Gorilla Fashion Week yateguwe na IPRC Kigali na Rwanda Fashion Model Union [RFMU], yasojwe mu birori byitabiwe n’abanyarwanda n’abanyamahanga.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibihe bitandukanye byabimburiwe n’ibiganiro byahuje abahanzi, abamurika n’abandi bafite aho bahuriye n’imideli.
Ni ibirori byabereye muri IPRC Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023. Iyi kaminuza yakiriye ibi birori isanzwe ifite ishami rijyanye n’ubuhanzi ririmo by’umwihariko ibirebana n’imideli.
Umwe mu bayoboye ibi biganiro
unasanzwe ari umwarimu muri IPRC, Hategekimana Uwayo Maximilien Kolbe umaze imyaka
irenga 10 mu ruganda rw’imideli, yagarutse ku cyo abona Gorilla Fashio Week
izanye.
Ati: ”Iyi gahunda izazamura abahanga
n’abamurika imideli ibahuze n’abashoramari inabazamure mu buryo bw’ubucuruzi ibafasha
kubona amasoko yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.”
Agaragaza imbogamizi uruganda rw’imideli rugifite ati: ”Haracyari ibibazo birimo kubasha kubona ibyo
kwifashisha mu guhanga ibyo bifuza, hakaza kandi n’ibibazo bijyana n’ubushobozi
hamwe n’amasomo.”
Mu byo kwishimira Maximilien yagaragaje harimo kuba kugeza ubu abantu baramaze kumva akamaro ko kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda.Bamwe mu bayoboye gahunda yabereye muri IPRC Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023 uhereye iburyo: Eveline Gonzebach, Irina Beslavets, Gikundiro Joyeuse na Kolbe Maximilien
Umunyamabanga Mukuru wa RFMU yongeye kugaruka ku ntego ya Gorilla Fashion Week ati” Icyo Gorilla Fashion Week igamije ni uguteza imbere ubukerarugendo noneho no kuzamura ubumenyi mu mpano z’abanyamideli binyuze mu kubatoza no kubereka inzira iboneye bakwiriye kubikoramo banahanga udushya.”Abantu bitabiriye ikiganiro cyabereye muri IPRC Kigali harimo abahanga n'abamurika imideli
Mbere y'uko Gorilla Fashion Week itangira habanje gutoranywa abamurika mideli bazayitabira aho abarenga 150 bitabiriye, hatoranywamo 45 barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.
Umunsi wo kuwa 30 Ukuboza waranzwe no
kumurika imyambaro y’abahangamideli batandukanye aho Duri fashion,
Groovy Collection na H Gennes Design ari zo zabanje kwiyerekana.
Buri muhangamideli wigaragaje muri iki gikorwa yari afite umwihariko we yaba mu buryo bwa gakondo nyafurika cyangwa no mu buryo bwa kizungu ariko bunagendana n'aho ibihe bigeze.
Uwitwa Muheto Design yerekanye imyambaro
yihariye cyane harimo ifite amababa indi ikoze mu buryo bwo hambere harimo
n'igaragaza ibirango by’ibendera ry’u Rwanda, ibyo bakora byose bikaba bishingiye
kuri gakondo nyarwanda na Afurika.
Hari abahanzi b’imideli bagaragaje
amarangamutima yabo nka Nishimwe Anais nyiri Rimba Designs imaze imyaka igera
kuri 5 ikora, wagize ati: ”Iyi Fashion Week yanyunguye ibintu byinshi hari ibitekerezo n’ubundi
bumenyi binyunguye nizera ko umwaka utaha bizaba ari byiza kurushaho.”
Nyiri Sami Fashion na we yagaragaje
ko yishimiye cyane ibikorwa bya Gorilla Events avuga ko ije kubafasha gukomeza
guteza imbere ibyo bakora agaruka kandi kubyo akora.
Ati”Mvanga amabara y'amatise atandukanye kuko kuri njye numva ko umuntu arimo amabara menshi n’umwenda mukora mu mabara atandukanye, nkaba mfite imyambaro nita ‘Zip Fashion’ y’umwihariko umwenda wose uba uri zip.”
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranaze Gorilla Fashion Week ya IPRC Kigali na RFMU
AMAFOTO: Iyakaremye Emmanuel, Dieudonne Murenzi na Steven Noheli-inyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO