Kigali

Kenny Sol yambitse impeta umukunzi we anafata irembo AMAFOTO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:4/01/2024 23:41
0


Umuhanzi Kenny Sol ko aherutse gufata irembo ndetse anambika impeta umukunzi we Tounga Kunda Alliance Yvette.



Umuhanzi Nyarwanda Rusanganwa Norbert uzwi cyane nka Kenny Sol mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ikinyafu" yakoranye na Bruce Melodie, 'Agafire' 'Say my name' n'izindi, hamenyekanye amakuru avuga ko aherutse gufata irembo, akambika impeta umukunzi we.

Amakuru InyaRwanda yahawe n'abantu ba hafi n'uyu musore avuga ko yafashe irembo ku wa 26 Ukuboza 2023.

InyaRwanda ikimara kumenya aya makuru, umunyamakuru wacu yahise atohoza ngo amenye byinshi byimbitse kuri iyi nkuru.

Umunyamakuru yari asanzwe afite amakuru y'uko Kenny Sol ari mu munyenga w'urukundo n'inkumi y'ikimero ikubutse mu gihugu cy'u Bushinwa.

Twahise tunyarukira ku mbuga nkoranyambaga z'umukobwa bakundana wiyita Kunda ku mbuga nkoranyambaga, dusanga yahamije aya makuru ko yambitswe impeta y'urudashira.

Uyu mukobwa yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze maze yandika ati "Yansabye kuvuga Yego, nanjye ndabyemera".

Amakuru InyaRwanda yahise imenya kandi ni uko kuri uyu  wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024 aba bombi bazasezerana imbere y'amategeko.

Kenny Sol aritegura kurushinga n'umukunzi we 



Kunda, umukunzi wa Kenny Sol agaragaza ko yamaze kwambikwa impeta


Kunda yahamije kwambikwa impeta ariko ntiyashyiraho uwayimwambitse nyamara bizwi ko ari Kenny Sol



Kenny Sol na Kunda urukundo rujya rubatamaza kenshi



Urukundo rw'abo bagerageje kurugira ibanga kenshi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND