Kigali

Miss Umwiza Phiona mu munyenga w’urukundo n'umusore barambanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2024 21:11
0


Umwiza Phiona wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yagaragaje ko ari mu rukundo rweruye n’umusore witwa Munana Eric bamaze imyaka itatu bakundana.



Bisa n’aho uyu mwaka wa 2024 uzaba uw’ibirori bya bamwe mu bakobwa begukanye amakamba anyuranye mu irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe.

Byatangiye tariki 2 Mutarama 2024, Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 atangaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Michael Tesfay.

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, yasohoye ifoto ari kumwe n’umuraperi Kimzer, arenzaho emoji ishushanya umutima, mu gusobanuro urukundo hagati yabo.

Nyuma y’amasaha macye, Muyango Claudine wegukanye ikamba rya ‘Miss Photogenic’ muri Miss Rwanda 2019, yahamije isezerano rye imbere y’amategeko n’umugabo we Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi wa As Kigali.

Mu gihe abantu bari bagihererekanya ziriya nkuru, Umwiza Phiona ufite ikamba rya Miss University Africa-East Africa 2021, yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto imugaragaza ari kumwe n’umusore witwa Munana Eric ashimangira ko yamukunze bya nyabyo.

Yanditse agira ati “Kuvumbura urugendo rwiza rw’ubuzima bwacu. Kuri ‘Symphony’ ya gatatu, aho buri nota yakinnye ni urwibutso ruri mu ndirimbo yacu. Hano ni ubuhanga bw’inkuru dusangiye.”

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu mukobwa amaze imyaka itatu ari mu rukundo n’uyu musore, ko 2024 batangiye ari uwa kane bakundana.

Umwiza Phiona ntiyavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abasore, Munana Eric niwe musore wa mbere atangaje ku mugaragaro yeguriye umutima we.

 

Umwiza Phiona yatangaje ko ari mu rukundo na Munana Eric


Umwiza amaze imyaka itatu ari mu rugendo rw’urukundo na Munana


Umwiza ufite ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Miss University Africa 2021 na Munani binjiye mu mwaka wa kane bari mu rukundo




















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND