Kigali

Gaza: Israel yishe batandatu barimo umuyobozi wungirije wa Hamas

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:3/01/2024 8:46
0


Igitero cy'Ingabo za Israel IDF cyabaye kuwa Kabiri cyahitanye abayobozi batandatu ba Hamas barimo umuyobozi wungirije wayo.



Ubuyobozi bwa Hamas bwatangaje ko igitero cyagabwe na Israel muri Gaza cyahitanye abantu batandatu barimo umuyobozi wungirije wa Hamas muri politike.

Igitero cyabereye mu gace ka Beirut kuwa kuwa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, bivugwa ko aricyo cyahitanye umuyobozi w'Ingabo za Hamas muri western Bank Sareh Al Arouri na bagenzi be batanu bivugwa ko bari mu buyobozi bwa Hamas.

Israel na Hamas tariki ya 1 Ukuboza 2023 bumvikanye ko Imirwano igomba guhagarara ndetse Hamas irekura abantu 100 muri 200 yafashe bugwate mu gitero cyabaye tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero cyahitanye abarenga 1200.

Ingabo za Israel IDF nazo zarekuye abanyapalestine bari bafungiwe muri Israel ariko nyuma y'iminsi mike yakomeje kugaba ibitero mu Ntara ya Gaza.

Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza ivuga ko intambara ya Isiraheli na Hamas mu mezi atatu imaze abantu 22.185 bamaze kwicwa na Ingabo za Israel ndetse abandi 57.000 bayikomerekeyemo. Israel yatangaje ko igitero cya Hamas cyahitanye aba Israel 1.200  naho abandi 6.900 bakomerekeye muri icyo gitero.

Muri Western Bank yigaruriwe na IDF Palestine ivuga ko Israel imaze kuhicira abantu 297. Sareh Al Arouri wavutse mu 1966, ni umwe mu nkingi za Mwamba mu buyobozi bwa Hamas haba mu bya politike n'ibya Gisirikare ni umugabo wamvikanye mu Itangazamakuru avuga ko Hamas ifite ubushobozi bwo guhangana na IdF ariko ikarinda ubusugire bwa Palestine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND