RFL
Kigali

Katy Perry aritegura kugaruka bushya mu muziki na Album nshya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/01/2024 11:30
0


Icyamamarekazi mu muziki, Katy Perry, wari umaze igihe atawugaragaramo, yamaze gutangaza ko agiye kuwugarukamo bushya akanamurika album nshya izaba ari iya Karindwi amuritse.



Katheryn Elizabeth Hudson umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Katy Perry, ni umwe mu bakomeye mu njyana ya 'Pop' yamugize icyamamare mpuzamahanga. Yatangiye umuziki mu 2001 ubwo yari afite imyaka 16 y'amavuko.

Katy Perry wari umaze imyka 4 adasohora ibihangano bishya, yatangaje ko uyu mwaka wa 2024 agiye kugaruka mu muziki bundi bushya ndetse agahita anasoho album nshya. Aganira n'ikinyamakuru Access Hollywood, yavuze ingamba atangiranye umwaka wa 2024.

Uyu muhanzikazi yavuze ko agiye kugaruka bushya mu muziki muri uyu mwaka

Katy Perry yagize ati: ''Ngeze kure imyiteguro yo gukaruka mu muziki. Ndabizi ko abafana banjye nzabatungura kuko nzagaruka bushya uko batigeze bambona mbere. Ndashaka kongera gukora ibitaramo nzaririmbamo indirimbo nshya nzasohora kuri album ndigutegura''.

Katy Perry yateguje album nshya izaba ari iya Karindwi asohoye kuva yatangira umuziki

Uyu muhanzikazi w'imyaka 39 yakomeje akomoza kuri album yenda gusohora agira ati: ''Ndacyari gushakisha izina rijyanye n'ubutumwa bukubiye kuri iyi album. Ni album nibanze ku buzima bwanjye bwite by'umwihariko kuva naba umubyeyi. Ndifuza gusangiza abafana banjye ubuzima mazemo imyaka 4 ntakora umuziki''.

Katy Perry yaherukaga gusohora album mu 2020 yise 'Smile'

Yatangaje kandi ko muri uyu mwaka yifuza gukora ibitaramo bizenguruka Isi nyuma yo gusohora iyi album nshya atarabonera izina. Katy Perry uteguje album nshya, yaramaze igihe yarateye umugongo iby'umuziki ahugiye mu marushanwa ya 'American Idol' abereye umukemurampaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND