Muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, hari abakinnyi batengushye amakipe yabo n'abafana muri rusange bari bitezweho byinshi gusa bikarangira nta musaruro batanze mu mwaka wa 2023.
Harabura amasaha macye ubundi umwaka wa 2023 ugashyirwaho akadomo. Niyo mpamvu twifashishije ikinyamakuru cya ESPN ngo turebere hamwe abakinnyi 11 batengushye amakip yabo mu gihugu cy'u Bwongereza.
Andre Onana
Umunyezamu w'ikipe ya Manchester United ni umwe mu batengushye abantu muri uyu mwaka ubwo yavaga mu ikipe ya Inter Milan mu mpeshyi y'uyu mwaka atanzweho agera kuri miliyoni 43.8 z'Amapawundi yitezweho byinshi ariko ntiyahita abitanga.
Manchester United yamuzanye nyuma yuko we na Inter Milan bari bamaze kugera ku mukino wa Champions League bumva ko azahita asimbura David de Gea, gusa ntibyakunze bitewe n'amakosa aremereye yagiye akora agatuma rimwe na rimwe bahita batsindwa.
Reece James
Myugariro w'ikipe ya Chelsea, Reece James yatengushye ikipe ye ndetse n'abafana muri rusange bitewe n'ukuntu yagiye avunika cyane.
Uramutse ugiye kureba muri uyu mwaka wa 2023 nta na rimwe yigeze akina imikino 6 yikurikiranya kubera ko yabaga yavunitse. Reece James niwe kapiteni akaba na myugariro wa mbere w'iburyo, gusa imvune zaramuzonze cyane zituma adakina dore ko n'ubu yavunitse bikaba biteganyijwe ko azakira mu kwezi kwa 3 k'umwaka utaha.
Eric Dier
Eric Dier ni umwe mu bakinnyi bari bafite umwanya wo kubanzamo mu ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza na Tottenham Hotspur mu mwaka washize wa 2022, ariko kuva 2023 yatangira yatengushye abantu dore ko atakibona umwanya wo gukina.
Kuva ikipe ya Tottenham Hotspur yazana umutoza mushya Ange Postecoglou, Eric Dier yakinnye imikino 2 gusa ya Premier League abanza umwe mu kibuga naho undi ajyamo asimbuye kandi mu mwaka ushize w'imikino yari yarabanje mu kibuga imikino 31 muri Shampiyona.
Josko Gvardiol
Mu mpeshyi y'uyu mwaka ni bwo ikipe ya Manchester City yasinyishije Jusko Gvardiol imutanzeho miliyoni 77.6 z'amapawundi imukuye mu ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage ari umwe muri ba myugariro bakomeye ku mugabane w'Iburayi.
Kuva uyu mukinnyi ukomoka muri Croatia yagera muri Manchester City ntabwo byari byakunda ko abona umwanya wo kubanzamo bihoraho bijyanye nuko umwanya akinaho wa nyawo wa Centre-back uriho abandi bakinnyi nka Rúben Dias, Manuel Akanji na John Stones none niyo akinnye anyuzwa ku ruhande rw'ibumoso kandi yari yitezweho kuzahita afatisha.
Marc Cucurella
Marc Cucurella ntabwo azibagirwa ameze neza mu ikipe ya Brighton muri 2022, ikipe ya Chelsea iri kumushaka na Manchester City iri kumushaka ndetse yo iri gukuba inshuro 2 amafaranga Chelsea yatangaga kugira ngo yegukae uyu myugariro w'iruhande rw'ibumoso.
Byarangiye iyi kipe yo ku kiraro ariyo imwegukanye gusa yarayitengushye cyane muri uyu mwaka wa 2023 bijyanye n'ibyo abantu bari bamwitezeho. Birasa nk'aho ubushobozi bwe mu ikipe ya Chelsea butizewe kubera ko ku mukino bakinagamo na Manchester United yabanje mu kibuga, gusa igice cya mbere kirangira yahise asimbuzwa.
Enzo Fernández
Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Enzo Fernández yinjiye mu ikipe ya Chelsea ariwe mukinnyi uhenze mu mateka ya Premier League atanzweho agera kuri miliyoni 105 z'amayero avuye mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal.
Impamvu Chelsea yabikoze ni ukubera ukuntu yari yitwaye mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2022 ari kumwe n'ikipe ye y'igihugu ya Argentine, gusa kuva yageramo yarayitengushye cyane kubera ko kugeza ubu amaze gukina imikino 35 akaba yaratsinzemo ibitego 2 n'imipira 2 yabivuyemo muri Premier League.
Kalvin Phillips
Umukinnyi w'Umwongereza ukina ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester City nawe yatengushye ikipe ndetse n'abafana muri rusange muri uyu mwaka wa 2023 bitewe n'ubuhanga yari afite akurwa mu ikipe ya Leeds United mu mpeshyi y'umwaka ushize.
Nubwo yatwaranye nayo ibikombe birimo icya Premier League, Champions League na FC Cup gusa yari yarabanje mu kibuga imikino 4 gusa. Kuva uyu mwaka w'imikino watangira wo amaze gutangira mu kibuga umukino umwe gusa ndetse byamaze kwemezwa ko mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha azagurishwa.
Mason Mount
Mu mpeshyi y'uyu mwaka umukinnyi wa mbere ikipe ya Manchester United yasinyishije ni Mason Mount imuguze agera kuri miliyoni 55 z'Amayero mu ikipe ya Chelsea ndetse ahita ahabwa kuzajya yambara nimero 7 yambawe n'ibirangirire muri iyi kipe nka Cristiano Ronaldo.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ageze muri iyi kipe y'amashitani atukura ntabwo ibintu byagenze neza kubera ko amaze gukina imikino 8 yonyine nubwo yagize ikibazo cy'imvune.
Usibye no muri Manchester United ahubwo no mu ikipe y'Igihugu Mason Mount yatengushye abafana be kubera ko ntabwo yigeze ahamagarwa na rimwe mu ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza kandi yari asanzwe ahamagarwa.
Antony
Kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino ntabwo uyu munya-Brazil Antony aratsinda igitego na kimwe mu ikipe ya Manchester United Kandi yatanzweho agera kuri miliyoni 85 z'amayero ava mu ikipe ya Ajax mu mpeshyi y'umwaka ushize.
Mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka ubwo yatsindaga igitego kiza FC Barcelona mu mikino ya 1/4 ya Europa League, abafana ba Manchester United bahise batangira gutekereza ko azakora ibihambaye ariko byarangiye abatengushye dore ko umwaka ushize w'imikino warangiye mu kwezi kwa 6 yatsinze ibitego 2 anatanga mipira 2 ivamo ibitego muri Premier League.
Marcus Rashford
Mu mikino 16 ya mbere muri uyu mwaka wa 2023, Marcus Rashford yatsinzemo ibitego 14 afasha Manchester United gutwara igikombe cya Carabao Cup no kurangiza ku mwanya wa 3 muri shampiyona.
Abafana ba Manchester United bumvaga ko iyi mibare myiza azayikomezanya no muri uyu mwaka w'imikino gusa kugeza ubu afite ibitego 3. Nubwo yatangiye umwaka neza ariko birangiye atengushye abafana ba Manchester United.
Mykhailo Mudryk
Nk'uko byagenze ku bakinnyi barimo Enzo Fernández, no kuri Mykhaylo Mudryk niko byagenze atangwaho akayabo k'amafaranga kugira ngo yinjire mu ikipe ya Chelsea.
Ikipe ya Arsenal niyo yabanje kumushaka ariko ikipe ya Chelsea ihita imubanyuza mu myanya y'intoki ihita imutwara imutanzeho agera kuri miliyoni 88 z'amapawundi imukura mu ikipe yakinagamo ya Shakhtar Donetsk mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.
Akigera muri iyi kipe yo ku kiraro abafana bari bamwitezeho byinshi ariko bisa nk'aho yabatengushye kuko kugeza ubu afite ibitego 3 mu mikino 32 yakinnye.
TANGA IGITECYEREZO