RFL
Kigali

Perezida Kagame yageneye ubutumwa busoza umwaka Ingabo z'igihugu n'Inzego z'Umutekano

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/12/2023 18:29
1


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame, yageneye ubutumwa bwifuriza umwaka mushya muhire Ingabo z'igihugu n'inzego z'umutekano anabashimira ubwitange bagaragaje muri 2023.



Ni ubutumwa yageneye Ingabo z'igihugu n'inzego z'umutekano kuri uyu wa Gatandatu mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo. 

Yagize ati "Ndifuriza abagore n'abagabo mu Ngabo no mu nzego z'umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n'umwaka mushya Muhire.

Umwaka mushya ni umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda igihugu, by'umwihariko abari kure y'Imiryango yanyu muri ibi bihe by'iminsi mikuru".

"Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti.

Muhagarariye indangagaciro z’igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.” 

Perezida Paul Kagame yanashimiye imiryango y'ababuze ababo bitangira igihugu ndetse anabasa Ingabo z'igihugu n'inzego z'umutekano gukomeza kurinda igihugu babikorana ubushishozi.


Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Ingabo z'igihugu n'inzego z'umutekano 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwayesu9 months ago
    Urakoze nyakubahwa president arko haricyo nifuza ga harabifuzaga kujya muri rdf arko kubera indeshyo bikarangira batagiyeyo ke ingano nindeshyo ntaho bihuriye





Inyarwanda BACKGROUND