Kigali

Bunamiye abitabye Imana! Orchestre Impala de Kigali yakoze ibirori byatorewemo komite y’abafana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2024 13:41
1


Itsinda ry’abaririmbyi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, Orchestre Impala ryahuje abafana n’abakunzi b’umuziki w’abo mu birori byo gutangira umwaka wa 2024, byasize hatowe abagize komite y’abafana ku rwego rw’Igihugu, kandi bunamira abanyuze muri iri tsinda bitabye Imana.



Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, bibera kuri Saint-Famille mu Mujyi wa Kigali.

Byakozwe ku nshuro ya mbere hagamijwe guhuriza hamwe abafana b’abo, ndetse bizajya biba buri mwaka mu rwego rwo kureba aho bageze besa imihigo bihaye.

Komite yatowe igizwe n’abantu batandatu barangajwe imbere na Mutoni Evode wabaye Perezida, Nyirahabimana Frida wabaye Visi-Perezida, Hitayezu Dominique wabaye umubitsi ndetse na Ndizeye Thomas, Nsanzamahoro Dominique na Karinijabo Jean Claude batowe ku rwego rw’abajyanama.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mutoni Evode wabaye Perezida yavuze ko afatanyije na komite bagiye guhuza abafana aho bari hose mu gihugu no hanze y’Igihugu ba Orchestre Impala de Kigali kuko ‘arizo mbaraga z’Impala kandi barahari benshi tukazifashisha kugera ku ntego zabo’.

Yavuze ko bazanakorana mu gushaka abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa ba Orchestre Impala ‘bazayifasha kugera ku byo Impala na komite bateganya kugeraho’.

Akomeza ati “Tuzashaka imishinga y’indi yabyara inyungu yafasha Impala kwiteza imbere. Tuzafasha kandi Orchestre Impala de Kigali gutegura ibitaramo byinshi mu gihugu no hanze y’igihugu kugirango basusurutse abakunzi bayo kuko abafana bakeneye ko babataramira.”

Uyu mugabo watowe ku mwanya wa Perezida, avuga ko amaze imyaka 40 ari umufana wa Orchestre Impala, kuko yatangiye gukurikirana ibikorwa by’abo yiga mu mashuri abanza, nyuma y’uko Impala zikoreye igutaramo mu gace k’iwabo.

Mima La Rose watangiranye n’iri tsinda, yavuze ko kugarura Orchestre Impala kari akazi katoroshye, kuko basabwaga arenga Miliyoni 7 Frw yo kugura ibikoresho by’umuziki.

Mu bushobozi yari afite, Munyanshoza Dieudonne yemeye gutanga Miliyoni 3 Frw hagurwa ibikoresho, ubundi Orchestre Impala yongera gusubiza mu ngamba.

Bagaragaje ko mu rugendo rwabo bagiye bahura n’ibicantege, birimo nko gutaramira mu Ntara, kenshi bakabura amafaranga yo kugaruka i Kigali

Munyanshoza yashimye abakunzi b’Impala,anabagaragariza imwe mu mishinga bateganya muri uyu mwaka ndetse n’ibyo bamaze kugeraho.

Yavuze ko bamaze kugira umuyoboro wa Youtube, aho bazajya bashyira ibihangano by’abo, yaba ibyo muri iki gihe ndetse n’ibyo hambere.

Ati “Muri uyu mwaka hari ibikorwa byinshi duteganya nko gukora igitaramo kinini ku munsi w’Intwari n’ibindi.”

Munyanshoza yanashimye cyane ubuyobozi bw’Igihugu, anavuga ko bazagira uruhare mu matora ya Perezida n’abadepite, kuko hari ibihangano bari gutegura.

Mu bihe bitandukanye, Orcheste Impala yacurangiye abanyarwanda indirimbo zabashimsihije cyane kandi ifasha Leta mu gukangurira abaturage amajyambere n’ibindi.

Umwihariko wayo ni uko ari ryo tsinda ryamaze igihe kirekire ritarasenyuka nk'uko byagendekeraga andi matsinda mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

Ryanyuzemo abahanga mu muziki nka Soso Mado, Tubi Lando, Mimi La Rose, Maitre Lubangi, Pepe larose, Semu, n'abandi.

Bamamaye mu ndirimbo nka 'Nyiramaliza', 'Anita Mukundwa', 'Abagiramenyo', 'J;ai bien choisi', 'Anonciata', 'Ese ko Ugiye', 'Aliya', 'Goretti' n'izindi.

Mima La Rose yavuze ko ibi birori bizajya biba buri mwaka mu rwego rwo guhuza abakunzi b'abo

Bakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza ubumwe bw'abafana na Orchestre Impala

Mima La Rose yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka rwa Orchestre Impala n'ibikorwa bahanze amaso




Orchestre Impala de Kigali baririmbye nyinshi mu ndirimbo z'abo zakunzwe muri ibi birori

Umukinnyi wa filime akaba n'umuririmbyi muri Orchestre Impala,


Abafana bafashe umwanya wo kwibwirana no gusabana na Orchestre Impala by'igihe kirekire




Muri ibi birori bafashe umwanya wo kuzirikana abanyamuziki banyuze muri Orchestre Impala bitabye Imana


Bamwe bagiye basaba indirimbo zo kubaririmbira, abandi bagafatanya na Orchestre Impala kuririmba



Munyanshoza yahuye na bamwe mu bakunzi ba Orchestre Impala baraganira


Umwe mu bakuze muri Orchestre Impala de Kigali umaze igihe kinini yagarutse ku rugendo rwe mu muziki

Munyanshoza Dieudonne yavuze ko kongera gutangaza Orchestre Impala de Kigali byasabye ubwitange

Bahuriye ku gukunda Orcheste Impala de Kigali, kandi biyemeje kuyigishyigikira

Wari umwanya wo guhuza no kumenyana kw'abafana bo mu bice bitandukanye by'Igihugu

Ibyo kurya no kunywa by'uruganda rwa Bralirwa ndetse na Skol byari byateguwe ku bwinshi

Ibi birori byahuje abafana bo mu bice bitandukanye by'Igihugu ndetse no hanze y'u Rwanda




KANDA HANO UREBE UKO IBIRORI BYA ORCHESTRE IMPARA BYAGENZE YAHURIJEMO ABAFANA

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibirori bya Orchestre Impala n'abafana

AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayirukiye Arthemon10 months ago
    Ndanezerewe cane kubona musubiye kuduteramisha. Orchestre impala Kuri jewe ni intibagirwa kweli mubuzima bwaje. MunshiremWo mubakunzi banyu. None muzoza ryari i Bujumbura ?





Inyarwanda BACKGROUND