Kigali

U Rwanda rwungutse Intumwa y'Imana Sebagabo Christophe wimitswe na Apôtre Gitwaza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2023 23:56
0


"Ntukiri Christophe usanzwe uri Intumwa Christophe". Ni amagambo yavuzwe na Apotre Dr Paul Gitwaza nyuma yo kwimika Sebagabo Christophe nka Apôtre, Bishop na Reverend.



Pastor Sebagabo Christophe ni ko yari asanzwe yitwa, akaba ari Umushumba Mukuru w'Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, yasutsweho amavuta y'Intumwa mu muhango wayobowe na Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi.

"Amavuta y'Intumwa amutembeho, yamanutse mu mutwe wa Aroni, agera ku bwanwa bwe". Ni ko Apotre Dr. Gitwaza yavuze ubwo yimikaga uyu mukozi w'Imana Sebagabo Christophe. Yamwatuyeho kuzajya asengera abarwayi bagakira.

Ati "Mu izina rya Yesu, azakize abarwayi, azirukane abadayimoni, abazure abapfuye, azamanure imvure, azategeke ibicu, azacemo Yorodani, azakore ibihambaye, intege nke zihinduke imbaraga zawe, umukoreshe".

Yahise atangira kumuhanurira ati "Umwuka w'Uwiteka akuriho, agusize amavuta ngo ubwirize ubutumwa abakene". Yanateye indirimbo ivuga ngo "Amavuta asa n'izahabu y'imyerayo amutembaho". 

Christophe yambitswe ikimenyetso cy'Ubushumba mu ishati, "Ni ikiziriko cyo mu Ijosi, ni imbata ya Kristo". Yambitswe kandi umwambaro w'umweru ugera ku maguru, anakenyezwa umushumi/umukandara usobanura ukuri. Gitwaza ati "Uzabwirize ukuri, ntuzace ku ruhande". 

Nyuma yo kumwambika igishura cy'umweru, Apotre Gitwaza yagize ati "Umwambaro w'umweru ni igishura cyo gukiranuka, uzakiranuke mu byo uvuga, mu byo ukora byose mu murimo w'Imana uhawe". 

Yongeyeho ati "Hanyuma azahabwa icyubahiro kuko akorera Imana". Yahise amwambika furari, umusaraba ndetse n'impeta isanzwe yambarwa n'abashyingiranywe, ati "Uyu munsi ushyingiwe n'Itorero Calvary n'umubiri wa Kristo wose. Iyi ni impeta y'ubu Bushop n'Ubushumba".

Apotre Christophe yahawe kandi inkoni y'ubutware nk'ikimenyetso cyo kuragira umukumbi w'Imana. Inkoni yahawe irimo ebyiri; inkoni igarura izagiye kure "ukazigarura, abananiwe n'abarushye uzabagaruze ineza kuko uri umwungeri", ndetse n'inkoni yo kurinda umukumbi aho azayikoresha mu kurwanya umwanzi".

Mbere yo kumushyigikiriza Bibiliya, Apotre Dr. Gitwaza yabwiye Sebagabo ati "Ntukiri Christophe usanzwe uri Intumwa Christophe Sebagabo. Ibyo twavuze byose biri muri iki gitabo. Iki gitabo kirimo amagambo y'ubugingo, kizakuyobore, amagambo akirimo uzayabwire isi yose.

Uzarinde umukumbi nk'uko Umwuka Wera agushyiriyeho kuba umushumba wabo, uzakomeze abizira, ugarure abasubiye inyuma, wubake umubiri wa Kristo. Emera iki gitabo kizabe isoko wowe n'abo uyobora muzavomeramo amazi y'ubugingo".

Apotre Christophe Sebagabo anafite impano yo kuramya Imana, ndetse yigeze gushyirwa ku rutonde rw'abantu 10 bazi gusirimba cyane ku Isi. Mu byo ateganya harimo no gukora indirimbo ze bwite nk'uko yabihamirije umunyamakuru wa InyaRwanda mu mpera za 2022.

Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries (CWFM) rikorera Kimironko - Zindiro. Ni umuryango ushingiye ku kwizera Imana watangijwe n'umukozi w'Imana Sebagabo Christophe, tariki 17 Gicurasi 2017. Ryatangiriye mu Rwanda mbere y'uko ryaguka.

Icyerekezo cyaryo ni ubuzima bwuzye (Imana, Abantu, Umutungo) mu kwigana Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza wabo n'umukoresha mukuru (1 Abakorinto 11:1). Inshingano biyemeje harimo guteza imbere umwuka w'ububyutse (kwihana, kwiyiriza ubusa no gusenga);

Kubwiriza ijambo ry'Imana no kurera urubyaro n'ingabo z'abinginzi kugira ngo baharanire kugaragara k'Ubwami bw'Imana ku isi, no guteza imbere impinduka nziza z'abantu mu bice byose by'ubuzima (Umwuka, ubukungu n'imibereho myiza).

CWFM ifite amatorero (Parish) mu migabane ibiri Afrika n'Uburayi ndetse na E-Church (Diaspora) mu migabane yose. Ifite amatorero (Parush) 12 akorera mu Rwnda, DR Congo, Kenya na Uganda. Ifite abashumba 20 bakorera umurimo w'Imana muri ayo matorero atandukanye. Ifite abayoboke barenga 3,000 ku Isi yose.

Mu bikorwa by'iterambere bamaze gukora harimo kubaka inyubako y'Itorero rya CWFM icyicaro gikuru Zindiro-Kimironko, byahagaze Miliyoni 300 Frw. Bubatse kandi inyubako y'itorero rya CWFM Paruwase ya Bugesera, ifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw. Bubatse umuhanda wa kaburimbo ufite metero 200 ku mafaranga Miliyoni 17 Frw. 

Banafashije ama Paruwase gusana inyubako bateraniramo; Bukavu, Nairobi, n'ahand. Byahagaze hejuru y'ibihumbi 50 by'amadorali ya Amerika (ararenga Miliyoni 60 Frw). Banagize ruhare mu bikorwa bitandukabye by'ubugiraneza nko gtanga mituweli ku batishoboye, no gusangira n'abatishoboye mu bihe bitandukanye.


Apotre Christophe Sebagabo yasabwe kwita ku mukumbi w'Imana ahamagariwe kuyobora


Apotre Christophe yimitswe na Apotre Gitwaza wa Zion Temple


Apotre Christophe Sebagabo amaze imyaka 6 atangije Calvary Wide Fellowship Ministries

Apotre Sebagabo Christophe hamwe na Apotre Dr. Paul Gitwaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND