Kigali

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2024 anabizeza umutekano-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/12/2023 20:56
1


Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose Abanyarwanda bagakomeza kugira umutekano ndetse anavuga ko ruzakomeza gufasha abavandimwe bo mu bindi bihugu by'Afurika mu kugarura no gusigasira umutekano.



Perezida Kagame yatangaje ibi kuri iki Cyumweru taliki 31 Ukuboza 2023 mu ijambo risoza umwaka yageneye Abanyarwanda binyuye kuri Radio na Televiziyo by'Igihugu.

Perezida Kagame yagize ati "Dukomeje kandi guhangana n'umutekano muke mu karere kacu, no kumupaka n'ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

Twe tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bagumye batekanye uko byagenda kose. Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye, mu bushobozi bwacu, gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira Amahoro n'umutekano". 

Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko ku Isi hose hari ibibazo ariko ibyo byose bituma abantu biyemeza ndetse anavuga ko u Rwanda rukomeje gutera imbere bijyanye nuko rwari rubayeho bityo ko nta n'impamvu yo gucika intege.

Yagize ati "Umwaka uwo ari wo wose ahantu hose ku Isi ntabwo habura ibibazo, ibyo bituma twiyemeza gukora byinshi birushijeho kandi byiza. Muri ibyo byose duhura nabyo dukomereje gutera intambwe tugana imbere nk'uko imibare ibyerekana. 

"Iyo twibutse aho twavuye n’uko twari tubayeho, dusanga nta mpamvu yo kwinuba no gucika intege. Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko.”


Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2024 

PEREZIDA KAGAME YIFURIJE ABANYARWANDA BOSE N'INSHUTI Z'U RWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2024







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwayesu1 year ago
    Turagushimiye nyakubahwa nange nkwifurije umwaka mushya usakubere mwiza kd nkushimire nuko utuyobora tukurinyuma



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND