Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango wamamaye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2019, kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, nibwo basezeranye Imbere y'amategeko.
Ni umuhango wabereye muri Salle y'Umujyi wa Kigali, Uwase Muyango yaserukanye ikanzu nziza yo
mu ibara ry’icyatsi cyerurutse n'aho Kimenyi Yves yari wambaye ikoti ry’ubururu
butijimye.
Urukundo rw’uyu munyezamu wanyuze mu makipe akomeye hafi ya yose akomeye mu Rwanda arimo APR, Rayon Sports na Kiyovu Sports, kuri ubu akaba gukinira AS Kigali.
Kimenyi Yves na Miss Photogenic, 2019 Uwase
Muyango rwatangiye kugarukwaho mu mwaka wa 2019.
Kimenyi aza no kwambika impeta y’integuza
muri Gashyantare 2021 Miss Muyango mu gihe bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo Imana
yabahaye muri Kanama 2021 umugisha w’umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel
Yanis.
Basa nk'abatujeho kugera ubwo mu
mpera za 2023 batangazaga ko bagiye gukora ubukwe ndetse mu Ukuboza 2023 Miss
Muyango akorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi.
Ubukwe bwaba bombi bukaba butegerejwe
ku wa 06 Mutarama 2024 byitezwe ko buzitabirwa n’ibyamamare by’ingeri
zitandukanye mu mikino, imyidagaduro n’itangazamakuru.
Kimenyi Yves ubu agiye kuzuza imyaka 33 mu gihe Miss Muyango we arimo asatira imyaka 25.Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves basanzwe bafitanye umwana w'umuhungu basezeranye imbere y'amategeko ya Repubulika y'u RwandaMiss Muyango mu mpera za 2023 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumiImodoka y'umuturika yazanye Miss Muyango na Kimenyi Yves ku biro by'umujyi wa Kigali ahabereye uyu muhango
Abantu batandukanye baje kubashyigikira
Bidasubirwaho Miss Muyango ni umugore wa Kimenyi mu buryo bwemewe n'amategeko
Miss Muyango na Kimenyi bafitanye umwana w'umuhungu
Tidjara Kabendera mu baje gushyigikira Muyango na Kimenyi Yves
Mushyambokazi wambaye umwenda w'icyatsi kibisi ari mu baje gushyigikira Miss Muyango na Kimenyi Yves
MISS MUYANGO NA KIMENYI BAHAMIJE ISEZERANO RY'ABO IMBERE Y'AMATEGEKOKanda hano urebe amafoto menshi yaranze isezerano ry'aba bombi; Miss Muyango na Kimenyi
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO