Kigali

Bapfobyaga igitaramo ko nta matike yaguzwe! Bruce Melodie yakoreye amateka muri Amerika

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:31/12/2023 15:40
0


Umuhanzi Bruce Melodie umaze kwandika izina mu Rwanda no mu Karere rugeretse, yongeye kuzamurira ibendera ry'u Rwanda muri Amerika nyuma yo gukorera igitaramo cy'amateka kitazibagirana ahazwi nka Aura 121 Center Street, Portland ME.



Ni igitaramo cyiswe Bruce Melodie live in Portland ME, kikaba cyarateguwe n'inzu isanzwe ifasha abahanzi izwi nka 1:55 AM ifatanyije na Sosiye yitwa Innoz Innox Entertainment isanzwe itegurira ibitaramo hariya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo cyabaye kuwa 30 Ukuboza 2023, cyari gifite intego yo kwishimana n'abakunzi b'uyu muhanzi baherereye muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gusozanya umwaka wa 2023 bari mu byishimo. 

Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza ko abantu bari bakubise buzuye, cyane ko aha hantu uyu muhanzi yaririmbiye hajya abantu basanga 1,000 ndetse wabonaga ko abantu bose banyuzwe ikindi kandi baririmbana indirimbo kuva itangiye kugeza irangiye.

Iki gitaramo cyatangajwe nyuma y'uko uyu muhanzi yari amaze gufatanya na Shaggy kuririmba mu bitaramo bibiri yari yamutumiyemo bya iHeart Jingle Ball nyuma y'uko bari bamaze gukorana indirimbo bakayita 'When She's Around', hanyuma bakimara kubisoza bahita biteguririra icyabo cyo kwishimana n'abakunzi b'uyu muhanzi.

Amatike ya VIP muri iki gitaramo yari yamaze gushira rugikubita mbere y'uko kiba. Abakunze kwivugira ibyo bashaka no gushaka gupfobya uyu muhanzi, bahise batangira kugaragaza ko amatike atigeze ashira ahubwo ko gutangaza ko yashize byari agatwiko, nyamara ku muntu wageragezaga gukubita akajisho ku rubuga rwacururizwagaho amatike, wasangaga yashize kare nta na tike y'umuti wabona.

Abandi bavugaga ko Coach Gael n'ikipe ye baguze imyanya yose y'aho igitaramo cyari bubere, ko nta bantu bigeze bagura ayo matike.



Melodie yongeye kwerekanira ubudahangarwa bwe muri Amerika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND