Kigali

Abihariye batunguranye mu birori n’ibitaramo bya 2023 bikizihira benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/01/2024 11:45
0


Umwaka wa 2023 warazwe n’ibikorwa byinshi by’imyidagaduro bimwe byagiye binitabirwa n’abanyamahanga, gusa hari ibyagiye biryoha kurushaho mu buryo butunguranye kubera abakomeye bagiye babyitabiraga bitari byitezwe.



Bimwe mu bihe bitazibagirana ni ukubona Perezida Kagame mu bikorwa binyuranye by’imyidagaduro, ibintu byazamuraga amarangamutima ya benshi bamukunda.

Ubwo Perezida Kagame yitabiraga ibitaramo byagendanye n’iserukiramuco rya Giant Of Africa [GOA], biri mu bihe bitazibagirana mu byaranze umwaka wa 2023 kuko byizihiye benshi.

Muri ibi bitaramo Perezida Kagame yagaragaye anyura mu bafana igitaramo kigasa nk'aho gihagaze, abafana bakaririmbira rimwe ubutitsa ko bamukunda.

Yahaye kandi umwanya abahanzi nka Diamond Platnumz icyo gihe bwo yari no kumwe n’umufasha we, umukobwa wabo Ange Kagame wari kumwe n’umwuzukuru wabo. Yanahuye kandi anasuhuzanya na Bruce Melodie uri mu bahanzi bihagazeho muri iki gihe mu Karere.

Perezida Kagame yarishimiwe cyane abitabiriye ibirori n'ibitaramo yagiyemo bagafata umwanya wo kumwibutsa ko ari we bahisemo kandi bamushima intambwe akomeza guteza abanyarwandaMadamu Jeannette Kagame ni we wari umushyitsi mukuru mu birori mpuzamahanga byo Kwita Izina bikomatanya imyidagaduro n'ubukerarugendo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah na we yatumye igitaramo cya Yago Pon Dat kirushaho gushyuha yaba mu gihe haburaga agahe gato ngo kibe ubwo yatangazaga ko uyu muhanzi yamutumiye.

By'akarusho kandi yitabiye iki gitaramo ari kumwe n’umugore we n’abana babo babiri, ibintu nabyo byagarutsweho cyane. Abahanzi bagaragaje ko ari intambwe kuba bafite aho babarizwa na Minisitiri nyirizina ubafite mu nshingano akaba atangiye kwitabira ibitaramo byabo.Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah n'umuryango we bitabiriye igitaramo cya Yago Pon Dat

Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Madamu Louise Mushikiwabo yatunguranye mu gitaramo cya Rumata wa Musomandera cya Ruti Joel, ibintu byakoze ku mutima abakunzi b'imyidagaduro.

Umunyapolitike uri mu b'imbere ku isi, Madamu Louise Mushikiwabo yashyigikiye Ruti Joel mu Igitaramo aheruka gukora

Kate Bashabe uri mu bari n’abategarugori b’igikundiro cyo hejuru ariko badakunze kugaragara mu ruhame, na we kumubona mu gitaramo cya Ruti Joel byazamuye amarangamutima ya benshi.

Kate Bashabe ari mu bitabiriye Rumata wa Musomandera igitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Intare Conference Arena

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly nubwo ari mu badasiba mu nkuru zitandukanye ariko ni gacye agaragara mu mu birori n'ibitaramo. Kumubona mu gitaramo cya Danny Nanone byatunguye benshi ariko binanyura abatari bacye bamufatiraho urugero kumubona yishimanye n'abandi mu ruhame.Miss Mutesi Jolly yari yizihiwe cyane mu gitaramo cya Danny Nanone cyaririmbyemo n'inshuti ye magara Butera Knowless

Byinshi mu birori n’ibitaramo byagiye biba, byitabiriwe na Minisitiri wa Siporo Munyagaju Mimosa cyane ko wasangaga bishamikiye kuri gahunda z’imikino.

Minisitiri Munyagaju yagiye yitabira byinshi mu birori n'ibitaramo dore ko byinshi byabaga binashamikiye kuri siporo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND