Kigali

Harimo n’abaheruka i Kigali: Akantu ku kandi ku bahanzikazi nyafurika bamaze kwimurika bitezweho gutigisa 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/01/2024 14:47
1


Mu myaka mike cyane Afurika yungutse abahanzikazi bakomeje gutigisa Isi byumwihariko bagize ibihe byiza mu gihe gito, benshi bakaba bakinafite imyaka mike,bitanga cyizere cya hazaza habo, abo nibo twifuje kugarukaho mu buryo bwimbitse dushingiye ku bikorwa bakoze.



Uyu munsi biragoye kuba wabona umuntu utazi indirimbo ‘People’ ya Libianca, Essence ya Wizkid yahuriyemo na Tems yahise inamurika mu buryo bwimbitse impano y’uyu muhanzikazi.

Hakaza kandi indirimbo ‘Sukari’ na ‘Honey’ za Zuchu, ‘Rush’ ya Ayra Starr kimwe na ‘Water’ ya Tyla aba rero nibo twifuje kuva imuzi tukabasobanurira uko binjiye mu muziki binakubiyemo ibituma batanga icyizere  muri uyu mwaka wa 2024.

LibiancaLibianca Kenzonkinboum Fonji [Libianca] yabonye izuba muri 2001, ababyeyi be ni abanya-Cameroon ariko yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika aho bari barimukiye.

Gusa yaje gukurira muri Cameroon mu gace ka Bamenda ari naho yigiye, mu 2021 Libianca yahatanye mu irushanwa ryo kuririmba rya The Voice aho yaje kugera muri 20 ba mbere.

Mu Kuboza 2022, yasinye amasezerano muri 5K Records na Sony ashyira hanze indirimbo yateretse izina rye mu ruhando mpuzamahanga yise ‘People’ yatangiye ari iya kabiri mu ndirimbo zo mu njyana ya Afrobeats kuri Billboard muri Amerika, ikomeza igenda ica ibintu.

Uyu muhanzikazi mu mpeshyi ya 2023, yabashije kugira amahirwe yo kuririmba mu ruhererekane rw’ibitaramo by’umunyabigwi Alicia Keys bizwi nka Keys to the Summer Tour.

Libianca umuziki we ufite ukuntu ushingiye ku njyana gakondo zo muri Cameroon na Nigeria, avuga ko akora R&B, Afrobeat na Soul.

TylaTyla Laura Seethat [Tyla] yabonye izuba kuwa 30 Mutarama 2002, akomoka muri  Afurika y'Epfo aho yavukiye akanakurira muri Johanesburg.

Afite ibisekuru birimo iby’abazulu, abahinde n’abanyamorisiya, yize amashuri yisumbuye muri Eden aho yari ari no mu bakuriye ibikorwa birebana n’umuco.

Yatangiye kujya asubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi mu buto bwe ndetse aza no kubona umujyanama mu by’umuziki Garth von Glehn wanamufashishije gukora indirimbo ze za mbere.

Kubera urukundo rw’umuziki, yaje gusubika amasomo ya Kaminuza aho yigaga ‘Mining Engineering’ amesa kamwe awukora ntakimutega. Mu  2019 ni bwo yatangiye gukora umuziki by’umwuga.

Gusa umwaka wa 2021 ni wo wamuzamuye cyane indirimbo ze zirakundwa cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki byumwihariko kuri Youtube zirebwa inshuro ama Miliyoni.

Mu 2022 yatangiye guhatanira ibihembo bitandukanye birimo nka South African Music Awards, aza no guhita ashyira umukono ku masezerano na Epic Records ifitanye imikoranire na Fax Records yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro mu mwaka wa 2023 aho yaririmbye mu birori  bya Dolce&Gabbana imwe mu nzu z’imideli zikomeye ku Isi hari mu bihe bya Milan Fashion Week.

Indirimbo y’uyu muhanzikazi iri mu zagaragaye bwa mbere ku rutonde rwa Billboard ni iyitwa ‘Been Thinking’ yaje kandi kuririmba mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Chris Brown yise ‘Under the Influence Tour’.

Muri Gicurasi 2023, yashyize hanze indirimbo yise ‘Girl Next Door’ yakoranye Ayra Starr maze muri Nyakanaga 2023 ashyira hanze indirimbo yise ‘Water’ yari iyoboye izindi ziri ku muzingo we wa mbere.

Nyuma y’igihe kitari gito yaraciye ibintu ku mbuga nkoranyamba zirimo nka Tik Tok, iyi ndirimbo yaje 10 za mbere zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongera, Australia no mu bindi bihugu bitandukanye.

Uyu mukobwa ukiri muto mu myaka ariko ibigwi bye byamaze gushinga imizi, yaciye agahigo mu mateka ko kuba umunya Afurika y'Epfo mu myaka 55 ubashije kugaragara ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Amerika nyuma ya Hugh Masekela wari warabigezeho mu 1968.

Tyla umwaka wa 2023 wakomeje kumubera uw’amahirwe atangira gutamirwa mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda yataramiyemo abitabiye ibitaramo biherekeza iserukiramuco rya GOA.

Hari kandi muri The Bianca Showe muri Swede, The Tonight Show Starring Jimmy Fallon muri Amerika, bitegerejwe ko azamurika ku mugaragaro umuzingo we wa mbere muri Werurwe 2024.

Bamwe mu bahanzi afitiraho icyitegererezo barimo Michael Jackson, Aaliyah, Rihanna, Britney Spears, Drake, Cassie na Wizkid,indoto zikaba ari ukuzaba umuhanzi wa mbere mu njyana ya pop ku Isi.

Ayra StarrOyinkansola Sarah Aderibigbe [Ayra Starr] akomoka muri Benin gusa akurira muri Nigeria, yinjiye mu ruganda rw’imyidagaduro afite imyaka 16 ariko atangira nk’umunyamideli abarizwa muri Quove Model Management hari mbere gato ko atangira umuziki.

Ayra akaba yarabonye izuba ku wa 14 Kamena 2002, ababyeyi be bari bifashishije ku buryo bamufashishije kubona uburezi buboneye bakaba kandi barakundaga umuziki byatumye na we awisangamo cyane.

Ku myaka 10 yatangiye kuririmba muri Korali aho yafatanyaga na musaza we kwandika indirimbo, yaje gusoreza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami rya Politike n’Ububanyi n’Amahanga muri Kaminuza ya Les Cours Sonou.

Nyuma y’amasomo uyu mukobwa yakundaga kuba yumva indirimbo za Nicki Minaj, nyina umubyara akaba yaramushyigikiye cyane mu rugendo rwe rw’umuziki.

Mu 2019 nibwo yatangiye gusubiramo indirimbo z’abandi akajya anazisangiza abamukurikira, amazina akoresha mu muziki yayahisemo kuko afite igisobanura gifite aho gihuriye n’intego y’ubuzima bwe yo kuba maso igihe cyose.

Yakoze indirimbo ye ya mbere mu Kuboza 2019 yise ‘Damage’ yumviswe n’ibihumbi byinshi mu bayumvise harimo na nyiri Mavin Records, Don Jazzy, byanatumye ahita atangira abiganiro n’uyu muhanzikazi yahamanije n’umutima we ko afite impano.

Mu 2020 yatangiye gutunganyiriza umuzingo muri Mavin Records yakozweho Jazzy ubwe na Louddaaa uri mu batunganya umuziki bihagazeho muri Nigeria, iyi EP yaje no gushyirwa ku isoko ku wa 22 Mutarama 2021 inononsowe kandi n’abarimo Johnny Drille.

Nyinshi mu ndirimbo yashyize hanze iyo nshuro yafatanije na Dami kuzitunganya, iyi EP yaje kuyobora nyinshi mu mbuga zicururizwaho umuziki zirimo iTunes na Apple Music.

Yatangiye kandi kuza imbere ku ntonde z’umuziki zikomeye ku Isi nka Billboard Top Triller Global muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MTV Base Top 10 n’izindi zinyuranye.

Ku wa 11 Nyakanga 2021 yataramiye abakunzi be muri Nigerian Idol aza kandi guhita ashyira hanze umuzingo we wa mbere yise ‘19&Dangerous’ watunganijwe n’ubundi na Loudaaa na Don Jazzy.

Uyu muzingo wabereye umugisha uyu muhanzikazi, indirimbo yariho yitwa ‘Rush’ iza kuza kuba ikindi kintu ku Isi yose irabyinwa,isubirwamo ubutitsa,yifashishwa ku mbuga nkoranyambaga, iranacuruzwa bikomeye.

Umuziki waje gutangira kumuhira ibigo bikomeye bitangira kumwiyambaza ngo abyamamarize nka Pepsi atangira kandi guhatanira ibihembpo birimo nka African Muziki Magazine Awards.

Ku wa 10 Ugushyingo 2022, yakoranye indirimbo na Wizkid ‘2Sugar’ iri ku muzingo ‘Love, Less Ego’ w’uyu muhanzi mpuzamahanga, iyi ndirimbo yabaye iya mbere kuri Billboard Hote Trending itangirira ku mwanya wa 5 kuri Billboard US Afrobeats Songs Chart.

Tariki ya 04 Werurwe 2023 uyu muhanzikazi yatangaje ko ‘Soundtrack’ ye igiye kwifashishwa muri Creed III yakorewe muri Hollywood.

ZuchuZuhura Othman Soud [Zuchu] yabonye izuba kuwa 22 Ugushyingo 1993 ni umunya-Tanzania w’umuririmbyi n’umwanditsi. Ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu rurangirwa mu muziki ya WCB Wasafi.

Yaciye agahigo acyinjira mu muziki kuko yujuje ibihumbi 100 byaba ‘Subscribers’ kuri Youtube mu gihe kingana n’icyumweru ahita ahabwa icyemezo cy’ishimwe na Youtube cy’umuringa w’ifeza.

Bidatinze mu mezi 11, yabaye umuhanzikazi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ubashije kugeza aba ‘Subscribers’ Miliyoni 1 mu gihe cy’amezi 11.

Yahise yegukana igihembo mu 2020, umwaka yinjiriyemo mu muziki nk’umuhanzi utanga icyizere. Muri 2023 yahatanye mu byiciro bigera muri 5 muri Soundcity MVP Awards.

Muri Mata 2023,yaciye agahigo yegukana ibyiciro bigera kuri 5 muri Tanzania Music Awards ,muri Kamena 2023 yaciye agahigo ko kugira abarebye ibikorwa bye binyuze kuri Youtube inshuro zirenga Miliyoni 500,aba umuhanzikazi wa Gatanu uciye ako gahigo muri Afurika.

Uyu muhanazikazi ariko ibyo akora bikaba bimuri mu maraso kuko na nyina ari umwe mu bahanzikazi bihagazeho mu bihugu bikoresha ururimi rw’igiswahili yitwa Khadija Kopa.

Se na we kandi Othman Soud na we ni umwanditsi mwiza w’indirimbo ndetse nyinshi mu ndirimbo za Khadija ni we wagize azandika nubwo yaje kugeraho akaba umwofisiye muri polisi ya Tanzania.

Inkuru nyinshi zikomeza kwemeza ko Zuchu ari mu rukundo na Diamond nubwo bigoye kuba hagira ubyemeza neza nubwo ibimenyetso biba ari byinshi ariko hari n’abavuga ko ari uburyo bwo gucuruza aba bombi babakoresha.

Ari mu bahanzikazi bake muri Afurika y’Iburasirazuba babashije kugira abantu bumvise ibikorwa byabo inshuro zirenga Miliyoni 100 kuri Boomplay.

Yabaye kandi umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba wabashije kugera ku gahigo ko guhatanira ibihembo bya MTV EMAs aninyongera ku mubare w'abake babashije kubigeraho muri Afurika yose.

Umwaka wa 2023 wasize ataramiye mu birori bikomeye byabereye mu Rwanda birimo Trace Awards kimwe n’igitaramo cy’amateka cya Move Africa ya Global Citizen.

Indirimbo y’amateka afite ni iyitwa Sukari yashyize hanze mu 2021 aho  yagiye yiharira intonde zinyuranye z’indirimbo nziza ari nako irebwa n’abatari bake ku mbuga zicururizwaho umuziki.

TemsTemilade Openiyi [Tems] yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1995 muri Lagos, Nigeria, ubwo yari muto ababyeyi be bimukiye mu Bwongereza agize imyaka 5 bongeye gusubira muri Nigeria nyuma y'uko bari bamaze gutandukana.

Yatangiye kugaragaza ubuhanga bwe ubwo yari akiri muto, umwarimu  we aza kubimufashamo atangira kwiga ‘piano’,muri 2018 yaje kwikura mu kazi yakoraga atangira gukora by’umwuga umuziki.

Atangira kwiyigisha uburyo bwo gutunganya umuziki yifashishije urubuga rwa Youtube, ku wa 18 Nyakanga 2018 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Mr Rebel’ indirimbo yitunganirije ku giti cye.

Ku wa 07 Kanama 2019 yashyize hanze iyo yise ‘Try Me’ ibinyamakuru bikomeye byatangiye kumubano ubuhanga bukomeye bitangira kumwandikaho nk’umuhanzikazi utanga icyizere.

Ku wa 23 Mata 2023 Mata 2020, Tems yakoranye indirimbo na Davido kimwe na Khalid ku ndirimbo yitwa ‘Know Your Worth’, yakomeje gukora gusa ku wa 30 Ukwakira 2020 indirimbo ‘Essence’ yakoranye na Wizkid yabaye amateka mu Isi y’umuziki imwinjiza mu nyubako zikomeye ku Isi.

Iyi ndirimbo yasohotse ku muzingo wa Wizkid yise ‘Made in Lagos’ iyi ndirimbo yaciye ibintu kuri Billboarad Hot 100, BBC 1Xtra, imuhesha guhatanira ibihembo bikomeye ku Isi nka Grammy Award na The Future Awards.

Iyi we na Wizkid  baje kuyisubiranamo na Justin Bieber bituma yongera icyanga ikura buvinyo wa mugani  wa benshi. Ku wa 03 Nzeri 2021, Tems yakoranye indirimbo na Drake bise ‘Fountains’ iri ku umuzingo w’uyu muraperi ‘Certifide Lover Boy’.

Umwaka wa 2022 kuri Tems  waranzwe  no kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo nk’ibya Apple Music 1, ku wa 29 Mata 2022 yaje gukorana indi ndirimbo na Drake na Future yitwa ‘Wait For U’.

Muri Nyakanga 2022 Tems yasubiyemo ‘No Woman, No Cry’ ya Bob Marley maze izakwifashishwa muri Black Wakanda Forever filimi y’amateka igaragaza ubushobozi budasanzwe bw’abirabura, iyi filimi kandi yifashijwemo ‘Lif Me Up’ ya Rihanna yanagize uruhare mu iyandikwa ryayo.

Muri Nyakanga yaciye agahigo aba umwe mu bahanzi bakoranye indirimbo na Beyonce ku muzingo w’uyu muhanzikazi wuje ibigwi yise ‘Renaissance’ mu ndirimbo ‘Move’ yanaririmbyemo Grace Jones.

Ari mu bahanzi bake nyafurika bamaze kwitabira ibirori bya Met Gala bihuza ibyamamare bikomeye cyane mu muziki n’imideli aho ari mu bitabiye ibyo mu 2023.

Urukundo rw’umuziki wa Tems rukaba rwarazamutse kuva mu buto bwe agakunda by'akataraboneke injyana za R&B na Hip Hop, bamwe mu bahanzi yakuze afatiraho urugero barimo Adele, Rihanna, Colplay, Panamore na Asa.

Bimwe mu bihe by’uburibwe yanyuzemo mu muziki harimo ubwo ku wa 14 Ukuboza 2020 yatabwaga muri yombi ari kumwe na Omah Lay nyuma yo gutaramira muri Uganda aho bari bakuriranweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 yarimo isya itanzitse ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Da11 months ago
    Icyibabaje nuku ibyo byose uvuze babikesha soul zabo ziri muri dark



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND