Kigali

Element yishimiye gutangira umwaka ari kumwe n’ababyeyi be-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/01/2024 9:56
1


Umuhanga mu muziki Mugisha Fred Robinson [Element] uheruka gutangaza ko umwaka wa 2024 atazigera awuha agahenge azakora birenze, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuwinjiramo ari kumwe n’ababyeyi be.



Kuri ubu yerekanye umunezero yatewe no gutangirana umwaka wa 2024 n’abantu b’ingenzi mu buzima bwe barimo umuvandimwe we n’ababyeyi be agira ati”Gutangirana umwaka n’abantu b’ingenzi kuri njye ni umugisha udasanzwe.”

Imyaka irakabakaba 5 izina Element ryinjiye mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda aho yatunganije nyinshi mu ndirimbo zagiye zigira igikundiro cyo hejuru.

Uyu musore kandi nk'uko inzozi ze yinjira mu muziki zari ukuba umuhanzi,mu 2022 yatangiye gukora indirimbo ze ku giti cye aho yahereye ku yitwa ‘Kashe’ yihuse mu kumenyekana yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu 2023 ntabwo yisunze abahanzi babarizwa muri 1:55AM, Bruce Melodie na Ross Kana mu ndirimbo ‘Fou De Toi’ yaje ishimangira ko umuziki ari ikintu Element yavukiye gukora.

Nubwo kandi yatangiye urugendo nk’umuhanzi ku giti cye yakomeje no kugenda atunganyiriza indirimbo abandi bahanzi nka Shaffy na Chriss Eazy yakoreye ‘Bana’ iri muzigezweho.

Element nubwo bimeze gutyo inyota yo gukora ibintu byinshi kandi byiza iracyari yose nk'uko aherutse kubigarukaho mu butumwa bwihariye yageneye abakunzi be mu ntangiriro za 2023.

Ati: ”2023 wabaye umwaka ukomeye kandi mwiza mu gihe kimwe, 2024 urakoze kunyakira ngiye kukugira umwaka mwiza wanjye, sinzatuma uhumeka. Umwaka mushya muhire. Imana niyo nkuru.”

Kuva yakwinjira mu myidagaduro mu buryo bweruye,Element amaze kwibikaho ibihembo bitandukanye kandi bikomeye mu Rwanda birimo ibya Kiss Summer Awards, The Choice Awards na Isango na Muzika Awards.

Yatangiriye urugendo rw’ibyo akora kugeza uyu munsi kandi yamaze gushimangira ko ashoboye muri Country Records ya Noopja, ubu ari kubarizwa muri 1:55AM, zose zikaba ari inzu zihagazeho mu birebana no gutunganya umuziki mu Karere kugeza ubu.Element ari kumwe na se na nyina mu ntangiriro za 2024 ibintu byamukoze ku mutima avuga ko ari umugisha ukomeyeIbyishimo byari byose mu ntangiriro z'umwaka Element ari kumwe n'umuvandimwe weImwe mu mafoto yavugishije benshi mu bakunzi ba Element kubera uburyo yafashwemo hagati y'umuhungu na Se






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turimubakunzi David 11 months ago
    Element eleèh turamukunda Kandi mujye muduha inkuruze nyinshi murakoze, inyarwanda tubakundira amakuru meza muduha kd kugihe,,,,umwaka mushya muhire



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND