Kigali

MTN na Kigali Golf Club bateye ibiti, abitwaye neza mu irushanwa rya ‘Y’ello Golf Challenge’ barahembwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/01/2024 8:03
0


Muri Gahunda ya Green Rwanda, Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda cyifatanije na Kigali Golf Club muri gikorwa cyo gutera ibiti hagamijwe gukomeza gufasha abakina umukino wa Golf gukinira ahantu hasa neza kandi hujuje ibisabwa.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2023, Nyarutarama kuri Kigali Golf Club ahasanzwe hakinirwa uyu mukino, hari hateraniye abantu basaga 200 bari bitabiriye irushanwa ryiswe “Y’ello Golf Challenge” rimaze imyaka irindwi ritangijwe.

Y’ello Golf Challenge, ni igikorwa ngarukamwaka cyatangijwe n’abakozi bahoze bakora muri MTN bakina umukino wa Golf, kikaba kiba buri tariki 02 Mutarama ku munsi w’ikiruhuko cyemejwe na Leta y’u Rwanda.

Umwe mu bakozi ba MTN, Kwizera Moses yasobanuye ko nka MTN biyemeje gufatanya na Kigali Golf Club muri iyi gahunda yo gutera ibiti ku kibuga kugirango harusheho gusa neza, haboneke umwuka mwiza ndetse hanubahirizwe amategeko akwiye kuranga ahakinirwa umukino wa Golf.

Yagize ati“Nka MTN twaje kwifatanya nabo kugira ngo igikorwa kigende neza kuko ni abantu twahoze dukorana ariko bari mu kandi kazi gasanzwe, ni uko gusa duhujwe n’umukino wa Golf.”

Umuhuzabikorwa w’iri rushanwa, Mugunga Arthur yatangaje ko nyuma yo kubona batangiye kuba benshi aribwo bafashe icyemezo cyo gutangiza ikipe bayita ‘Y’ello Boys.’

Ati “Hashize imyaka irindiwi iri rushanwa ritangiriye ku kibuga cya kera tutarakivugurura. Hashize igihe, MTN yaraje idutera inkunga noneho ibona ko twishyize hamwe nk’abantu bahoze bakorayo kandi turacyari abantu bayo, ni uko iboneraho kudutera ingabo mu bitugu kugira ngo buri wese yibone muri iki gikorwa. Hashize imyaka hafi itatu badutera inkunga kugira ngo iri rushanwa rigende neza.

Ni irushanwa ritangira umwaka, twahisemo iyi tariki tugira ngo abantu bagumye muri Kigali batashoboye kugira aho bajya be kwicwa n’irungu kuri uyu munsi kuko ni umunsi w’ikiruhuko Leta yashyizeho. Ni ukugira ngo dusabane, dusangirire hamwe umwaka mushya nk’abantu bakina uyu mukino wa Golf. Bikorwa mu rwego rwo gutangirana umwaka, ariko twe kwibagirwa aho twavuye, aho twakoreye twese ariho muri MTN.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu iyi kipe imaze kugira abakinnyi barenga 30, barimo abakora muri MTN ndetse n’abakozemo bakina Golf muri iki gihe, bakaba bishimira bakaba ko ikipe yabo ikomeje kwaguka.

Iki gikorwa cyo gutera ibiti, cyahuriranye n’irushanwa risanzwe riba ku itariki nk’iyi buri mwaka, cyatewe inkunga na MTN muri gahunda yabo yo gutera ibiti hirya no hino mu gihugu bise ‘Green Rwanda.’

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo abakinnyi ndetse n’itsinda rigari rya MTN Rwanda, bahuriye kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama, mu birori byatangayiwemo n’ibihembo ku bitwaye neza muri iri rushanwa rya ‘Y’ello Golf Challenge.’

Ni umugoroba waranzwe n’ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru, gusangira ndetse n’ibiganiro bike byari bigamije kwishimira ibyagezweho ndetse n’ubufatanye bwiza buri hagati ya MTN ndetse n’iyi kipe ya Y’ello Boys na Kigali Golf Club muri rusange.

Mu bakinnyi nyamukuru begukanye irushanwa ry’uyu mwaka, harimo uwitwa  Stella Matutina watsinze neza mu cyiciro cy’abagore, Bunyeyezi Keith watsinze mu cyiciro cy’abagabo ndetse na David Rwiyamirira watsinze ku kigero cyo hejuru.

Usibye iki cyiciro cy’abakinnye neza cyane kurusha abandi, hari n’abahembwe mu bindi byiciro bigera ku icyenda harimo icy’abatsinze begereye umwobo, abatsindiye kure ndetse n’ibindi.

Hatangajwe ko iyi kipe imaze kugira abaterankunga barenga 20, igiye gukora amarushanwa menshi ashoboka kandi akomeye muri uyu mwaka.


MTN yifatanyije na Kigali Golf Club batera ibiti 40 ahakinirwa umukino wa Golf


Alain Numa n'itsinda baturukanye muri MTN Rwanda


Ibiti byatewe ni ibyagenewe kujya ku bibuga bya Golf



Gahunda yo gutera ibi biti irakomeje


Ikipe ya Y'ello Boys irishimira intambwe ikomeye imaze gutera


Abakina umukino wa Golf barushaho kwiyongera umunsi ku wundi


Mu masaha y'umugoroba, abakina Golf ndetse n'abaterankunga babo basangiriye hamwe umwaka mushya




Ibyishimo byari byose ku bitabiriye uyu muhango



Stella Matutina niwe wegukanye igihembo cy'uwakinnye neza mu bagore


Bunyenyezi Keith yegukanye igihembo gikuru mu bagabo



Rwiyamirira David wajyanye imbere n'umuryango we, niwe wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi muri iri rushanwa


MTN Rwanda imaze imyaka ibiri itera inkunga iri rushanwa



Akanyamuneza kari kose ku begukanye ibihembo mu irushanwa rya Y'ello Golf Challenge ryabaga ku nshuro yaryo ya 7

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igikorwa cyo gutera ibiti kuri Kigali Golf Club

Reba hano amafoto yose yaranze umuhango wo gutanga ibihembo ku bitwaye neza mu irushanwa rya Y'ello Golf Challenge

AMAFOTO: Ngabo Serge & Freddy RWIGEMA - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND