Kigali

Uburyohe bw'Imyidagaduro bwagarutse! Menya igihe n'aho ibihembo bikomeye bizatangirwa mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/01/2024 22:33
0


Buri mwaka, hatangwa ibihembo bitandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro byumwihariko mu muziki no muri Sinema ku rwego mpuzamahanga.



Nk'uko bimenyerewe mu Isi y'imyidagaduro, ukoze neza arashimwa ndetse kugeza ubu hari ibihembo bikomeye bitangwa buri mwaka bigahabwa indashyikirwa zahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Ni muri urwo rwego no muri uyu mwaka mushya wa 2024, hari ibihembo Isi yose ihanze amaso bitewe n'uburemere bwabyo n'icyo bisobanuye ku myidagaduro muri rusange.

Ibihembo bya Golden Globe Awards birabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bishyikirizwe ababikoreye. Ku nshuro yabyo ya 81, ibi bihembo bizatangwa tariki 08 Mutarama 2024 mu birori bizabera kuri Beverly Hilton muri California.

Ni mu gihe ibihembo bya Critics' Choice Awards bizatangwa ku ya 14 Mutarama 2024, bigatangirwa kuri Fairmount Century Plaza Hotel muri California. Uyu mwaka, umunyabigwi w'umukinnyi wa filime, umuyobozi akaba na Producer wazo watsindiye ibihembo binyuranye birimo n'icya Emmy, America Ferrera niwe uzayobora ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro yabyo ya munani.

Ibihembo bya Emmys bimaze igihe kirekire bitangwa, ku nshuro yabyo ya 75 bizatangwa tariki 15 Mutarama 2024, ibirori byo kubitanga bibere Peacock Theatre i Los Angeles biyobowe na Anthony Anderson.

Ibihembo bya Grammys biba bihanzwe amaso n'Isi yose, bizatangwa ku nshuro ya 64 tariki 05 Gashyantare 2024, bitangirwe ku MGM Grand Garden Arena i Las Vegas.

Ibya People's Choice Awards byo bizatangwa tariki 18 Gashyantare 2024, mu gihe ibya BAFTAs nabyo bizatangwa ku ya 18 Gashyantare bigatangirwa kuri Royal Festival Hall i Londres mu Bwongereza. Ibi bihembo bya British Film Academy Awards bizaba bitangwa ku nshuro ya 77.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Screen Actors' Guild (SAG) bizaba tariki 24 Gashyantare 2024 kuri Shrine Auditorium and Expo i Los Angeles. Ibi birori by'uburyohe muri Sinema bizaba uyu mwaka ku nshuro yabyo ya 30.

Tariki 02 Werurwe uyu mwaka, hazatangwa ibihembo bya BRITs bitangirwe kuri London's 02. Ku ya 10 muri uko kwezi, ibihembo bya Oscars bizatangwa ku nshuro ya 96, bitangirwe kuri Dolby Theatre muri Hollywood.

Ahantu n'igihe ibihembo bya MTV VMAs bizatangirwa ntibiremezwa neza ariko kugeza ubu hakekwa ko ibi birori bizaba muri Nzeri bikabera muri Newark, mu mujyi wa New Jersey.

Ni mu gihe ibihembo bya American Music Awards bizatangirwa kuri Microsoft Theatre i Los Angeles ku ya 17 Ugushyingo 2024.

Ibindi bihembo bikomeye bizatangwa muri uyu mwaka, ni ibya MTV EMAs bizatangwa mu kwezi k'Ugushyingo. Ibi bihembo byari biteganijwe kubera i Paris mu mwaka ushize, byaje gusubikwa igitaraganya, ababishinzwe baseranya ko bizagaruka uyu mwaka. 


Uyu mwaka hazatangwa ibihembo bitandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND