rwe rw’umuziki, kandi yizera neza ko byabaye urugendo rwo kwaguka mu nzira ye.

Nirere anavuga ko yatangiye gukora kuri iyi EP mu gihe cy’imyaka ine ishize, aho yatangiye ari kumwe na Producer Made Beat muri studio batangira guhimba indirimbo, banifashisha abahanzi banyuranye mu gihe cy’icyumweru kirenga.

Muri Nyakanga 2023, Nirere yagarutse mu Rwanda akomeza gukora kuri EP ye afashijwe na Producer Pastor P kubera ko we ‘Aranyumva kandi afite ubumenyi bwimbitse bwo gutunganya umuziki kandi ushinze imizi mu muziki gakondo yacu.’.

Ibicurangisho by’umuziki byumvikana kuri iyi EP byacuranzwe n’abarimo Arsène Nimpagaritse wacuranze gitari Acoustic na Mugisha Frank.

Yavuze ko yifashishije umuraperi Ish Kevin kuri EP kubera imiterere y’inganzo ye n’uburyo akoramo injyana ya Trapish. Ati “Ni ikimenyetso ariko kandi cyamuhesheje icyubahiro gikwiye.”

Muri iyi ndirimbo ‘Ndeka’ baririmba bumvikanisha ko imyambarire y’umugore idakwiye kuba itirufu umugabo yisunga agira irari. Hari nk’aho Nirere aririmba agira ati “…Uko nambara sibyo bituma utera akarindi, ahubwo ibitekerezo byawe n’ibyo bibibyazamo ibindi.” 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 6 ZIGIZE EP YA NIRERE SHANEL


Nirere Shanel yamuritse Extended Play (EP) ye ya kabiri yise “Uzaze”


Nirere yumvikanishije yakoze buri ndirimbo atekereza ku kuntu umugore afatwa muri sosiyete, anakomoza ku buringanire kugera ku mugabo


Nirere yatangaje ko yamaze kwimukira muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka irenga 10 yari amaze abarizwa mu Bufaransa 

Nirere yavuze ko yatangiye gukora kuri EP afashijwe na Made Beats nyuma akomezanya na Pastor P


Mu ndirimbo ‘Nzakuvumba’, Nirere Shanel aririmba ku muntu atavuga mu izina bahuye akamwakirana urugwiro, imitima igahuza


Umuraperi Ish Kevin yatangaje ko yishimiye gukorana indirimbo na Nirere Shanel kuri EP 


Mu ndirimbo 'Iyanze', Nirere aririmba ku mugore wajujubijwe mu rushako nyuma yo guhozwa ku nkeke n'umugabo we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND