Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], rimaze kuba izina ry'inganzamarumbo mu muziki aho kugeza ubu bigoranye kubona umuhanzi wo kubagereranya bishingiye ku bikorwa akomeje gukora.
Hari ubwo uzumva abantu bavuga ngo
gukora umurimo unoze, ibyo bintu bakabisobanura bavuga icyo bisaba ndetse n’uko wabigeraho, ariko iteka ukumva bagaruka ku ijambo ryitwa 'kutajagarara'.
Ubundi uzumva bagaruka ku kwitwa
ukomeye, uw’ingenzi, igitangaza mu kintu runaka ko atari ibintu bigerwaho gutyo ahubwo bisaba guha umwanya ibyo ukora ukabikunda kuko igihe kigera nabyo bigukunda.
Hari naho uzabona batanga ingero
z’ukuntu umubibyi atangira kubiba imbuto abantu bamuseka, zamara kwera ugasanga
abantu baraza kumugisha inama cyangwa kumusaba ngo nabo barye ku matunda y’ibyo
yakoze, nyamara yarabikoze bageretse akaguru ku kandi.
Ibyo byose tugarutseho byari
ugusasira urugendo rukomeye rwa Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze imyaka irenga 10 batangiye urugendo rw’umuziki nyamara kuri ubu bikaba bigoranye
kugira uwo wamugereranya na we.
InyaRwanda igiye kukugezaho mu
bikorwa bifatika uyu muhanzi amaze gukora bituma abantu bamwe bahamya ko
kugeza ubu ari we ufite ikamba ry’umuziki nyarwanda.
Indirimbo amaze gukorana n’abahanzi benshi bakomeye
Amaze gukorana n'abahanzi hafi ya bose bihagazeho mu Rwanda no hanze yarwo
Biragoye gusobanura urugendo rwa
Bruce Melodie wamaze kurema n’abandi bahanzi nabo bafite izina rifatika mu
muziki Kenny Sol na Juno Kizigenza.
Ibi bikaba birenze gusa gutanga
amahirwe binyuze mu gukorana n’abandi bahanzi, harimo ahubwo no kuyaremera
abadafite uburyo.
Kuva yakwinjia mu muziki byeruye, Bruce Melodie amaze gukorana
indirimbo n'abahanzi hafi ya bose bakomeye mu muziki nyarwanda.
Gusa muri iyi ngingo tugiye kugaruka ku ndirimbo amaze gukorana n’abahanzi bo hanze y’igihugu duhereye mu Karere nka Pallaso bafitanye ‘Guwe Nze’, Double Jay na Kirikou Akili bakoranye 'Inzoga n'Ibebi';
Inoss B bakoranye 'A l'aise', Eddy Kenzo bakoranye ‘Nyoola’, Sheeba Karungi bakoranye ‘Embeera Zo’, B2C baririmbanye ‘Curvy Neighbour’, Khaligraphy Jones bakoranye ‘Sawa Sawa’ na Harmonize bamaze gukora izirenze imwe zirimo ‘Totally Crazy’ na ‘Zanzibar’.
‘When She Is Around’ ni indirimbo Bruce yagiriyeho umugisha imwuriza rutema ikirere ajya gutaramira mu
ruhererekane rw’ibitaramo bya iHeart Jingle Ball byabereye muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika.
Iyi ndirimbo yakomotse kuri ‘Funga Macho’, yayikoranye na Shaggy wanyuzwe n'uko yumvise ikoze amusaba ko bayisubiranamo.
Uretse kandi ibitaramo bikomeye Bruce Melodie yakoreye muri
Dallas na Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanabashije kugira umwanya wo kuganira n’ibitangazamakuru
bikomeye nka Fox News.
Yakoranye indirimbo n’abahanzi
batandukanye bo mu bihugu binyuranye, ukaba ari umuvuno ukoreshwa na benshi mu
bahanzi b’abahanga banakora umuziki nk’umwuga mu buryo bwo kwagura isoko
ry’ibyo bakora.
Ibitaramo bikomeye amaze gutaramamo
Bruce Melodie ni we muhanzi wabashije guhangara inyubako yakira abarenga ibihumbi 10 ya BK Arena mu gitaramo yiteguriye cyo kwizihiza ikinyacumi yari amaze mu muziki.
Muri iki gitaramo yashyigikiwemo
n’abahanzi nka Alyn Sano, Papa Cyangwe, Bull Dogg, Mike Kayihura, Itorero Inganzo
Ngali, Christopher, Niyo Bosco na Riderman.
Nubwo havuzwe byinshi birimo amajire
y’abamotali, aho bivugwa ko kugira ngo abashe kuzuza iyi nyubako
yabitabaje, nyamara ntibikuraho ko ari muri bacye babashije gutegura ibitaramo
byabo bwite mu Rwanda kandi ahantu hanini.
Nk'uko twabivuze haruguru ni we
muhanzi nyarwanda mu bakora umuziki w’iki gisekuru kitararenza ibinyacumi 3
wabashije gutaramira ku rubyiniro rukomeye nko muri Amerant Bank Arena ho muri
Dallas kimwe no muri Miami.
Ntabwo bwari ubwa mbere
yitabiriye ibikorwa bihuriyemo abahanzi bakomeye kuko no muri 2017 yaciye agahigo
ko kuba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wabashije guhagararira u Rwanda muri
Coke Studio Africa.
Uduhigo yaciye, ibihembo n’amarushanwa yegukanye
Kugeza ubu Bruce Melodie ari mu
bahanzi bacye babashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
bagihagaze mu bikorwa by’umuziki babikora nk’akazi.
Uretse iri rushanwa rikomeye
yanamaze kwibikaho ibihembo hafi ya byose bitangirwa mu Rwanda birimo Salax
Awards, Kiss Summer Awards, The Choice Awards na Isango na Muzika Awards.
Hari kandi n’ibiri ku rwego mpuzamahanga nka
HiPipo yegukanye binyuze mu ndirimbo ‘Blocka’, hakaza kandi na Trace Award aheruka
kwegukana binyuze muri Kiss Summer Awards.
Bruce Melodie ari mu bahanzi mbarwa babashije gusoza umwaka wa 2023 basuhuzanije na Perezida Kagame. Uyu muhanzi yahamije ko ari ikintu cyamukoze ku mutima kandi kikamwereka ko ibyo akora bishimwa.
Ibi yabigezeho nyuma y’uko yari yabaye umwe mu bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu mu birori bisoza umwaka wa
2022.
Ibikorwa byo kwamamaza n’imbuga nkoranyambaga
n’izucururizwaho umuziki
Kompanyi nyinshi zimugirira icyizere zikamwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza
Kugeza ubu Bruce Melodie ari mu
bahanzi bacye nyarwanda babashije kwizerwa na kompanyi nyinshi, zikamushoramo akayabo kugira ngo azamamarize.
Muri izo twavuga nka Tecno kugeza
n’ubu bagikorana, kompanyi ya Brok, MTN, BK Arena n’ubu bagikorana ndetse higeze kuvugwa inkuru y'uko afite imigabane muri ISIBO TV. Anafitanye kandi amasezerano na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.
Gusa hagiye hazamuka inkuru z’uko
harimo n’ibyo gutwika nk’ubwo yashyiraga umukono ku masezerano na Food Bundles
byemejwe ko ahagaze Miliyari y'amanyarwanda, irengero ryayo rirayoberana na we ubwe
avuga ko atazi uko byarangiye.
Ibi ariko ntabwo bikuraho ko ari mu
bahanzi bacye b'abizerwa bafite ibigo bitandukanye bakorana nabyo kandi bikomeye mu gihugu.
Ku birebana n’imbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie kugeza ubu afite imbuga zihagaze neza aho kuri YouTube akurikirwa
(Subscribers) n'ibihumbi 529 ku mashusho 87 amaze gusangiza abamukurikira, akagira
umusaruro rusange (Views) Miliyoni 74.
Ku rubuga rwa Instagram, Bruce Melodie akurikirwa n’ibihumbi 974. Ku zindi mbuga nkoranyambaga ndetse n'izicuririzwaho umuziki naho ntahagaze nabi.
Ibi byose birerekana ubudahangarwa bwe mu muziki nyarwanda ari naho bamwe bahera bemeza ko ari we ufite ikamba ry'umuziki w'u Rwanda, ibintu biherutse gushimangirwa na Trace Awards yamushimiye nk'umuhanzi mwiza mu Rwanda "Best Artist Rwanda".
TANGA IGITECYEREZO