RFL
Kigali

Bruce Melodie yagarutse i Kigali yakirwa n'umuryango we - AMAFOTO+ VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:5/01/2024 7:48
0


Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki umaze kwigarurira imitima y'abatari bake muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'ahandi, yakubutse muri Amerika aho yakiriwe n'umuryango we.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa 05 Mutarama ahagana saa munani 30 nibwo umuhanzi Bruce Melodie yasesekaye ku Kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe avuye  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye gukora ibitaramo bibiri bikomeye birimo icyo yahuriyemo n'umunya-Jamaica, Shaggy cya iHeartRadio jingle ball.

Ni ibitaramo yagiye gukora avuye i Kigali ku wa 11 Ukuboza 2023 nyuma y'uko yari yagarutse mu Rwanda kugirango ataramane n'abakunzi b'umuziki we mu gitaramo cya  Move Afrika  cyatumiwemo Kendrick Lamar na Zuchu, cyabaye tariki  06 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

Ibi bitaramo bibiri yari agiye gukora bikaba  hari  icyo yahuriyemo na Shaggy cya iHeartRadio jingle ball cyabereye i Dallas ndetse n'icye  bwite yakoreye muri Portland Maine amatike ya VIP agashira rugikubita.

Bruce Melodie yagarukanye n'umushoramari Coach Gael wari wamwakiriye muri Amerika.

Ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bahasanze umuryango wa Bruce Melodie aribo umugore we Katerina, abana babo b'abakobwa Britah na Ayana. .

Usibye umuryango we wamwakiriye, yakiriwe n'abarimo Jean LUC, umusore w'ibigango umurindira umutekano ndetse na Kenny, murumuna wa Coach Gael.

Bruce Melodie ntiyabashije kuganiriza itangazamakuru ryari rimutereje kuko yatangaje ko ananiwe by'umurengera ku buryo atabasha kuvuga, icyakora uvuga ko agiye gukora press conference (Gutumira itangazamakuru) bakaganira byimbitse.

Ibitaramo byose Bruce Melodie yakoreye muri Amerika, yagiye aririmba indirimbo "When she's around" mu rwego rwo kuyimenyekanisha.


Bruce Melodie yagarutse i Kigali nyuma y'iminsi arimo gutaramira muri Amerika


Bruce Melodie yari afite umunaniro no ku maso wabibonaga


Bruce Melodie yazanye na Coach Gael

Reba amashusho, umuryango we umwakira

https://youtu.be/z7Vv_F4lIWU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND