Kigali

Uwicyeza, Bashabe, Miss Nishimwe na Element mu byamamare byatangiranye umwaka n’abafana babo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/01/2024 8:48
0


Amasaha abaye mbarwa abantu bambutse umwaka wa 2023 binjira muri 2024. Ubutumwa bwifuriza abantu umwaka mushya bukomeje gucicikana ari bwinshi aho bamwe mu bafite izina rizwi bazirikanye ababakunda.



Umugore wa Mugisha Benjamin [The Ben], Uwicyeza Pamella yifurije abantu umwaka mushya muhire wa 2024 yifashishije amashusho ari kumwe n’umugabo we bafatiye muri Kigali Convention Center.

Ni amashusho yafashwe ubwo bari bitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2023, Perezida Kagame yakiriyemo abantu bari mu nzego zitandukanye, maze yifuriza abantu ibyiza.

Uwicyeza yagize ati: ”Kuva ku banjye kugera ku banyu, umwaka mushya muhire bantu b’igikundiro.” 

Kuwa 23 Ukuboza 2023 ni bwo Uwicyeza na The Ben bemeranije kubana akaramata mu birori byatigishije imyidagaduro nyarwanda.

Uwicyeza yazirikanye abakunzi be mu ntangiriro z'umwaka abifuriza ishya n'ihirwe

Nk'uko byagenze mu gusoza 2022 yinjira muri 2023, n’ubungubu Miss Nishimwe Naomie yinjiye mu mwaka ari kumwe n’umukunzi we Michael Tesfay. Yasangije amashusho bari kumwe, yongeraho ati: ”Gutangirana umwaka n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Miss Nishimwe yeretse abamukurikira ko yatangiriye umwaka mu maboko meza ari kumwe n'uwo yihebeye 

Umuhanga mu gutunganya indirimbo usigaye yaraninjiye mu gukora ize, Element wahiriwe mu bigaragara na 2023, yakomoje ku mwaka urangiye anavuga ko utangiye ari uw’ibikorwa bidasanzwe.

Ati: ”2023 wabaye umwaka ukomeye kandi mwiza mu gihe kimwe, 2024 urakoze kunyakira ngiye kukugira umwaka mwiza wanjye, sinzatuma uhumeka. Umwaka mushya muhire. Imana niyo nkuru.”

Element yashimye Imana ku bwa 2023 avuga ko 2024 azarushaho gukora kandi yizeye ko izabimushoboza

Umwari wahiriwe n’imyidagaduro akanayibyaza umusaruro mu nguni zose, Kate Bashabe na we yifurije abamukurikira ibyiza anashima Imana imukomereje amabo.

Mu magambo ye yagize ati: ”Reka njye mu rusengero mfitiye ubutumwa Imana ihoraho, ntewe ishimwe n'ibyo yankoreye byose. Mbifurije mwese umwaka mushya muhire n’imigisha myishi kuri mwese.”

Kate Bashabe yinjiranye muri 2023 amashimwe yifuriza abantu imigisha myinshi no kuzahirwa

Miss Cadette, umukobwa wamamaye mu marushanwa y’ubwiza akaza no kwinjira mu bushabitsi wasozanije 2023 imodoka nshya kandi ihenze, na we yifurije abantu ibyiza anagaragaza ko ntacyo ashinja Imana mu mwaka watambutse.

Ati”Umwaka wa 2023 wambereye umwaka mwiza ndizera 2024 uzarushaho. Umwaka mushya njyewe mushya, inzozi zimwe n’intangiriro nshya umwaka mushya muhire.”

Miss Cadette yashimye Imana ku byo yaboneye mu mwaka washyizweho akadomo avuga ko afite icyizere ko 2024 azarushaho gutera imbere

Si aba gusa ahubwo abantu benshi bafite izina bakomeje kuzirikana ababakurikira babifuriza umwaka mushya muhire wa 2024 banagaragaza ishimwe ryo kuba babashije gusoza urangiye wa 2023.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND