Kigali

Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse imfura y'umuhungu - IVUGURUYE

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/01/2024 15:23
0


Nyuma y’igihe Bishop Gafaranga abana na Murava Annette nk’umugabo n’umugore, bari mu mashimwe yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.



Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ni bwo Habiyaremye Zacharie wamamamaye nka Bishop Gafaranga, yashyize hanze amafoto agaragaza ibirori we n'umugore we, Murava bakorewe byo kwitegura umwana bizwi nka 'Baby Shower.'

Nyuma y'aya mafoto agaragaza uko ibirori byagenze, Gafaranga yanditseho ati: "Ku mugore w'umunyembaraga kurusha abandi, akaba umugore wanjye mwiza, ndagukunda."

Iyi nkuru yishimiwe n'abakurikira ku rubuga rwa Instragram nyuma y'amezi arenga 10 aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Amakuru yizewe inyaRwanda yamenye ni uko Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse imfura yabo y'umuhungu yabonye izuba kuwa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024 mu bitaro bya Polyfam i Remera. 

Mu kiganiro bashyize ku muyoboro wabo wa Youtube basanzwe banyuzaho ibiganiro bitandukanye, Bishop Gafaranga yashimiye byimazeyo umugore we wabaye intwari, akitwararika amezi icyenda yose akaba agiye kuzana umuntu ku Isi.

Murava yavuze ko rwari urugendo rukomeye cyane bitewe n'ubushyuhe bwinshi ndetse n'izindi ngorane ziri mu gutwita.

Ati "Ndashima Imana ku bw'urugendo rw'amezi 9, Imana yabanye nanjye nshima Imana ko yangiriye icyizere, buriya Imana yarabirebye ibona ko nanjye naba umubyeyi ndayibishimira."

Yavuze ko mu rugendo rwo gutwita, yagowe cyane n'amezi atatu ya mbere aho yanze ibintu byose ndetse nawe umwe akiyanga. Yashimiye ababyeyi be bamubaye hafi umunsi ku wundi by'umwihariko mama we.

Ubukwe bw’umuririmbyi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga, bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, busiga inkuru mu itangazamakuru ku bw'udushya twaburanze.

Ni ubukwe bwabaye mu buryo bwatunguye benshi batigeze bamenya iby’inkuru y’urukundo rwabo ndetse bikomeza guteza urujijo ubwo babugiraga ibanga itangazamakuru rigakumirwa ku buryo bukomeye ku munsi nyirizina bwagombaga kuberaho.

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga yavuze ko agitandukana n’umugore we wa mbere yari yafashe umwanzuro w’uko atazashaka undi mugore, ariko bikaza kurangira uyu muramyikazi yegukanye umutima we.

Uyu muryango kandi washyizeho ibihembo ku muntu uzashobora kuvuga  amazina y'umwana uko ari atatu mbere y'uko atangazwa ku mugaragaro.


Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse imfura y'umuhungu


Umuramyi Annette yavuze ko yagowe cyane n'urugendo rwo gutwita






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND