Kigali

Uwabaye Gitifu w'Intara yahishuye uko urubuga rw'imikino rwamuganishije mu nzira yo kuba Pasiteri

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/01/2024 19:02
2


Uwabaye Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara y'Iburasirazuba yabwiye InyaRwanda ko urubuga rw'imikino rwo kuri Radiyo Rwanda rwamwinjije mu cyerekezo cyo kuba Pasiteri.



Kuwa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Jean Marie Vianney Makombe yamitswe aba Pasiteri mu Itorero Goshen Holy Church riyoborwa na Bishop Niyomwungeri Constantin mu muhango wabereye mu karere ka Muhanga.

Jean Marie Vianney Makombe wabaye Pasiteri yamenyekanye muri siporo mu bikorwa bya Politike aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara y'Iburasirazuba ndetse akaba yarabaye umuyobozi w'Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Jean Marie Vienney Makombe yavuze ko mu buzima bwe yajyaga yumva agomba kugirira abandi akamaro ariko ko atigeze atekereza ko azaba umushumba mu Itorero kugeza ubwo yafataga icyemezo cyo kuba Pasiteri nyuma yo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza y'Abangilikani iherereye hafi y'aho atuye mu karere ka Kicikiro mu Murenge wa Masaka.

Aganira na InyaRwanda, Jean Vianney Makombe yabajijwe icyatumye ahitamo kuba Pasiteri mu gihe yari azwi nk'umukunzi wa Kiyovu Sports wanabaye Perezida wa mbere wa Sunrise FC yashingiwe mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2011. 

Makombe wabaye mu Nzego z'ibanze ari Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara y'Iburasirazuba ndetse mbere akaba yarabaye umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, yahishuriye InyaRwanda ko Ikiganiro cy'urubuga rw'imikino cyamubereye inzira yamwerekeje mu bijyanye n'ubumenyi mu by'Iyobokamana (Theology) nyuma yo kwiga ayo masomo bikamuharurira inzira yo kuba umushumba mu Itorero.

Yagize ati: "Nari ndimo kumva ikiganiro cy'urubuga rw'imikino kuri Radiyo gitangira Saa tatu kikarangira Saa tanu. Ni bwo numvise itangazo ryanyujijwe hagati mu kiganiro. Muri iryo tangazo bavugaga ko hari kaminuza yigisha ibijyanye na tewolojiya, numva ibyo basaba mbyujuje ku bw'amahirwe iyo kaminuza iri hafi y'aho ntuye. Nahise mfata impamyabushobozi yanjye njya kwiyandikisha ."

Pasiteri Makombe yakomeje avuga impamvu yahisemo kujya kuba Pasiteri muri Goshen Holy Church. Ati: "Maze kwiga ibijyanye na tewolojiya nagiye nsengera ahantu henshi bakansaba ko twakorana ariko ntabwo nagiyeyo.

Nagiye i Muhanga ubwo nasengerwaga na Apostle Constantin ni bwo none numvise ko muri Goshen Holy ariho ngomba gukorera umuhamagaro kuko noneho nari maze Kubona ko mvite umuhamagaro nuko byaje nisanga ngomba kuba umushumba muri Goshen Holy Church."

Makombe yavuze ko azaharanira guteza imbere itorero rya Goshen Holy Church kugira ngo rigere no mu turere twose tw'u Rwanda. Ati "Hari Imiyoborere mu Itorero twize ndetse hari n'Intego esheshatu Itorero rigenderaho n'ubunararibonye mfite mu mirimo nagiye nkora ni byo nzagenderaho mu bikorwa byo guteza imbere ariko nzavoma ku mushumba w'Itorero Goshen Holy Church kandi nzaharanira guteza imbere abakiristu kuri Roho no ku mubiri ."

Makombe Jean Marie Vianney yabwiye InyaRwanda.com ko yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n'umugore we Mukasonga Solange wabaye Meya w'Akarere ka Nyarugenge muri Mata 2022. Avuga ko ari umukunzi wa Kiyovu Sports kuva cyera ndetse azakomeza kuyishyigikira.

Makombe Jean Marie Vianney asanzwe ari komiseri muri komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu, mbere yo kuyobora mu Nzego z'ibanze yabaye umurezi mu mashuri abanza, ay'imyuga ndetse n'ayisumbuye akaba yaragiriwe icyizere cy'abakunzi ba Kiyovu Sports ayobora amatora y'ubuyobozi bw'ikipe yabo.


Makombe Jean Mari Vianney yabaye Pasiteri aharuriwe inzira n'urubuga rw'Imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Makombe Jean Marie Vianney11 months ago
    Gukosora: nimitswe kuba Pasiteri tariki ya 31.12.2023 ntabwo ari ku itariki ya 01.01.2024. Murakoze. Nari nibagiwe kubishyira muri message naboherereje mu kanya.
  • Eddy11 months ago
    Nukuri Imana ikomeze ikwagure muribyose kuko urumubyeyi mwiza dukunda kandi usobanutse uzineza ko intama zigomba gucya kumutima no kumubiri .tukurinyuma komerezaho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND