Kigali

Na The Ben koko? Bisobanuye iki kubura kw’ibyamamare bikomeye mu birori bya Zari i Kigali?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/01/2024 12:08
1


Ibirori by'abambaye ibyera Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] aheruka gukorera mu Rwanda, byashimangiye imyaka amaze mu bushabitsi n’imyidagaduro ko atari ubusa, bitera ariko kuba umuntu yakwibaza niba atari amahirwe yanyuze benshi mu myanya y’intoki.



Kenshi ibyamamare mpuzamahanga bigenderera u Rwanda ukumva hari abafite aho bahuriye n’ubuhanzi bavugira mu matama ko batahawe rugari ngo babashe kuganira bungurane ibitekerezo banamenyane.

Urugero rwa hafi ni igihe Kendrick Lamar aheruka i Kigali. Bamwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaje ko hari hakwiriye kubaho uburyo bwo kubahuza na we biranakorwa nubwo bitageze kuri bose, n’ubu bamwe bakaba bakimyoza.

Gusa nubwo bimeze gutyo, ubwo Zari aheruka i Kigali bisa nk'aho haje igihu mu byamamare by’i Kigali, amahirwe aza abasanga ariko baburirwa irengero aho uyu muherwekazi ufite izina rikomeye yari.

Ubwo Zari yageraga i Kigali yakiriwe n'abarimo Galstony umujyanama we wari umaze iminsi mu Rwanda ashyikirizwa indabo na Inzora Protocol n'abasore b'inkorokoro bashinzwe umutekano bo muri The Wave Lounge

Kuvuga ko Zari yamaze gushinga imizi mu myidagaduro ndetse ko kuba ufite icyo ukora gifatika gishamikiye kuri yo guhuza na we byakugirira umumaro, ntabwo byaba ari ugukabya.

Uhereye hafi uyu mugore afite filimi ihuriwemo n’ibyamamare nyafurika inyura ku rubuga rurangiranwa rwa Netflix, si bibi kuba abanyarwanda nabo bakwisanga muri uwo mushinga we.

Si ibyo gusa ni umuntu uvuga rikijyana mu bihugu bigoranye ku banyarwanda kuba babasha kwigonderamo imishinga yaba irebana n’umuziki, sinema, imideli n’ibindi.

Muri ibyo harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ari umuntu wa hafi wa Rick Ross icyamamare mu muziki w’injyana ya Hip Hop n’ubushabitsi ndetse na kompanyi zihagazeho nka Belaire usanga zitera inkunga ibyo akora.

Mu Bwongereza ahantu yize mu myaka ya za 2000 ajya anahakorera imishinga inyuranye irimo n’ibirori bya Zari All White.

Muri Nigeria, Ghana, South Africa naho ni uko kuko benshi mu bakinnyi bakina muri Young, Famous&African ni ho bakomoka. Iyo bigeze muri Tanzania ho boba ibindi kuko abafitiye abuzukuru.

Ni we mugore mukuru wa Diamond Platnumz (mu bo uyu muhanzi yemera), kandi byafashe imyaka irenga 10 kugira ngo umunyarwanda yongere kuba yakorana indirimbo na Diamond nimero ya mbere mu Karere.

Indirimbo ya mbere uyu muhanzi yakoranye n’umunyarwanda ni iyo muri 2012 yakoranye na Mico The Best, icyo gihe uyu muhanzi yari ataragera kure cyane ariko na none yari mu bahagaze neza.

Undi uheruka ni The Ben na we utarabashije kuboneka mu birori Zari yakoreye i Kigali nubwo kenshi yagiye yumvikana avuga ko ari inshuti.

Birashoboka cyane ko haba harabayeho kugendera mu kigare kwa benshi no kwanga kwiteranya ku bantu babana umunsi ku wundi aribo Kigali Boss Babes yari ifite ibirori byabereye muri Century Park.

Ni birori byari bifite imimerere neza neza nk’iyi bya Zari All White Party nubwo bo babyise Black Elegance Party. Ikindi byombi byanabereye umunsi umwe tariki 29 Ukuboza 2023. Ibyamamare byinshi mu Rwanda byari byibereye mu birori bya Kigali Boss Babes.

Ntawavuga ko ari umushinga mubi kubara amahirwe no kuyuririraho bakagaragaza ihangana n’icyamamarekazi muri Afurika. Gusa mu bundi buryo hari isura byatanze itari nziza mu myidagaduro nubwo ntabidashira mu bucuruzi n'ubuzima muri rusange.

Zari akanyamuneza kari kose ubwo yinjiraga muri The Wave Lounge aho yakoreye ibirori byitabiwe n'abanyabirori b'abasilimu b'i Kigali

Ibirori bya Zari nubwo byarimo udutego tego mu buryo bugaragara, byabashije kugenda neza abantu bitabira ku bwinshi kandi wabonaga ko banyotewe no guhura na we banishimiye kumubona nyuma y’imyaka igera ku 10 kuko yaharukaga muri 2014.

Nubwo nta byamamare byinshi byarimo yaba mu mideli no mu muziki, gusa abari bahari bari bishyuye banagira ibihe byiza, ahantu haruzura, ibyo kunywa bihenze n’ibyo kurya birasangirwa, umuziki urabyinwa karahava.

Ibirori bya Kigali Boss Babes by'abambaye umukara byateguwe mu gihe gito bisa nk'ibyatumye benshi mu byamamare babura amahitamo nubwo baba barabonaga ko kugirana ubucuti na Zari hari icyo byabungura

Ubona ko Zari icyo ashyize imbere ari ugushimisha abakunzi be. Kumenya niba mu birori bye harimo ibyamamare, wavuga ko atari abyitayeho cyane ko ari bacye wavuga ko azi.

Nk'uko yabitangaje akigera ku kibuga cy’indege, Zari yabashije kwishimana n’abanyabirori bamukunda batari bacye bari bahari bafata amafoto n’amashusho y’urwibutso.

Ibyabaye ni ibintu byareberwa mu ndorerwamo ebyiri y'uwambaye ikirezi utamenya ko cyera cyangwa se no kwihesha agaciro abantu bateza iby’iwabo imbere.

Birashoboka kandi kuba abahanzi, abanyamideli n’abandi batarabashije kureba inyungu bashobora kungukira mu kujya gushyigikira Zari cyangwa se batekereje ku z’igihe kirekire zo gushyira itafari ku mushinga Kigali Boss Babes [KBB] ngo nushinga imizi bazabibuke.

Ariko burya na none hazirikana imfura kandi "Iyo menya" ni ijambo benshi babitse mu mutima.

Nubwo abafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda babaye iyanga kwa Zari, abantu barakubise baruzura abasilimu barishyura kugera no ku meza ya Miliyoni 1.5FrwThe Ben ntiyakandagiye mu birori bya Zari kandi byari bizwi ko bafitanye ubucuti bukomeye na cyane ko yakoranye indirimbo na se w'abana be, Diamond, wamuhaye amahirwe yimye abandi bahanzi nyarwanda mu myaka 10 ishize

Ntawavuga ko gushyigikirana ari bibi ariko nta n'uwahakana ko hari amahirwe yanyuze mu myanya y'intoki ibyamamare byo mu Rwanda


AMAFOTO: Rwigema Freddy na Ngabo Serge-inyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibonke1 year ago
    Umuntu wanditse iyi nkuru uri umuhanga kurwego rwo hejuru. Uzi kwitegereza cyane ndetse no gusesengura. Ikindi kintu. Iki gitaramo cyacu cyabayeho nkihangana kuko nticyari cyarateguwe . Ahubwo numva aba bakobwa bacu bari kumwisunga nkumuntu ufite experiance mukazi akagira ibyo abavonyoreraho. Ariko injiji burigihe yerekeza muguhangana aho kugirango ifate agakayi ikopere ibyo abandi bayirusha . Ikindi abantu benshi 90% binjiye mugitaramo vya kigali boss babys binjiriye ubuntu ntibishyuye. Mugihe Zari yishyuje ntamiyaga ashyizemo. That what we call Rich mindset . Bamwe batwitse ikofi . Zari akora nawe ikofi that the different. Ntakintu nakimwe yahombye .



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND