RFL
Kigali

Wayne Rooney yeretswe imiryango isohoka i Birmingham

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/01/2024 7:46
0


Birmingham City ikina icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, yirukanye umutoza wayo Wayne Rooney, nyuma y'iminsi 83 yari amaze ayitoza.



Ku wa 11 Ukwakira 2023, nibwo Birmingham City yatangaje ko yahaye akazi Umwongereza Wayne Rooney nk' umutoza mukuru wayo. Icyo gihe Rooney yari asimbuye John Eustace, nawe wari umaze kwirukanwa kuri iyo mirimo.

Rooney w'imyaka 38 y'amavuko, yirukanwe amaze gutoza imikino 15 gusa. Muri iyo mikino 15, 9 muri iyo yarayitsinzwe.

Wayne Rooney utanejejwe no kwirukanwa, yatangaje ko byanze bikunze umutoza aba agomba gushimirwa umusaruro we.

Wayne Rooney yagize ati "Umusaruro w'umupira w'amaguru ugomba gupimirwa ku ntsinzi. Rimwe na rimwe iyo umutoza atitwaye neza, aba agomba gushimirwa umusaruro we.

Steve Spooner, niwe ugiye gusigarana inshingano zari zifitwe na Wayne Rooney muri Birmingham City. 

Wayne Rooney ukomeje kugorwa n'urugendo rwo gutoza. Ubwo yari umukinnyi yakinaga umupira wo ku rwego rwo hejuru.

Wayne Rooney, yanyuze mu makipe arimo Manchester United, Everton ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza.


Nyuma y'iminsi 83 gusa, Wayne Rooney watozaga Birmingham City, yeretswe umurongo


Wayne Rooney wanyuze muri Manchester United na Everton ubwo yakinaga yari Umuhanga udasanzwe


Mu mikino 15 Rooney yatoje, 9 muri iyo mikino yarayitsinzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND