Ni imwe mu ngingo yasamiwe hejuru! Ariko kandi hari abasesenguzi bavuga ko kuba ubuhanzi bwarashyizwe muri Minisiteri bigaragaza ko bwananiwe kwigenzura kugeza ubwo Guverinoma ibonye ko bukwiye guhabwa umurongo n'icyerekezo.
Hari n'abavuga ko ari byiza, bigaragaza ko Guverinoma
yabonye ko ubuhanzi ari uruganda rwabyara amafaranga rukwiye gushyigikirwa
bigahuzwa na gahunda y'ubukerarugendo buhanzwe amaso nk'imwe mu nkingi
y'ubukungu ikomeye.
Ubuhanzi bwanyujijwe muri Minisiteri zinyuranye zirimo
nka Minisiteri y'Umuco na Siporo, mu Inteko y'Umuco, muri Minisiteri y'Ubumwe
bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) n'ahandi.
Hari amakuru avuga ko ubuhanzi bugenerwa ingengo
y'imari y'asaga Miliyari 1 Frw, ariko ko biturutse mu kuba abahanzi badashyize
hamwe bose, bituma aya mafaranga agarukira mu ntoki za bamwe.
Hari amafaranga yigeze gutangwa yo gushyigikira Sinema, bigera ubwo umuterankunga ayasubirana kubera ko abari kuyakoresha
batigeze barabukwa.
Kimwe muri byinshi Minisiteri y’urubyiruko ndetse n’ubuhanzi
yitezweho harimo gufasha abahanzi kunga ubumwe, guhanga ibihangano byubakiye ku
muco w'u Rwanda, kubafasha kwisanga mu bikorwa bibinjiriza amafaranga,
kwibumbira mu mahuriro na za 'Federation' zihari n'ibindi.
Minisitiri w'Urubyiruko ndetse n'ubuhanzi, Dr.Utumatwishima
Abdllah aherutse kwandika kuri Twitter agaragaza ko hakwiye gutekerezwa uko
inama zibera muri Kigali zijyanishwa n'ibikorwa bisiga amafaranga mu mifuko
y'abahanzi b'i Kigali.
Ubwo yatangizaga icyiciro cya Gatatu cya
ArtRwanda-Ubuhanzi, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yasabye abahanzi kugira
uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko “Nta rugamba twajyamo nk’igihugu tutari
kumwe n’abahanzi, ndagira ngo tuzanageregeze abahanzi ntimuzabure mu rugamba
rwo guhagararira igihugu. Igihe mukenewe ku butumwa bwiza bw’igihugu
ntimuzabure.”
Yasabye abahanzi guhanga bibuka ko ibyo bakora bikwiye
kubabyarira inyungu. Ati ““Inzozi zose wagira n’impano waba ufite ugomba
gushyiramo akazi kugera ku rwego rw'aho ugomba guhembwa.”
2023 yarangiye hatangajwe Minisiteri izajya ibarizwamo
ubuhanzi. Ariko kandi n'umwaka warangiye hakozwe ibikorwa binyuranye byari
bigamije guteza imbere nko gukomeza amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi n'ibindi.
Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, avuga ko kuba ubuhanzi bwarashyizwe muri Minisiteri ari
ikintu cyiza cyo kwishimira.
Kuko mu bihe bitandukanye, ubuhanzi bwagiye bushyirwa
hamwe n'umuco, bigatuma abo mu muco baryamira cyane abahanzi ntibagaragare
nk'uko byagakwiye.
Yavuze ko abakora ubuhanzi ari n'urubyiruko bityo ko ari
amata yabyaye amavuta. Ati "Ni byiza cyane! Kubera ko iyo ubuhanzi
bwavangwaga n'umuco wasangaga hakurikiranwa cyane ubuhanzi bujyanye n'umuco
gusa hanyuma abakora umuziki ugezweho bagasa n'abatari mu murongo neza
nk'abadakurikiranwa neza.”
“Ubu rero kuba turi urubyiruko, tukaba dukora
n'umuziki, byorohereje abatuyobora cyangwa se abatureberera kumenya neza ibyo
dukeneye n'ibibazo duhura nabyo."
Uyu muhanzi asobanura 2023 nk'umwaka yakozemo ibikorwa
byambuka imipaka, kandi iyo asubije amaso inyuma abona ko hari itafari
byashyize ku rugendo rwe rw'umuziki.
Mu 2023, uyu muhanzi yari ahataniye ibikombe bibiri
muri Trace Awards, asobanura ko muri we yifuzaga gutwara ibikombe byombi, ariko
ko n'icyo yatwaye akishimira cyane.
Akumvikanisha ko yari afite inzozi zo gutwara igihembo
cy’umuhanzi mwiza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho yari ahaganye
n’abarimo Diamond wo muri Tanzania. Yaje kwegukana igikombe cy’umuhanzi mwiza wo
mu Rwanda
Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Bruce Melodie yashimye Leta ku bwo gucira inzira ubuhanzi binyuze mu bikorwa nk'ibi. Ati "Nkanaboneraho gushima Leta idufasha ikazana ibikorwa binini nka biriya mu gihugu cyacu niho natwe nyine tubonera uburyo bwo kwigaragariza no kwereka Isi ibyo dushoboye."
Bruce Melodie yavuze ko kuba ubuhanzi bwarashyizwe
muri Minisiteri ari intambwe nziza
Bruce Melodie avuga ko yari afite inzozi zo gutwara
igikombe cy’umuhanzi mwiza muri EAC
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’SAROUND’ YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY
TANGA IGITECYEREZO