Kigali

Ubuzima bw'izanzamuka muri AS Kigali yihaye kuza mu myanya 5 ya mbere muri shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/01/2024 8:15
0


Abakinnyi n'abatoza ba AS Kigali, biyemeje gusoreza shampiyona mu makipe atanu ya mbere muri shampiyona isigaje imikino 15 yo kwishyura.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, nibwo ubuyobizi bw'ikipe ya AS Kigali buyobowe na Shema Fabrice basangiye n'abakinnyi ndetse n'umutoza mushya Guy Bukasa, aho bicaye hamwe basasa inzobe ndetse buri ruhande rwiha intego.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali, watangiye ubuyobizi bwa AS Kigali buha ikaze umutoza mukuru Guy Bukasa ndetse n'umunyezamu Hakizimana Adolphe, baherutse kugera mu ikipe mu mpera z'umwaka ushize.

Nyuma,Guy Bukasa yafashe ijambo abwira abakinnyi ko bakeneye gukora ibidasanzwe mu mikino yo kwishyura, kandi ko abizeye kuko ari abakinnyi bakomeye. Bukasa kandi yasabye abakinnyi ko batsinda umukino wa Bugesera FC, Kiyovu Sports, na Gasogi United, ubundi amanota 9 yaboneka ibintu bikaba bigiye ku murongo.

AS Kigali yiyemeje kwegukana igikombe cy'amahoro 

Abakinnyi ndetse n'umutoza bemeranyijwe gukora ibishoboka byose bagasoreza mu makipe 5 ya mbere muri iyi shampiyona. Guy Bukasa kandi yashoje asaba umuyobozi ko imyanya ibiri basigaranye bareka akaba ariwe uzishakira abakinnyi bagomba kongerwamo kandi mu buryo budatinze.

Shema Fabrice yasabye abakinnyi ko ikintu cya mbere bagomba kumenya, ariko uko atajya ayobora ikipe itagira ibikombe. Yababwiye ko mu gihe yayoboye AS Kigali, afite ibikombe 4 birimo ibikombe 2 biruta ibindi, ndetse n'ibikombe 2 by'Amahoro. Agendeye kuri ibyo, yabamenyesheje ko intego y'uyu mwaka ari igikombe cy'Amahoro kandi azabakorera buri kimwe kugira ngo babigereho.

Ku bijyanye n'imishahara

Shema Fabrice yabwiye abakinnyi ko kuri uyu wa Gatatu umujyi wa Kigali ugomba kubahemba kandi niyo bitakorwa, we yiyemereye ko ku wa 5 buri mukinnyi agomba kuba yabonye amafaranga y'ukwezi wa 11 n'ukwa 12.

Guy Bukasa yasabye abakinnyi gukora ibishoboka bagatsinda imikino 3 ya mbere 

Shema Fabrice yashoje avuga ko ikipe yatumijeho imyenda mishya kandi iri mu nzira, aho hazaba harimo imyenda yo gukina bakiriye, basuye, ndetse n'imyenda ya gatatu, kongera imyenda ya sitafu.

AS Kigali ntabwo yashoje neza imikino ibanza ya shampiyona, aho yashoje ku mwanya wa 15 n'amanota 15, mu mikino 15 ibanza, biri mu byatumye itandukana n'umutoza Casa Mbungo André.

Kimenyi Yves uri mu mvune ikomeye yagiriye mu mikino ibanza, nawe yari yitabiriye umusangiro 

Hakizimana uherutse kuva muri Rayon Sports ni umwe mubakiriwe muri uyu musangiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND