Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abantu mu ngeri zitandukanye mu birori bisoza umwaka wa 2023.
Ku mugorona wa tariki 30 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiye ibi birori, yabibukije ko amateka igihugu cyanyuzemo yatumye hafatwa ingamba zo kudasubira inyuma nubwo aho guhera mu kwiyubaka hari hafi ya ntaho bityo ko ubu ntacyasubiza inyuma ibyagezweho.
Umukuru w’igihugu yagize ati: ”Kubera amateka yacu, ubwo twatangiraga kwiyubaka, twahereye hasi cyane ku buryo tutari dukwiye kongera kujya hasi yaho. Ibyavuyemo ni uko uyu munsi, inzira imwe rukumbi ari ugukomeza kuzamuka kandi nta kintu cyatwitambika mu nzira.”
Yongeraho ati: ”Ibi ntabwo byabaye gutyo gusa. Byavuye mu mahitamo twakoze, intego twihaye no kumva ko tuzakora igishoboka cyose uko byaba bigoye kose.”
Ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye nka Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.
Hari kandi abantu bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda barimo Israel Mbonyi, Bwiza, Senderi, Lucky Nzeyimana, Mighty Popo, Sherrie Silver n'abandi.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu birori bisoza umwaka wa 2023
Perezida Kagame yavuze ko amahitamo ahari yonyine kugeza ubu ni ukujya mbere gusa
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu
Umuyobozi wungirije w'Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida, Ange Kagame na we ari mu bitabiye ibi birori
Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru Cleophas Barore mu bitabiriye ibi birori
Bwiza hamwe n'umujyanama we Claude na Jabba Star bungurana ibitekerezo
Abashoramari batandukanye bari babucyereye mu birori bisoza umwaka banumviyemo impanuro za Perezida Kagame
Abahanzi nka Ruti Joel, Ish Kevin, Senderi na Israel Mbonyi bitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2023 byabereye muri Kigali Convention Center
Sol Solange na we ari mu bantu mu nzego zitandukanye bari bateraniye muri KCC
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga mu banyacyubahiro bakiriwe na Perezida Kagame mu gusoza umwaka wa 2023
Byari ibirori bibereye ijisho mu nguni zose
DJ Ira uri mu bari n'abategarugori bazobereye kuvanga umuziki yongeye kubikora neza mu gusoza 2023
Lucky Nzeyimana na Gloria Mukamabano mu bakiriwe na Perezida Kagame mu birori bisoza 2023
AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO
TANGA IGITECYEREZO