Kigali

Nk'umwamikazi, Tonzi yinjije abakunzi be muri 2024 asohora Album ya 9 "Respect" anateguza igitaramo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/01/2024 21:16
0


Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi] yashyize hanze Album ya cyenda (9) yise "Respect", by'akarusho ayisohora tariki 01/01/2024 mu gushimangira ingamba nshya yinjiranye mu mwaka mushya.



Tonzi wamamaye mu ndirimbo "Humura" akomeje gushyira uduhigo ku tundi dore ko yihariye ako kuba umuhanzi uticisha irungu abakunzi be, agashyira hanze indirimbo nshya nibura rimwe mu kwezi. Kuri ubu abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ushyize hanze Album mu ntangiriro za 2024 mu gihe abandi bagihugiye ku kurya iminsi mikuru.

Ni Album ye ya cyenda yise "Respect", ikaba ikubiyeho indirimbo 15 zirimo iyo yakoranye n'abanyamuziki 15 bo muri Gospel. Hari hashize igihe ateguza abakunzi ba muzika iyi Album, none irashyize irasohoka. Yayise "Respect" bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangye icyubahiro.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi yagize ati "Ni byo koko nasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by'umwihariko uburyo umuntu wese uriho ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n'Imana". 

Yunzemo ati "Rero Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero niho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiye #Respect (Icyubahiro), irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya".

Iyo witegereje ifoto (Cover) yakoreshejwe kuri iyi Album idasanzwe, ubona Tonzi mu isura y'umusirikare bitewe n'indoro. Hari n'abamubonye nk'umunyacyubahiro ukomeye, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko abakumbuje Umwamilazi Elizabeth II uherutse gutanga kubera uburyo yambaye ingofero nk'uko nawe yajyaga ayambara. 

Uyu muhanzikazi avuga ko yabikoze mu gushimangira ko mu gihe cyo gutanga amabwiriza nta mikino iba igomba kuzamo. [Yabanje guseka], ati "Buriya se!, reka ndebe...lol ni byo iyo ugiye gutanga order nta mikino kama jeshi, nifotoza iriya foto ni ubuhamya, nayifotoje n'izindi ntazi ko nzazikoresha kuri Album;

Noneho Imana impishuriye izina rya Album nsanga ayo mafoto ahuye neza na message birantangaza kuko uwo ni umuteguro mutagatifu. Hamwe na Team dukorana nabo byarabatangaje ukuntu byahuriranye. 

Nawe urabibona niba Imana yivugira ko ikwiriye kubahwa ubwo umwana wayo iyo abibwira abandi bana bayo aba abishimangira kugira ngo ntitukibagirwe guha Imana icyubahiro kuko kubaho nibyo dukora dushobozwa Nayo".

Kuba ashyize hanze iyi Album kuri Bonane - umunsi w'ibyishimo ku Isi hose aho baba bishimira kwinjira mu mwaka mushya n'ingamba nshya, yasobanuye ko ari cyo gihe n'ubundi "nifuzaga ko Album izasohoka uyu mwaka ariko umunsi nagombaga gukoraho igitaramo bihurirana n'izindi gahunda ku buryo kubihuza bitari gukunda".

Uwitonze, umubyeyi w'abana batatu yabyaranye n'umugabo we Alpha Gatarayiha umufasha cyane mu muziki, avuga ko yahise yimurira iyo gahunda muri 2024 "kuko n'ubundi gahunda niyo gukomeza kwamamaza inkuru nziza binyuze mu ndirimbo, gutangirana n'umwaka turi mu cyubahiro cy'Imana ni umunyenga".

Tonzi aragira ati "2024 ndatekereza ko iyi niyo Album ya mbere isohotse iriho indirimbo 15 zuzuye icyubahiro cy'Imana ndayibatuye abantu bose bazi ko kubaho ari Imana ibiduha, ndetse hariho indirimbo isohokanye n'amashusho itwinjiza mu mwaka dushima Imana." 

Afata iyi ndirimbo ye "Warabikoze" yabimburiye izindi kuri Album ye ya cyenda, nk'isengesho rikomeye ry'ibyo Imana yakoze. Ati "Ndayibatuye ndetse na Album ubu yasohotse 12h10am iri kuri 'Digital platforms' zose ndetse n'abari mu Rwanda nabashyiriyeho uburyo bayibona, bworoshye cyane". 

Tonzi yahishuye ko mu byo ateganya gukora muri 2024 harimo n'igitaramo cye bwite. Ni inkuru iri buryohere abari busome iyi nkuru bose kuko aheruka igitaramo kera kandi ahora abisabwa kenshi n'abakunzi be. Ati "Kandi ndabategurira igitaramo vuba, ibyiza ni byinshi muri uyu mwaka kubera Imana, nzagenda mbibagezaho".

"Respct" ni murumuna wa Album umunani (8) umuhanzikazi Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni "Humura" yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w'ubwamamare. Album icyenda za Tonzi ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect yageze hanze mu masaha macye ashize.

Gutunga Album ya 9 ya Tonzi ni ukwishyura 10,000 Frw, ukayibona utiriwe uva aho uri kuko iboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga rya MTN Pay muri ubu buryo: *182*8*1*687603# [Alsavort] ugashyiramo umubare w'amafaranga anganga n'ibihumbi icumi y'amanyarwanda.

Ibyo gusa ntibihagije ngo wemererwe gutunga iyi Album y'umunyabigwi Tonzi, ahubwo hashyizweho na nimero ya Whatsapp wandikiraho ubutumwa bugufi ariyo: 0791687603 ugahabwa ubutumwa burimo Code na Link ikwemerera gutunga Album "Respect'.

Ni Album iriho indirimbo 15 ari zo: "Respect", "Nshobozwa" Ft Gerald M; "Merci", "Warabikoze", "Umbeshejeho", "Uwirata", "Nimeonja", "Ndashima" ft Muyango, "Niyo", "Ubwami", "Ndakwizera", "Nahisemo", "Wageze" na "Kora" yakoranye n'bahanzi 15.

Abo bahanzi bumvikana kuri "Kora" ni Tonzi, Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.

Tonzi afata gute umwaka wa 2024 ?


Bamwe bise amazina atandukanye umwaka wa 2024. Tonzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki wo kuramya Imana, nawe hari uko yawise nk'uko yabidutangarije ati "Umwaka 2024 kuri njye usobanuye "Ubuntu bugeretse ku bundi bwo kugirirwa neza n'Imana". 

Ati "Ni umwaka wo gukomeza gukorera mu cyubahiro n'uburinzi bw'Imana ndetse no gukomeza kubwira abarushye n'abaremerewe ko hari Imana ishoboye kandi ishoboza mu rugendo turimo, ikanabafasha kubaho mu buzima busobanutse bufite intego kuko kubaho utazi impamvu uriho biragatsindwa". 

Yikije ku mihigo ye muri uyu mwaka mushya, ati: "Ni umwaka wo gukora neza bishoboka, kugerageza gukomeza kugira abantu mfata akaboko nkabafasha kugera ku rwego rusumbyeho, gukomeza guharanira amahoro no kuyatanga aho bishoboka, gukorera igihugu cyanjye, nkomeza kugira uruhare mu impinduka nziza zibereye ikiremwa muntu kubaho m' ubuzima Imana ishaka ko tubaho mbifashijwe nayo".

Tonzi ni inararibonye mu muziki arambyemo ndetse akaba n'umuyobozi ukomeye dore ko ari Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi iyoborwa na Niragire Marie France washinze Genesis Tv. Mu mboni ze yavuze uko abona umuziki mu 2014. Ati "Umuziki uko nywubona, umuziki ukozwe neza ufite ubutumwa bwiza ni ubuzima." 

"Nawe ibaze ariko ko ibindi byose bizashira hagasigara kuririmba. Rero umuziki ni umuyoboro ukomeye Imana ikoresha ngo abo yaremye babeho neza. Isi itarimo umuziki sinzi uko byagenda. Mu mwuka, abantu benshi nshingiye ku buhamya bagenda bahinduka kandi bagakomezwa n'indirimbo zibegereza Imana;

Kandi zibafasha mu isanamitima, kunezerwa kuko Imana ikunda kutubona twishimye. Rero umuziki ni intwaro ikomeye muri iyi si Imana ikoresha ibinyujije muri twe turabiyishimira icyo kizere gihambaye yatugiriye". 

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Tonzi yagize ati "Abantu mwese, abakunzi ba InyaRwanda, mbifurije umwaka mushya muhire, kandi mbashimira inyaRwanda ku ruhare mugira kugira ngo inkuru nziza ikomeze yamamare". 

"Ndashimira Umuryango wanjye wose, team dukorana umunsi ku munsi, Imana ibahe imigisha myinshi abo twakoranye kuri Album bose ya Respect Imana ikomeze kubagirira neza. Ndashimira cyane Producer Camarade na team yose yo mu Umucyo production na Radio, Mok Vybz, Didier Touch na Sam (River Studio);

Nicolas na Bob Pro bamfashije muri zimwe mu ndirimbo gukora Mix& Mastering, Eliel Filmz, Enock Zera wakoze video y'iyi ndirimbo "Warabikoze", Himbaza Drama Team twakoranye muri iyi ndirimbo, abahanzi bose twakoranye collabo;

Label yanjye Alpha Entertainment, Life Lenz Media, ndabashimira cyane, n'abandi mwese mwagize uruhare kugira ngo Album #Respect ibashe gusohoka. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye". 

Ku ikubitiro, Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya "Warabikoze" imwe muri 15 ziri kuri Album ye nshya yise "Respect'. Aririmbamo ngo Warabikoze ibyo nasengeye. Warakoze Mana. Icyubahiro n'amashimwe byose ni ibyawe. Nzamuye amashimwe, warabikoze".


"Wampaye imbaraga mu rugendo ndashikama" Tonzi mu ndirimbo 'Warabikoze'


Album nshya ya Tonzi iriho indirimbo 15 zirimo iyo yakoranye n'abanyamuziki 15


Album "Respect" ya Tonzi wayitunga iwawe mu rugo ku 10,000 Frw gusa

REBA INDIRIMBO NSHYA "WARABIKOZE" YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND