Abahanzi barimo Josh Ishimwe, Itorero Intayoberana ndetse na Michael Makembe bategerejwe mu iserukiramuco ry’imbyino n’umuco ‘Iteka African Cultural Festival (IACF2024).”
Rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kandi ritegurwa n’umuryango
Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Art,
a Tool for Humanity.”
Rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha
umuco nyafurika, kugaragaza uruhare rw’umuco mu kongera kubaka no gusigasira
ubumwe.
Muri rusange rirangwa n’ibikorwa birimo imbyino,
ubugeni, imyambarire, ikinamico n’ibindi binyuranye bifasha abaryitabira
gususuruka.
Bigaragara ko kuri iyi nshuro rizaririmbamo abahanzi
barimo Josh ishimwe, Michael Makembe, Itorero Himbaza Club, Itorero
Intayoberana, Chorale Christus Regnat, Abeza b’Akaranga, Umuti Arts n’abandi
banyuranye bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Iri serukiramuco ry’imbyino n’umuco rizatangira
tangira tariki 24 Mutarama 2024 kugeza tariki 27 Mutarama 2024; bivuze ko
rizamara iminsi ine.
Rizabera kuri Institut français du Rwanda ku
Kimihurura, Campus Remera (KIE) ndetse no muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
Kuri Institut français hazabera gahunda yiswe ‘School
Intercultural Talents’ aho ibigo by’amashuri bizahatana mu marushanwa
ashamikiye ku muco n’ubugeni. Hazanabera imurikagurisha ry'ibikorwa binyuranye.
Bazaganira ku burenganzira bw’umwana no kwirinda
ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Umuyobozi wa Iteka African Cultural Festival, Niyonzima
Yannick yabwiye InyaRwanda ko bongeye gutegura iri serukiramuco bashingiye ku
kuntu inshuro ya mbere yagenze.
Yagize ati “Ibyo twishimira ni byinshi ni nayo mpamvu
twagize imbaraga zo kongera gutegura iri serukiramuco ku nshuro ya kabiri
ndetse tukazanakomeza buri mwaka. Kuba yarabaye ubwabyo turabyishimira kuko
zari inzozi twari dufite zabaye impano.”
Akomeza ati “Twageze ku ntego twari twihaye yo
guhuriza hamwe abahanzi n’abantu batandukanye bo muri Afurika bafite impano
zitandukanye ku bijyanye n’umuco no guhana ibitekerezo ku kuntu umuco wagira
uruhare mu iterambere rirambye rya afurika.”
Niyonzima Yannick yanavuze ko ku nshuro ya mbere
abitabiriye iri serukiramuco, babonye uburyo imico y’ibihugu ikungahaye, kandi
bongera guhura no gusabana, banabona impano nshya mu muziki.
Ati “Abantu bayitabiriye ku nshuro ya mbere bagize
ibyishimo bongera kandi gukunda umuco nyafurika, banabonye impano nyinshi
zihishe badakunze kubona haba mu mideli, imbyino mu muziki n’ibindi.”
Yavuze ko ibi byose byabagejeje ku ntego bari bihaye
yo ‘guhuriza hamwe abantu bafite imico itandukanye’.
Akomeza ati “Aribyo bituganisha ku bumwe n’iterambere
bakabona ko Afurika ifite ubutunzi bwinshi tugomba gusigasira kandi tukabubyaza
umusaruro mu gukemura ibibazo biduhanze harimo ubukene ku isonga.”
Kwinjira ni ibihumbi 5000 Frw kandi amatike araboneka
ku rubuga rwa www.rgtickets.com, aho iri serukiramuco rizasozwa n'igitaramo gikomeye kizabera muri Camp Kigali.
Iri serukiramuco rizaba kuva tariki 24-27 Mutarama
2023 ribera ahantu hanyuranye
Josh Ishimwe uherutse gusohora indirimbo zirimo 'Nzohaguruka Ndirimbe ategerejwe muri iri serukiramuco ry'imbyino n'umuco
Itorero Intayoberana riherutse gukora igitaramo cy'abo bwite bategerejwe mu iserukiramuco 'Iteka African Cultural'
Umunyamuziki Michael Makembe wigaragaje mu myaka ibiri ishize nyuma yo kunyura muri ArtRwanda-Ubuhanzi ategerejwe muri iri serukiramuco
Himbaza Club yamenyekanye cyane kuvuza ingoma ndundi
itegerejwe muri iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO