Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore ari kwitegura kujya gutaramira mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bahatuye n’abandi kwizihiza no kwifurizanya umwaka Mushya Muhire wa 2024.
Ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukorera hanze y’u
Rwanda, kuva umwaka wa 2024 watangira, ariko mu 2023 yakoreye ibitaramo mu
bihugu bitandukanye.
Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba agiye gutaramira
muri Atlanta, mu gitaramo kizafasha abanyarwanda bahatuye kwizihiza umwaka
mushya.
Ati “Ndishimiye cyane kujya kuririmba muri iki
gitaramo cyo gusoza no kwifurizanya umwaka mushya muhire abanyarwanda. Ni
igitaramo gisanzwe gitegurwa na ‘Diaspora’ ya Atlanta mu rwego rwo gutangira
umwaka mushya.”
Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama
2024, Massamba azagihuriramo n'abandi bahanazi barimo nka Intore Jacques
Nyungura, Nadine Gasirabo ndetse n'Itorero Irebe.
Ibi birori byo kwizihiza umwaka Mushya Muhire kandi
bizanarangwa no gutambuka ku itapi itukura, gusangira ibyo kunywa no kurya.
Bigaragara ko kwinjira bisaba kwishyura, aho abanyeshuri basabwa kwishyura
amadorali 35 n'aho abakuze bagasabwa kwishyura amadorali 60.
Aha ni igihe wishyuyeukoresheje ikoranabuhanga, igihe wishyuye mu ntoki urenzaho amadorali 5.
Massamba yaherukaga gutaramira mu bihugu birimo
Canada, icyo gihe yaririmbye mu ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye
muri Amerika ya Ruguru.
Ibi bitaramo yabihuriyemo n’abarimo The Ben. Iyi nama
y’iri huriro yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ihuriro
ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko
rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).
Iri huriro ryitabiriwe n’abarenga 2000, haganirwa ku
rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho, ndetse habayeho n’umwanya wo guhura
kw’abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.
Urubyiruko rwaganirijwe ku ngingo zinyuranye zirimo
gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n’ibindi.
Massamba Intore ni umuhanzi ubikora kinyamwuga akaba
ari umucuranzi, umwanditsi w'ibihangano, umukinnyi akaba ndetse ari umutoza
w'imbyino gakondo nyarwanda mu itorero rikuru ry'igihugu, Urukerereza,
akaba ari umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda mu gukora ibihangano byibanda ku
muco nyarwanda.
Massamba yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Atlanta mu myaka Itanu ishize
Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Makantabana Mathilde niwe mushyitsi Mukuru muri ibi birori
Ibi birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, bizarangwa n’ibikorwa binyuranye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BERENADETA' YA MASSAMBA INTORE
TANGA IGITECYEREZO